Ni ibintu Uncle Austin yamaganiye kure, avuga ko Shaddy Boo adakwiriye kuzana izina ry’uyu mugabo mu matiku kuko atigeze amuvuga nabi ndetse biramutse bikomeje yamujyana mu nkiko, ukuri kukajya ahagaragara.
Ubundi byatangiye bite ?
Mu ijoro rya tariki 12 Mutarama 2024 Shaddy Boo na Uncle Austin bagarutse ku kibazo bafitanye binyuze mu kiganiro (Space) cyanyujijwe ku rubuga rwa X cyari kiyobowe n’uwitwa Bitero na Titi.
Uncle Austin yavuze ko yakodesheje inzu nyuma aza gusanga ari nto bitewe n’ibikoresho yari afite, gusa ngo yari yamaze kwishyura amafaranga yayo.
Nyuma yo kubona atakiyigiyemo yasabye uwayimushakiye kumushakira undi muntu uyishyura, gusa abanza kubibwira nyiri nzu ko atakigiye muri iyo nzu ye, bahana gahunda yo guhura aho niho yahuriye na Shaddyboo.
Ati “Bukeye nagiye kureba nyirinzu , mpasanga abashinzwe gushakira inzu abakiliya bahari ndabangira, mbabwira ko nyirayo ntaramubwira ko ntakiyigiyemo, ndababaza bambwira ko Shaddy Boo ayishaka ari mu modoka.”
“Narabyemeye aza kureba inzu kuko sinari kumwangira kandi tuziranye gusa yarayanze, avuga ko ari nziza ariko ari nto atayikwiramo n’abana be kuko ari ibyumba bitatu kandi we akeneye iy’ibyumba bine, ahita agenda, yari kumwe n’undi musore wirabura cyane.”
“Nyuma rero nabwiye nyiri nzu ko twashaka undi mukiliya arabyemera dutangira kuyishakira undi muntu , ndagenda nyuma y’iminota 30 nibwo yampamagaye ambwira ko umukiliya abonetse ndetse agiye guhita yishyura inzu naza gufata amafaranga yanjye, nari natanze mbere.”
Uncle Austin yakomeje avuga ko yagarutse agasanga hari wa musore wari kumwe na Shaddyboo ari we ugiye kwishyura inzu ,gusa ngo ntiyabitindaho kuko yari akeneye gusubizwa amafaranga ye.
Nyuma y’iminsi ibiri ngo nibwo Austin yatunguwe no kumva amagambo Shaddyboo yamuvuzeho ku mbuga nkoranyambaga.
Ati “Nyuma y’iminsi ibiri duhuye nibwo natunguwe no kumva Shaddyboo ari kurira avuga ngo ‘Austin yanyimishije inzu, yanyise indaya , ndibaza nti ibi bintu noneho bije gute? , gute nisanga mu bintu ntavuze ku muntu ntanavuzeho.”
“Naramwandikiye yanga kunsubiza, muhamagaye nabwo ntiyanyitaba. None se umuntu yaba ari kuvuga ibintu byabaye akanga kunyitaba.”
Uncle Austin avuga ko umujinya Shaddyboo afite ashobora kuba yarawutewe no kutamenya ukuri kw’ibyabaye.
Ati “Nyuma nibwo Shaddyboo yampamagaye ambaza niba ya nzu igihari yumvaga yayifata, mubwira ko nyiri nzu amaze kumpamagara ambwira ko hari bamaze kuyishyura , njyewe ngiye gufata amafaranga, we ntiyamenya ko wa muntu yohereje ariwe wishyuye inzu, uwo munsi nibwo ba nyiri nzu bamenye ko uri mu nzu ari Shaddyboo.”
“Ahubwo Shaddyboo yari yazanye n’abamurangira inzu arayishima gusa ashaka kuyanga, yohereza musaza we , arayishyura kugira ngo atishyura abo bamushakiye inzu.”
Shaddyboo yarakajwe n’iki ?
Shaddyboo avuga ko yarakajwe n’uko Austin atamubwije ukuri ndetse n’amagambo yamuvuzeho.
Ati “Ikintu cyambabaje cya mbere, ni uko atambwije ukuri, kubera ukuntu namwizeye. Yambwiye ko inzu idahari kandi igihari, musaza wanjye yari yafashe nimero ya nyiri nzu, baravugana amubwira ko inzu igihari, icyo kirahagije kuba yarambeshye, nahise numva ko yayinyimye.”
Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko nyuma yo kubona ko Austin amuhakaniye we na musaza we,bahisemo kwivuganira na nyiri nzu.
Shaddyboo ahakana ko atanze inzu ahubwo ngo yayisuye azi ko ifite ibyumba bine ahageze asanga ari bitatu.
Yakomeje agira ati “Musaza wanjye ntabwo Austin amuzi, ntacyo bapfa kandi ntiyambeshya. Yagezeyo ajyanye amafaranga njye nsigaye mu modoka. Yaramwiyumviye ari kuvuga ngo ntibampe inzu, ngo ko nayizanamo ibintu bibi , nkazanamo abagabo. Ntabwo namubeshyera pe, Imana impane , mbure abana bajye babiri.”
Hashobora kwiyambazwa ubutabera
Uncle Austin yavuze ko kuzana izina rye muri ibi bintu ari ukumusebya no kwangiza isura ye muri rubanda, bityo ko biramutse bikomeje yakwiyambaza inzego z’ubutabera mu kugaragaza ukuri.
Ati “Ku muntu wese uzi Austin sinjya mvuga umuntu adahari, ahubwo nibyo narimaze kubwira umunyamategeko wanjye , ategure ikirego , tubanze tumuhe ibaruwa imwihanangiriza, nakomeza tukizamure tukigeze mu rukiko.”
“Biriya ni ugusebanya, byangiza ibikorwa byanjye, abantu bakunda gutwika, batwike ukwabo bareke gutwikira ku izina ry’undi muntu.”
Shaddyboo avuga ko yiteguye kuburana uru rubanza niba koko yajyanwa mu butabera, gusa asaba Uncle Austin kubanza kwicarana nawe bakabanza kuganira kukibazo bagiranye.
Ati “Niba koko ari umwana mwiza , yakagombye kuza nk’umuntu w’umugabo tukaganira. Nta kintu mubeshyera na kimwe, naze tubivugeho neza, bitari kuri telefone , aze mu rugo tubiganire. Afite restaurant nsanzwe muteza imbere ariko yarangiza akankora ibintu nka biriya.”
Ubwo ibi byari bikiba bamwe batangiye gutekereza ko ibi byose ari ibyo Uncle Austin yaba yapanze na Shaddyboo mu rwego rwo gukurura amarangamutima y’abakunzi b’umuziki dore ko uyu muhanzi afite indirimbo nshya yitegura gushyira hanze.
Ibi nabyo Uncle Austin yabihakanye yivuye inyuma avuga ko iyi mikino itari kurwego rwe ndetse atigeze ayigira na rimwe adateze no kuzayijyamo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!