Ni umuhanzi w’inararibonye waboneye benshi izuba mu bahanzi nyarwanda, yamamaye cyane mu itorero Isamaza no mu ndirimbo zo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Azwi cyane mu yitwa ‘Ese mbaze’, ‘’Ndavunyisha’, ‘Nkumbuye iwacu’, ‘Nimuberwe bakobwa’, ‘Ituze’, ‘Telefone’ n’izindi zakanyujijeho.

Yatangiye umuziki akiri umwangavu, yabikomoye kuri se wabyize mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda[ariko yabivuyemo adasoje urugendo]. Nyiranyamibwa avuga ko mu buzima bwe bwose yakoze umuziki uretse igihe yabihagaritse akimara gushaka umugabo nyuma ya 1962.

Ati “Iby’umuziki ni nk’aho navukiye mu ndirimbo, babyirutse nkunda kuririmba, abantu twabaga duturanye ku musozi twarahuraga kenshi tugakora ibitaramo na mbere yo kuryama nibyo byatubikiiraga. Urumva no mu mashuri yisumbuye narabikomeje, igihe cyose namaze niga naririmbaga muri korali. Data yari umuririmbyi ukomeye kuko yize mu isominari Nyakibanda. Navukiye mu Mujyi wa Gisenyi icyo gihe ni naho data yakoreraga, yari muri babandi kera twitaga abakarani.”

IGIHE: Noneho wakuriye mu Bugoyi?

N.S: Oya ntabwo nahagumye, nyuma data yimukiye gukorera ku Kibuye ni naho nakuriye. I Budaha i Nyange ahahoze hitwa ku Kibuye ni naho nize mu mashuri abanza nyuma njya mu yisumbuye niga mba mu kigo.

IGIHE: Ubwo mu mashuri yisumbuye wize irihe shami?

N.S: Kera twigaga ibintu bivanze birimo imyuga, icyo gihe nigaga n’Imibare, Ikinyarwanda ndetse n’Icyongereza ariko ubu nta jambo na rimwe nibuka ry’Icyongereza. Ibi warabirangizaga ukabona kwiga imyaka ine hanyuma ukabona impamyabumenyi y’ayisumbuye.

IGIHE: Ntabwo wakomeje ngo uminuze?

N.S: Ibyo mbirangije ntabwo nakomeje kwiga, nahise nshaka umugabo, nashatse nkiri muto cyane. Icyo gihe hajemo ikibazo cy’abantu bamwe babujijwe gukomeza amashuri, nk’abakobwa rero nta kindi wakoraga bahitaga bagushyingira, ni uko nashatse.

IGIHE: Ubwo washatse umugabo ufite imyaka ingahe?

N.S: Nashatse umugabo mu mwaka wa 1962, nari ngiye kuzuza imyaka 20. Uwo twashakanye twabyaranye abana bane nyuma tugeze muri Congo niho yaguye.

IGIHE: Ubwo byarakoroheje gukomeza umuziki ubifatanya n’inshingano z’urugo ?

N.S: Maze gushaka umugabo ibyo kuririmba nahise mbivamo, ntabwo nongeye kubikora. Ibyo byongeye kugaruka urugamba rwo kubohora igihugu rutangiye. Nabaga i Buruseli niho twashingiye itorero Isamaza, habagamo abaririmba n’ababyina, ni uko natangiye kuririmba imbere y’abantu.

Ni umwe mu baririmbyi b’imena bashinze itorero Isamaza ryagize uruhare rukomeye mu gutiza umurindi ingabo ku rugamba rwo kubohora u Rwanda. Icyo gihe yaririmbanaga n’abahanzi bari bakunzwe icyo gihe barimo Jeanne Karigirwa Ruboneka[ waririmbye Gira ubuntu, Turaje, Indege irahinda…], Anonciata Gatera, Francoise Ruboneka, Anonciata Kayisire n’abandi babyinaga cyane.

Ubu yaje gutura mu Rwanda by’iteka ndetse ngo agiye gukomeza guhanga indirimbo nshya ndetse nibimushobokera azongera ahuze abakecuru yaririmbanye na bo mu Isamaza bongere bahange.

Ati “Abo twahoranye mu itorero Isamaza benshi baracyariho ariko babivuyemo, uwari umuhanga cyane mu bo twaririmbanye yaratabarutse ni Jeanne Karigirwa abandi barashatse iby’imiziki babivamo […] Ubwo naje ngiye kugerageza ndebe ko twakongera gukora ariko biragoye.”

IGIHE: Ese ni uruhe rwibutso ufite ku bakecuru mwashinganye Isamaza?

N.S: Icyo nibukira kuri bagenzi banjye ni ugushyira hamwe no guhuza imbaraga. Sinzi ahantu twakuraga imbaraga, ndibuka ko hari igihe twavaga mu Bubiligi tukajya kuririmba mu Budage, mu Busuwisi, mu Burusiya kandi tukajyayo ari kuwa Gatandatu ndetse tugomba kugaruka i Buruseli kuwa Mbere tugakora akazi.

IGIHE: I Buruseli ngo wahashinze korali?

N.S: Nanahashingiye irindi torero mu gukomeza guteza imbere umuco wacu. Nafatanyije n’abandi baririmbyi bari bakuze dushinga itorero Ihanika ryakunzwe, ryabayemo abahanga cyane. Iri ryavuyemo irindi ryitwa Irebero, riracyariho kandi rirakora. Nashinze n’iyo korali yanjye bwite nyita Magnificate.

IGIHE: Ese mu bagukomokaho nta n’umwe wayobotse umuziki?

N.S: Mfite musaza wanjye ukora imivugo, akina na gitari ariko si umuririmbyi, ntabwo abikora, hari n’undi nari mfite wabikundaga ariko ntabwo yabikoze ngo amenyekane. Abana banjye nta n’umwe wakoze umuziki, nta wankurikije ariko barabikunda mu buryo busanzwe. Njye nakurikije data wari umucuranzi ukomeye ariko mu banjye nta n’umwe ubikora, ariko barabyina, barabikunda…

Ubusanzwe Nyiranyamibwa yavuye mu Rwanda mu 1973 ahunze itoteza n’ubwicanyi bwa hato na hato bwakorerwaga abatutsi. Yabanje kuba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahava nyuma y’imyaka 16 yerekeza mu Bubiligi.

Uyu muhanzi n’umuryango we bahunze nyuma y’uko se yishwe aroshywe mu Rusumo mu mwaka wa 1963. Nyina, Mukanzigiye Carolina na we yazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ubwo yari avuye mu Bubiligi kwivuza no gusura umuryango we wari warahungiyeyo.

Yishinja uruhare mu rupfu rwa nyina Mukanzigiye Carolina wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ubwo yari avuye kumusura mu Bubiligi no kwivuza. Nyiranyamibwa avuga ko bimukomanga ku mutima, ngo yumva yakagombye kuba yaramubeshye ko ‘nta tike ihari yo kumugeza mu Rwanda bityo agasimbuka urupfu’.

Ati “Mama yambereye urumuri nagendeyeho mu buzima bwanjye bwose. Mama yapfakaye akiri mutoya kandi turi benshi araturuhana ariko araturera. Data bamwishe muri 1963, ari muri baba bandi baroshywe mu Rusumo hariya i Kibungo, mu 1973 nibwo twavuye mu Rwanda twari abana icyenda buri wese yagiye ukwe dushaka ubuzima turakura bigenda uko.”

“Ubwo rero twaragiye buri wese ukwe dushaka ubuzima bwacu. mu 1993 yaje mu Bubiligi kwivuza, twamaranye amezi arindwi, arivuza amera neza arakira. Icyo gihe mu Rwanda hari inkuru twumva zitari nziza, twaramuhendahenze aratunanira asubirayo ahageze ahura na Jenoside bamwica gutyo.”

Yongeraho ati “Ndamwibuka ishusho ye muherekeza ku kibuga cy’indege agenda, ubu bintera kwicuza, mba nibaza impamvu ntamubwiye ko nabuze itike byibuze ngo agume hano, mba numva ari njye wamwohereje ngo bajye kumwica. Ubu nagakwiye kuba mubwira nti ‘warakoze’.”

IGIHE: Uretse kwicuza, ni iki wumva wakora cyakuvura ibikomere?

N.S: Namuhimbiye indirimbo nise ‘Mama’ iri kuri album nasohoye muri 2013, namuvuze ubuzima bwose namubonye n’ibyiza yankoreye. Naramuririmbye kugira ngo numve ntuje, namuvuze bihagije kuri album namukoreye.

IGIHE: Mu 1973, kuki mwahunze mukamusiga mu Rwanda?

N.S: Amaze kubona data bamwishe ni we watubwiye ngo ‘nimugende namwe batazabica’, byari nko kuturokora, muri kiriya gihe byari bikomeye. Muri Congo nahageze mu 1973, nahunganye n’umugabo wanjye, mu rugo twari abana icyenda ariko buri wese yagiye ukwe tujya gushaka ubundi buzima […] Nahunganye n’umugabo twabyaranye abana bane we yaguye muri Congo icyo gihe. Nahabaye imyaka 16 mpava njya kuba i Bruxelles ari naho nari ntuye iyo myaka yose.

Yaje gutura mu Rwanda by’iteka

Nyiranyamibwa yabwiye IGIHE ko yafashe umwanzuro wo kuza gutura by’iteka mu Rwanda nyuma y’uko aho yabaga mu Bubiligi bamuhaye ikiruhuko cy’izabukuru ndetse abana be yareraga babaye bakuru bityo asanga nta cyamuzirikira i Burayi.

Ati “Ahantu wamaze iriya myaka yose ntabwo byabura, nsubirayo rimwe na rimwe. Iyo wakoze hariya uba ugomba kwishyura imisoro, gukurikirana iby’ubwisungane mu kwivuza, mpafite abana mba nagiye kubasuhuza.”

Mu myaka yahamaze yahawe ubwenegihugu, yagizwe Umubiligikazi gusa ngo ntibyamubujije kugaruka gutura mu gihugu cye yameneshejwemo mu myaka irenga 40 ishize.

Ati “ Ubwenegihugu babumpaye ntabushaka, bambwiraga ko ngiye kuba Umubiligi w’umuzungu nkumva mu mutwe ntabwo bimeze neza. Narabyemeye barabumpa kuko ntabwo nari kubona uburenganzira bwose nifuzaga ntabanje kugirwa umunyagihugu.”

Yongeraho ati “Nta kintu cyatuma nsubira gutura mu Bubiligi. Ubu wowe uwakohereza guturayo wakunda? Oya, oya sinasubirayo. Iyo wakoze ukaza guhabwa pension wagumayo ukora iki? Nari nkeneye gutaha mu gihugu cyanjye, abo nkeneye bari ino, abana basigaye hariya barakuze ntacyo babaye.”

Nyiranyamibwa w’imyaka 73 avuga ko mu myaka yamaze i Burayi atigeze ahakunda kurusha u Rwanda ari nacyo cyamushyizemo imbaraga arataha ngo asazire mu gihugu cye.

Ati “Ntabwo nigeze nkunda u Burayi, nahabeshejwe n’uko nari mfite abana bagombaga kwiga kandi nkaba hafi yabo nkabitaho. Ntabwo nari gushobora kuguma hariya, mu Burayi ntabwo ari ahantu ho gusazira.”

IGIHE: Ko utazasubirayo ubwo nk’imitungo uhafite bizagenda gute?

N.S: Nta mitungo mpafite, nahasize umuryango ni nawo ahanini nsubirayo ngiye gusura. Nagiyeyo mu myaka namaze nakoreye amafaranga nshaka imibereho birangiye maze kujya mu kiruhuko ndataha iwacu.

IGIHE: Nta nama wagira abakuze nkawe binangiye bakanga kuba mu buhungiro?

N.S: Iyo nama wayiha abantu b’abana nkawe, umuntu ungana nkanjye wamugira inama ngo atahe mu gihugu koko? Ntabwo akeneye ko babimwibutsa, nta cyiza wabona kiruta iwanyu. Biterwa na buri muntu uko abyumva.

IGIHE: Mu Rwanda byumvikane ko ugiye gukomeza guhimba indirimbo nshya?

N.S: Ndimo ndabitekerezaho kandi ndabishaka, hari izo twakoze kera mu Bubiligi ntizasohoka, izo nashaka uko nzishyira hanze, imyaka iriho irahita bisaba gushyira ibintu ku murongo hakiri kare.

IGIHE: Murakoze ku kiganiro tugiranye.

N.S: Namwemurakoze cyane.

Nyiranyamibwa ahora yishinja urupfu rwa nyina wazize Jenoside
Nyiranyamibwa ahora yishinja urupfu rwa nyina wazize Jenoside
Suzanne Nyiranyamibwa, muramu wa Pasteur Bizimungu, ubwo yashyikirizaga Perezida Kagame impano muri Rwanda Day yabereye mu Buholandi muri 2015
Suzanne Nyiranyamibwa, muramu wa Pasteur Bizimungu, ubwo yashyikirizaga Perezida Kagame impano muri Rwanda Day yabereye mu Buholandi muri 2015
Yagarutse kuba mu Rwanda nyuma y'imyaka irenga 40 aba mu mahanga, ngo arifuza kongera guhuza abakecuru baririmbanaga mu Isamaza
Yagarutse kuba mu Rwanda nyuma y'imyaka irenga 40 aba mu mahanga, ngo arifuza kongera guhuza abakecuru baririmbanaga mu Isamaza

Ikiganiro IGIHE yagiranye na Nyiranyamibwa