Iyi filime yiswe Leaving Neverland ishingiye ku nkuru y’abagabo babiri aribo Wade Robson na James Safechuck bemeza ko Michael Jackson yabasambanyije bakiri abana.
Muri Gashyantare, abashinzwe kurengera inyungu z’uyu muhanzi batanze ikirego bashinja HBO kwirengagiza amasezerano bagiranye yo kutazavuga nabi uyu muhanzi no kuba ibi byaha ashinjwa yarabihanaguweho n’urukiko mu 2005.
Iyi filime ifi ibice bibiri yakozwe na Dan Reed ikaba yarerekanywe bwa mbere mu iserukiramuco rya sinema rya Sundance Film Festival.
1. Yatangiye kubasambanya ari abana bato
Safechuck ufite imyaka 40 kuri ubu, yahuye na Micheal Jackson mu 1986 ubwo yari yatoranyijwe mu bagombaga gukorana n’uyu muhanzi mu kwamamaza uruganda rwa Pepsi.
Yavuze ko we n’umuryango we yabajyanye mu bitaramo bitandukanye yari afite, nyuma umubano wabo ukagenda werekeza ku mibonano mpuzabitsina ubwo yamwigishaga uko bikinisha.
Robson, umubyinnyi ufite imyaka 36 yavuze ko yahuye na Micheal Jackson ubwo yari afite imyaka itanu amaze gutsinda irushanwa ryo kubyina muri Australia aho avuka.
Uku gutsinda kwe kwatumye ahura na Micheal Jackson ubwo yari yagiye gutaramira mu Mujyi wa Brisbane.
Mu 1990 ubwo Robson yari afite imyaka umunani, umuryango we wongeye guhura na Micheal Jackson ubwo bari mu biruhuko mu Mujyi wa Los Angeles muri Amerika.
Bivugwa ko Jackson yasabye ababyeyi ba Robson ko bagumana mu gihe bo bari bagiye gutembera muri Pariki ya Grand Canyon muri Leta ya Arizona.
Muri icyo gihe nibwo Micheal Jackson yamusabanyije mu kanwa akanamusoma. Icyo gihe yaramubwiye ngo ‘njye na we twahujwe n’Imana. Twaremewe kubana. Uku niko twerekana urukundo.”
2. Yakoze ubukwe bw’ikinamico na Safechuck anamwambika impeta
Igice cya mbere kijya kurangira, Safechuck yahishuye ko yari afite agasanduku kuzuyemo imirimbo ihenze yaguriwe na Michael Jackson, harimo n’impeta y’ubukwe yamwambitse.
Ati “ Twari tumeze nk’abashakanye. Mvuga ko twashakanye kuko yahimbye ubukwe. Twabukoreye mu cyumba cye ndetse tubwirana amagambo y’isezerano. Yajyaga mu iduka ry’imirimbo akamera nk’aho agurira undi muntu w’umukobwa. Yempembaga imirimbo iyo twaryamanaga.”
3.Yakoresheje imyitozo Safechuck ngo batazafatwa
Mu gihe Jackson na Safechuck bari muri hotel yamutozaga uko bakwitwara mu gihe hari umuntu uje kugira ngo batafata.
Ati “ Twakoranaga imyitozo muri hoteli, akigira nk’aho hari umuntu uri kwinjira nkahita nambara vuba na vuba kandi nta rusaku. Kudafatwa cyari ikintu gikomeye. Ryari ibanga rikomeye.” “Yambwiraga ko hagize umuntu ubimenya ubuzima bwe bwaba burangiye kandi nanjye byaba ari uko. Ni ibintu yakundaga kumbwira kenshi.”
Ibi nabyo byabaye kuri Robson uvuga ko Jackson yamubwiye ngo ‘nidufatwa turi gukora ibyerekeranye n’imibonano mpuzabitsina, tuzahita dutandukana kandi ntabwo tuzongera kubonana ukundi. Ngo twese twari gufungwa ubuzima bwacu bwose’.
4. Robson yasimbuwe na Macaulay Culkin
Ubwo umuryango wa Robson wimukiraga Los Angeles uvuye muri Australia kugira ngo begere Jackson, inzozi ze zavangiwe no kumenya ko yasimbuwe na Macaulay Culkin wari ukunzwe muri filime yitwa Home Alone.
Robson yavuze ko yagombaga kubyina mu mashusho y’indirimbo ya Micheal Jackson yitwa Black or White yasohotse mu 1991.
Ati “ Ibyo bihe kuri njye byari bikomeye. Nibwo bwa mbere narebye nabi inshuti yanjye nshya Macualay Culkin. Yari aho nahoze mu ngendo za mbere. Aho iburyo bwa Micheal Jackson nari nsigaye ndi ku ruhande.”
Yunzemo ati “ Byari biteye urujijo. We na Micheal bari begeranye cyane kandi bagiranaga amabanga twagiranaga mbere. Ndabyibuka , nari mfite ishyari, mbabaye kandi ndi mu gihirahiro.”
5. Jackson yasabye ko yabana na Robson umwaka
Bivugwa ko Jackson yasabye nyina wa Robson, Joy, ko abyemeye yamusigira umwana muri Los Angeles mu gihe umuryango wose wari usubiye muri Australia.
Micheal Jackson yavuze ko yashakaga gukorana n’uyu mwana akamufasha kwagura impano ye.
Yakomeje kugerageza kubibumvisha ariko umubyeyi wa Robson arabyanga burundu.
Abavandimwe ba Micheal Jackson barimi uwitwa Tito, Marlon, Jackie n’umwishywa we Taj bamaganye ibyo mwenewabo ashinjwa n’ubwo batarareba iyi filime.
Radio BBC yo yafashe umwanzuro wo guhagarika gucuranga indirimbo za Micheal Jackson.



















TANGA IGITEKEREZO