{U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite umwihariko mu bintu bitandukanye harimo imiterere y’ikirere, ubukungu n’ibyiza nyaburanga bikurura ba mugerarugendo batagira ingano, gusa iyo bigeze ku bwiza bw’Abanyarwandakazi benshi barukurira ingofero.}

Benshi mu byamamare haba muri Sinema, umuziki n’ibindi byaje mu Rwanda mu myaka yatambutse, mu magambo bavugaga mbere yo gusubira iwabo bahamyaga ko banyuzwe n’ubwiza bw’Abanyarwandakazi.

Uretse ibyamamare byagiye bivuga ku buranga bw’Abanyarwandakazi, igihugu cy’u Rwanda cyaje mu bya mbere muri Afurika mu kugira abakobwa b’uburanga. Ku rutonde rwashyizwe ahagaragara n’ikinyamakuru MgAfrica muri Nzeri 2014, u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa gatatu mu kugira abakobwa beza muri Afurika.

Urubuga rwa IGIHE rwabakusanyirije abantu b’ibyamamare bagiye bagaruka cyane ku bwiza bw’Abanyarwandakazi ndetse bakagira n’icyo bavuga ku rukundo basanganye bene Gihanga mu Rwanda rwa Gasabo.

Diamond

Umuhanzi Nassibu Abdul uzwi mu muziki nka Diamond ukomoka muri Tanzania yageze mu Rwanda bwa mbere muri 2014 Ukuboza.

Ubwo yataramiraga Abanyarwanda mu gitaramo cyari cyateguwe na East African Party yifuje kubabwira ibintu bitatu yabonye mu Rwanda byamushimishije.

Yagize ati, “Icya mbere Kigali ni nziza irasa neza kandi ifite isuku, icya kabiri, abantu bafite urukundo ndetse bazi no kwakirana abashyits urugwiro icya gatatu hari abakobwa beza”.

Diamond nubwo yari aherekejwe n’ikizungerezi Zari benshi batangarira ubwiza bwe, ntiyatinye kuvugira mu ruhame ko u Rwanda rufite abakobwa beza.

Davido

Davido wo muri Nigeria yageze mu Rwanda tariki 03 Nyakanga 2014 ubwo yari aje kwifatanya n’Abanyarwanda Kwibohora ku nshuro ya 20.

Mu biganiro yagiye agira ku maradiyo atandukanye hano mu Rwanda yagarukaga ku kuntu akunda u Rwanda ndetse by’umwihariko ubwo yari mu gitaramo yavuze ko Abanyarwandakazi bafite uburanga.

Davido yanagaragaye ari kumwe n’umukobwa witwa Denise Gakire bivugwa ko bararanye muri hoteli nubwo nyuma yaje kubyamaganira kure.

Sean Paul

Umuhanzi Henrique Francis Ryna uzwi ku izina rya Sean Paul ukomoka muri Jamaica yageze mu Rwanda tariki 5 Ukuboza 2008 ku butumire bwa sosiyete y’itumanaho ya Rwandatel.

Uyu muhanzi uzwiho gukoresha abakobwa beza mu mashusho y’indirimbo ze yavuze ko mu byamushimishije mu gihe yamaze Rwanda harimo abakobwa baho.

Chameleone

Joseph Mayanja ufatwa nk’umusangwa mu Rwanda kubera inshuro nyinshi asura iki gihugu, akunze kugaruka ku buranga bw’abari n’abategarugori baho.

Uyu mugabo kandi kubera inshuro nyinshi asura u Rwanda, avuga ko ahafata nko mu gihugu cye ya kabiri.

Radio na Weasel

Abasore bari mu itsinda rya Good Life na bo basuye u Rwanda inshuro nyinshi ndetse mu bitaramo bahakoreye no mu biganiro bagiranye n’itangazamakuru bagiye bagaruka ku buranga bw’abakobwa bo muri iki gihugu.

Radio na Weasel baheruka mu Rwanda muri Gicurasi 2014.

D’Banj

Uyu muhanzi wo muri Nigeria yakunzwe cyane mu Rwanda kubera indirimbo ‘Fall in Love’yatumye anaza mu Rwanda muri 2010 mu gitaramo cya Jungle Party cyabereye mu karere ka Rubavu. Mu magambo yavugiye ku rubyiniro, yagarutse ku buranga bw’abakobwa bo mu Rwanda.

Jason Derulo

Jason Derulo wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaje mu Rwanda muri Nyakanga 2012 ubwo yari aje gusoza PGGSS2 yatwawe na King James icyo gihe.

Uyu musore na we yavuze ko yishimiye igihugu cy’u Rwanda ndetse avuga ko gifite abakobwa bafite uburanga .

Sean Kingston

Sean Kingston yageze mu Rwanda ku butumire bwa Bralirwa hasozwa irushanwa ya Primus Guma Guma Super Star.

Mu gitaramo yakoze ku tariki ya 17 Nzeli 2011 kuri Stade Amahoro ntiyishimiwe ku buryo buhambaye kubera ko yaririmbye akoresheje CD ndetse akaririmba iminota mike. Mu byo yavugiye ku rubyiniro yavuze ko abakobwa bo mu Rwanda yabasanganye uburanga buhebuje.

Beenie Man

Uyu mugabo uzwi mu njyana ya Dance Hall yageze mu Rwanda muri 2012 ubwo yari aje mu iserukiramuco rya FESPAD.

Ntiyashimishije abantu nk’uko bari babyiteze gusa mu biganiro yagiye agirana n’abanyamakuru yavuze ko Abanyarwandakazi ari beza. Yanabishimangiye ari ku rubyiniro avuga ko abakobwa bo mu Rwanda yabasanganye ubwiza ntagereranywa.

P Square

Iri tsinda rigizwe n’abasore babiri b’impanga Peter na Paul ,bageze mu Rwanda ishuro ebyiri ariko bahakoreye igitaramo yasigaye mu mitwe ya benshi ubwo umuryango wa FPR Inkotanyi wizihiza isabukuru y’imyaka 25.

Ubwo bari muri iki gitaramo, Paul yavuze ko abakobwa bo mu Rwanda ari beza cyane.

Ramsey Noah

Umusore ukomoka muri Nigeria uzwi cyane muri sinema yageze mu Rwanda ku butumire bwa Minisiteri y’Umuco na Siporo iyobowe na Habineza Joseph.

Ramsey benshi bakunze kwita Raji kubera filime yakinnye igakunda yatangariye ubwiza bw’Abanyarwandakazi yagiye abona mu bice bitanduye yagenze bya Kigali.

Kansiime Anne

Umunyarwenya Kansiime Anne wo muri Uganda yageze mu Rwanda muri Weurwe 2013.

Ubwo yarimo asetsa abantu nk’uko bisanzwe yavuze ukuntu abakobwa bo mu Rwanda ari beza ndetse ashimangira ko ibyo avuga ari ukuri kuko bafite uburanga nubwo batabyitaho cyane ndetse babifata nk’ibisanzwe.

Ice Prince

Panshak Zamani uzwi ku izina rya Ice Prince yageze i Kigali muri Werurwe 2013 aho yari aje gusoza iserukiramuco rya FESPAD ryahaberaga.

Uyu musore yavuze ko ikintu gitangaje yabonye mu Rwanda ari abakobwa beza.

Shaggy

Tariki ya 13Ukuboza 2008 ubwo sosiyete y’itumanaho ya MTN yizihizaga imyaka 10 yari imaze ikorera mu Rwanda,nibwo yatumiye umuhanzi w’icyamamare Shaggy ukomoka muri Jamaica.

Uyu mugabo usanzwe uzwiho gukunda abakobwa yatangajwe n’abo yabonye mu Rwanda ndetse abivugira imbere y’imbaga ya bari baje kumureba kuri Stade Amahoro.

Jamal

Jamal yageze mu Rwanda ubwo yari aje mu gitaramo cyo kumurika album ‘Ndumiwe’ ya Bruce Melody banakoranye indirimbo bise ‘Incwi’ yakunzwe na benshi.

Jamal ufite inkomoko mu Rwanda ,yashimye ubwiza yasanganye Abanyarwandakazi ndetse abivugira muri Serena Hotel aho igitaramo cyabereye.

Mr. Flavor

Uyu muhanzi nawe umaze kubaka izina muri Afurika yageze mu Rwanda bwa mbere muri 2011 ubwo yari aje mu gitaramo cya East African Party.

Mr.Flavor ukomoka muri Nigeria ubwo yari ku rubyiniro yavuze ku byiza yabonye mu Rwanda ariko yirahira ubwiza bw’abakobwa yahabonye.

Fuse ODG

Uyu muhanzi ukomoka mu gihugu cya Ghana yamenyekanye cyane ku mbyino ze za Azonto.

Yageze mu Rwanda bwa mbere ubwo yari aje gutaramira Abanyarwanda tariki ya mbere Mutarama 2013 mu gitaramo ngarukamwaka gitegurwa na East African Promoters.

Nubwo Abanyarwanda nta ndirimbo ze nyinshi bari bazi, banyuzwe n’imbyino ze ndetse nawe yishimira ubwiza bw’abakobwa yabonye i Kigali.

Mr. Blue

Uyu musore yarabicaga bigacika mu myaka ya za 2003 kugeza za 2007.

Ubwo yasuye u Rwanda muri 2004, yavuze ko abakobwa baho ari beza dore ko na we yari yanateje impagarara mu bakobwa bashakaga kugirana na we ibihe byiza.

Mr. Blue yatangariye ubwiza bw’Abanyarwandakazi ndetse avuga ko ku Isi nta gihugu cyiza nk’u Rwanda.

Kevin Lyttle

Kevin Lyttle ukomoka mu birwa bya Saint Vicent na Grenardines byo mu nyanja ya Caraibes hafi ya za Haiti, ni umuhanzi wamenyekanye cyane kubera indirimbo “Turn me on”, “Drive Me Crazy” n’izindi.

Yageze mu Rwanda muri Werurwe 2013 ubwo yari aje mu muhango wo kwita ingangi izina.

Yashimishijwe n’ibyo yabonye mu rwa Gasabo, ashima ikirere ageze mu gitaramo yakoreye i Musanze yavuze ko yashimye uburanga yasanganye Abanyarwandakazi.

Ali Kiba

Ali Kiba we ni umwe mu bahanzi bo muri Tanzania bakunzwe cyane kubera ibihangano byabo nka Cinderella, Msera n’izindi zakunzwe cyane hano mu Rwanda.

Na we yageze mu Rwanda ubwo yari aje mu birori byo kwita ingangi izina byari byateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB.

Kimwe nk’abandi bagiye bashima uburanga bw’abari bo mu Rwanda , na we yashimangiye ko ubwiza yasanganye Abanyarwandakazi nta handi yari yabubona.