Indirimbo ya mbere ni ‘War’ yasohoye ku wa 22 Gashyantare 2026, ikaba yaratunganyijwe na DJ Toomp. Iya kabiri ni ‘Right One’ yabanje kunyuzwa kuri Radio Hot 107.9 FM ndetse na TMZ.
Muri ‘Right One’, T.I. yita 50 Cent “Umugambanyi” kuko yamugambaniye agatanga amakuru ye mabi kuri polisi bikamuviramo gufungwa, kuko ubwo T.I. yari ari muri gereza yabonye inyandiko z’urukiko ziriho izina rya 50 Cent zimushinja ibyaha.
T.I. avugamo ukuntu 50 Cent ari umuntu uvugira kuri murandasi gusa kubera ubwoba, kandi yananiwe kujya muri studio gukora indirimbo imusubiza.
Uyu muraperi ashinja 50 Cent kwirengagiza amasezerano ya ‘Verzuz’ bagiranye mu 2020, agamije guhanganira mu muziki.
Byarangiye 50 Cent abihinduye imikino, ajya mu byo guhanganisha imiryango abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, nyamara barasezeranye guhangana mu muziki gusa.
Mu kiganiro T.I. aherutse kugaragaramo cya ‘Million Dollaz Worth of Game’, yagaragaje uruhande rw’ibanga kuri bombi rutari ruzwi n’abafana n’abandi bakurikirana iby’amakuru yabo.
Yavuze ko we na 50 Cent bari i Los Angeles bumvikanye gukomeza uku gutererana amagambo. T.I. ni we wari kubanza gushotora 50 Cent nyuma na we akamusubiza bikazakomeza gutyo, gusa byarangiye 50 abyanze.
Kugeza ubu nta ndirimbo 50 Cent arongera gusohora isubiza uyu mugenzi we, ahubwo akomeje gusangiza ubutumwa bw’urwenya kuri Instagram ye ndetse ananenga ubuzirangenge bw’indirimbo za T.I.
Ibi bigaragaza ko ashobora kuba yarasuzuguye T.I. yitwaza ko wenda batari ku rwego rumwe, bityo atamutaho umwanya ngo bahangane.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!