00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibiteye amatsiko kuri Amy Blauman ugiye kurushingana na Humble Jizzo

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 23 February 2017 saa 01:04
Yasuwe :

Umunyamerikakazi Amy Blauman aritegura kwambikana impeta n’umuririmbyi Manzi James[Humble Jizzo] wo muri Urban Boyz nyuma y’imyaka itatu ishize binjiye mu rukundo.

– Amy Blauman yavukiye mu Mujyi wa Wenatchee muri Leta ya Washington
– Amaze imyaka irenga itandatu hanze ya Amerika mu kazi
– Afite Master’s mu ishami ry’Ubuzima rusange
– Azirikana ijambo yabwiwe na sebukwe muri 2015
– Ibyishimo biruta ibindi yabibonye mu Rwanda kubera Humble Jizzo
– ‘Mfite amashyushyu yo kurushingana na Humble’

Amy Blauman w’imyaka 29 yavukiye ahitwa Wenatchee muri Leta ya Washington, ubu amaze imyaka irenga itandatu hanze ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu mukobwa ukunda kuganira avangamo gukubita igitwenge, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri ubuzima rusange [Public Health].

Mbere yo kuza mu Rwanda yabanje gukora mu bihugu bitandukanye ku Mugabane wa Aziya, u Burayi, Afurika n’ahandi. Yageze mu Rwanda mu mwaka wa 2014 ubwo yakoraga ubushakashatsi ku gitabo yanditse asoza Master’s, icyo gihe yakoranaga n’umushinga DelAguaHealth mu ishami ryo mu Rwanda ryitwa ‘Tubeho Neza’.

Muri Kaminuza yize ibijyanye n’ubuzima rusange anafite impamyabumenyi mu Gifaransa n’ubuvanganzo yakuye muri Pacific Lutheran University muri Amerika. Amy yize Master’s mu Mujyi wa Geneva, Switzerland.

Yaje mu Rwanda mu mwaka wa 2014 ubwo yakoraga ubushakashatsi ku byo yize mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza, yatangiye akorera cyane mu Mujyi wa Rusizi ari naho yamenyaniye na Humble Jizzo ubwo Urban Boyz yari yagiye kuririmbirayo muri Primus Guma Guma Super Star.

Humble Jizzo na Amy Blauman bamaranye imyaka itatu ndetse barateganya kurushinga bitarenze impera z’umwaka wa 2017. Uyu muririmbyi aherutse kwambika impeta Amy ubwo barimo bafata amashusho y’indirimbo ‘Do You Know’ bahuriyemo kuwa 14 Gashyantare 2017.

Humble Jizzo wo muri Urban Boyz aherutse kwambika umukunzi we impeta y'urukundo

Ikiganiro kirambuye IGIHE yagiranye na Amy Blauman

IGIHE: Umuntu utakuzi neza wamwibwira gute?

Amy: Nitwa Amy nkomoka muri Leta Zunzwe Ubumwe Amerika, maze hano imyaka itatu kuko nahageze mu mwaka wa 2014 ubwo narimo nkora umushinga wo kurangiza amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza, icyo gihe ni nabwo nahuye na Humble bwa mbere ntangira gukunda u Rwanda gutyo. Ndi n’umuririmbyi.

IGIHE: Ubusanzwe Amy ni umunyamuziki w’umwuga?

Amy: Nakuze ndirimba, narabikundaga, mfite umukobwa w’impanga yanjye twakuze turirimbana. Kuva nko ku myaka itanu cyangwa itandatu twaririmbaga muri korali, mu nsengero no mu bikorwa rusange byahuzaga abaturage. Ubwo nagiye muri Kaminuza nabwo nakomeje iby’umuziki, nagiye nkora indirimbo zitandukanye ariko muri iki gihe ntabwo mbikora nk’umwuga, ni nko kwishimisha.

IGIHE: Iriya ndirimbo yawe n’umukunzi wawe yaje ite?

Amy: Ni njye wazanye igitekerezo mbibwira Humble mu mwaka ushize, namusabye ko twakora indirimbo hamwe ko byazaba byiza mu gihe kizaza, yarabyishimiye indirimbo turayikora bigenda neza.

IGIHE: Ese ubundi wahuye gute na Humble Jizzo?

Amy: Nahuye na Humble mu mwaka wa 2014, icyo gihe Urban Boyz, Riderman na King James ngira ngo niba nibuka neza bari baje mu kuzenguruka mu bitaramo i Cyangugu, hari ikigo kinini bari bafitanye amasezerano. Nari mfite inshuti yanjye twabanagayo mu kazi, yambwiye ko ari inshuti ya Safi ambwira ko aririmba muri Urban Boyz kandi iri buze gucuranga, yambwiye ko ari abana beza ko twahura na bo. Kuva ubwo nahaye numero na Humble dutangira kuvugana undi najya i Kigali tugahura birakomeza.

IGIHE: Ubwo ni gute wafashe umwanzuro wo gukundana na we?

Amy: Mpura na Humble bwa mbere nabonye ari umuntu mwiza cyane kandi wiyoroshya ku bantu bose. Kuva twatangira kuvugana byagiye bikura, igihe kigeza dutangira kuganira mu buryo bufite icyerekezo nanjye ndabikunda.

IGIHE: Ni ibihe byishimo bikomeye wagize mu gihe umaze ukundana na Humble?

Amy: Nishimye cyane amaze kunyambika impeta, twabivuganyeho kenshi mbere ariko anyeretse ko abikoze mu buryo bweruye byari bishimishije cyane.

IGIHE: Ni ryari wabuze ibyishimo mu myaka itatu mumaranye?

Amy: Igihe navuye mu Rwanda ndangije stage yanjye y’amezi ane, icyo gihe namaze amezi atandatu tutabonana, ni cyo gihe cyangoye cyane.

IGIHE: Ni iki wibuka cyane cya gihe ubwo wagiye gusura kwa sobukwe?

Amy: (Akubita agatwenge) Nasuye umuryango wabo mu mpera z’umwaka mu Ukuboza 2015, twagiye iwabo dusura ababyeyi be n’abavandimwe be, ni abantu beza. Ndibuka se yambwiye akomeje ko ‘nidushinga urugo tugomba kuzamubyarira umwuzukuru’. Abavandimwe be bamusabye ko bajya bambona kenshi.

IGIHE: Ubu icyerekezo gihamye mufite ni ikihe?

Amy: Ubu turi gupanga ubukwe mu mpera z’uyu mwaka ndakeka ari nka nyuma gato ya Noheli, bizaba ari ku mpera z’umwaka neza. Ndifuza ko impanga yanjye igomba kuzaba iri hano, ubu ari kurangiza Master’s, ibi ni iby’umuryango wanjye niyo mpamvu. Ikindi turashaka gusura umuryango wanjye uyu mwaka, ndifuza ko ahura n’umuryango wanjye atari ibyo kuvugana kuri Skype gusa. Ibi nifuza ko byazaba mu gihe cy’impeshyi mbere y’uko dukora ubukwe.

IGIHE: Ni uruhe rwibutso ugendana ku mutima mu byo wabonye mu Rwanda?

Amy: Ikintu cyansigaye mu mutwe cyane ni uguhura na we[Humble], ni ikintu kidasanzwe nahagiriye.

IGIHE: Nyuma yo gukora ubukwe uzasubira iwanyu, nta yindi mishinga ufite inaha?

Amy: Ubu ndi gukorana n’umushinga w’Abanyamerika witwa Human and Institutional Capacity Development Project-DAI-USAID dukorana na nyinshi muri sosiyete sivile n’imiryango itandukanye itegamiye kuri leta mu Rwanda, ndacyahafite igihe nkora mu by’itumanaho. Ibi nibyo nakoraga kuva naza…

IGIHE: Ako kazi nikarangira urateganya iki?

Amy: Amasezerano narangira ndifuza ko nko mu myaka itaha nazatangiza umushinga wanjye bwite, ni wo mwiza ubyara inyungu kurusha guhabwa kontaru imara igihe gito.

IGIHE: Murakoze ku kiganiro tugiranye.

Amy: Murakoze cyane.

Humble Jizzo yatunguye Umunyamerikakazi bakundana amwambika impeta bari mu kazi
Aba bombi baritegura kurushinga bitarenze uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages