Ku rundi ruhande hari na bamwe bamaze kwiyakira bagiye kurira iminsi mikuru ya Noheli n’ubunani bari mu buruko.
Ni na ko byagenze ku byamamare, kuko buri munsi wasangaga hari inkuru zimwe na zimwe za bamwe ziganjemo izo gutabwa muri yombi, cyangwa iz’imanza.
Ababasha gusesengura no gukora inkuru z’ubutabera bahozaga akarenge ku nkiko abandi ikaramu ihora iregeye biteguye kwandika uwatawe muri yombi.
Nubwo atari ibyo kwimishimirwa ni ko kazi, kuko hari n’abandikaga bagenzi babo baraye basangiye agacupa bwacya bakumva ngo barakekwaho aka na kariya.
Nubwo umwaka ubura iminsi mike, umuntu yavuga ko ugereranyije na 2024 mu byamamare hatafunzwe benshi cyane, nubwo abo byabayeho ntawabibifurizaga.
IGIHE yakusanyije abantu batandukanye bambitswe amapingu mu 2025, bamwe bakajyanwa mu bigo ngororamuco mu gihe abandi ubu bari i Mageragere.
Gafaranga yashinjwe guhohotera umugore, amurwanira intambara…
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Bishop Gafaranga tariki ya 7 Gicurasi 2025, rumukekaho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Uyu mugabo ubusanzwe witwa Habiyambere Zacharie icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ndetse no guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe.
Ibi byaha yashinjwaga kubikorera umugore we, Annette Murava. Gusa uyu mugore yagiye yumvikana avuga ko we n’umugabo we nta kibazo na kimwe bafitanye.
Mu Ukwakira, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwahanishije uyu mugabo igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe usubitswe nyuma yo kumuhamya ibyaha byo guhoza ku nkeke umugore we no gukubita no gukomeretsa.
Gafaranga wari ukurikiranyweho ibyo byaha afunzwe, urukiko rwategetse ko ahita afungurwa kuko yahanishijwe igihano cy’umwaka umwe usubitswe n’ihazabu y’ibihumbi 100 Frw. Icyemezo cy’urukiko cyatangajwe ku wa 10 Ukwakira 2025.
Ariel Wayz na Babo babisikanye na Bill Ruzima mu kigo ngororamuco i Huye
Muri Nzeri abahanzi Ariel Wayz na Babo batawe muri yombi nyuma yo gusangwa mu kabari amasaha yarenze ndetse banapimwa bagasangwamo ibiyobyabwenge.
Aba bahanzi batawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa 5 rishyira ku wa 6 Nzeri 2025 barengeje amasaha y’akabari ubundi baza no gupimwa ibiyobyabwenge ari na byo bari bakurikiranyweho gukoresha.
Nyuma bajyanywe mu kigo ngororamuco cy’i Huye aho baje kuva mu Ugushyingo 2025.
Aba bakobwa bavuye muri iki kigo babisikana na Bill Ruzima watawe muri yombi afite ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi, ndetse yoherejwe mu kigo ngororamuco cy’i Huye mu gitondo cyo ku wa 19 Ugushyingo 2025.
Djihad yihanangirijwe kenshi, aza kwisanga mu maboko atari aye…
Ku wa 26 Ugushyingo 2025 Cyprien Uzabakiriho wamenyekanye nka Djihad na Kwizera Nestor ukunda kwiyita Pappy Nesta batawe muri yombi bakurikiranyweho gukwirakwiza amashusho ya Yampano ari gutera akabariro, bituma umubare w’abakurikiranywe ugera kuri batanu.
Djihad na Pappy Nesta bari bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro aho bavanwe bajyanwa i Mageragere, nyuma y’aho urukiko rwanzuye ko Djihad, Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man n’abandi bakurikiranyweho gukwirakwiza amashusho ya Yampano atera akabariro bafungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Ni mu gihe Kalisa John (KJohn) na we wari uri muri iki kirego yafunguwe by’agateganyo, akomeza gukurikiranwa adafunze.
Ishanga yasize umugani…
Kwizera Emelyne wamenyekanye cyane nka Ishanga mu 2024 ubwo yifotozanyaga na The Ben, icyo gihe byabaye inkuru kuko uyu muhanzi yagaragaye akurura ishanga y’uyu mukobwa.
Mu ntangiriro za 2025 uyu mukobwa yongeye kurikoroza nyuma y’uko hagiye hanze amashusho ye y’urukozasoni, bikaza kumuviramo gutabwa muri yombi ari kumwe na bagenzi be.
Iperereza ryagaragaje ko ibyo bikorwa by’urukozasoni babikoreshwaga n’ibiyobyabwenge bibaviramo kwisanga mu kigo ngororamuco bamazemo igihe. Uyu mukobwa heruka kwakira agakiza.
Moses Moshions amaze kumenyera umwambaro w’abagororwa…
Ku wa 22 Mata 2025, ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Turahirwa Moses, akurikiranyweho ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Turahirwa yagaragaye imbere y’urukiko ruza kumukatira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Turahirwa washinze inzu ihanga imideli ya Moshions yongeye gufungwa nyuma y’uko muri Mata 2023 na bwo yari yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo guhimba cyangwa guhindura urwandiko rw’inzira ndetse n’icyo gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi.
Kuva muri Mata 2023, Turahirwa yatangiye gukurikiranwa mu butabera kugeza muri Kamena 2023 ubwo yarekurwaga by’agateganyo n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, ategekwa kujya yitaba Ubushinjacyaha, hanyuma akomeza gukurikiranwa adafunze.
Icyakora nubwo yari yararekuwe by’agateganyo, urubanza mu mizi rwarakomeje, aho ku wa 20 Ukuboza 2024, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamuhamije ibyaha birimo icyo guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano no kunywa ibiyobyabwenge (Urumogi).
Nyuma yo kumuhamya ibi byaha, Turahirwa yakatiwe gufungwa imyaka itatu ndetse agatanga n’ihazabu ya miliyoni 2 Frw, ndetse n’ibihumbi 20 Frw nk’igarama ry’urubanza.
Icyakora Turahirwa wunganirwaga na Me Bayisabe Irene, nyuma yo kutanyurwa n’imikirize y’uru rubanza, yahise ajuririra iki cyemezo muri Mutarama 2025 ariko yongera gutabwa muri yombi ataraburana mu bujurire.
Buri Kantu yarafunzwe bamwe babiteramo urwenya!
Muri Nyakanga, Mwitende Abdoulkarim wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Burikantu yatawe muri yombi akurikiranyweho gufungirana umuntu bitemewe n’amategeko.
Ku wa 20 Nyakanga 2025 ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi Burikantu akurikiranyweho gufungirana abakobwa bari bagiye kumureba iwe mu rugo kugira ngo abafashe kujya bakora ibiganiro bitambuka ku mbuga nkoranyambaga.
Icyo gihe, amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu musore yasabye umwe muri abo bakobwa ko yamusanga mu cyumba bakaganira uko yazamufasha, uwo mukobwa arabyanga.
Burikantu yahise arakara afata icyemezo cyo kubafungirana mu nzu abasaba ko kugira ngo basohoke babanza kumwishyura amafaranga yari yabatanzeho yaba itike na fanta yari yabaguriye.
Babonye ko bafungiranywe biyambaje Polisi irabafungurira ndetse Burikantu ahita atabwa muri yombi.
Inkuru ya Burikantu yasekeje bamwe abandi bayiteramo urwenya, gusa nyuma yaje kurekurwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!