00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyamamare bizitabira ibirori byo Kwita Izina biracyagizwe ibanga

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 18 June 2014 saa 03:54
Yasuwe :

Buri mwaka mu Rwanda, hakorwa umuhango wo Kwita Izina ingagi usanzwe witabirwa n’ibyamamare biba byaturutse imihanda yose ku isi. Abazawitabira uyu mwaka baracyagizwe ibanga kugeza ku munsi nyir’izina.
Nk’uko byatangajwe na Ambasaderi Yamina Karitanyi ubwo yaganiraga n’abanyamakuru, yavuze ko amazina y’abayobozi n’ibyamamare bikomeye bizawitabira baturutse mu bindi bihugu, ubuyobozi bwa RDB ari nabwo butegura umuhango wo Kwita Izina bukibagize ibanga.
Yijeje abanyamakuru ko uko iminsi (…)

Buri mwaka mu Rwanda, hakorwa umuhango wo Kwita Izina ingagi usanzwe witabirwa n’ibyamamare biba byaturutse imihanda yose ku isi. Abazawitabira uyu mwaka baracyagizwe ibanga kugeza ku munsi nyir’izina.

Nk’uko byatangajwe na Ambasaderi Yamina Karitanyi ubwo yaganiraga n’abanyamakuru, yavuze ko amazina y’abayobozi n’ibyamamare bikomeye bizawitabira baturutse mu bindi bihugu, ubuyobozi bwa RDB ari nabwo butegura umuhango wo Kwita Izina bukibagize ibanga.

Yijeje abanyamakuru ko uko iminsi izagenda yigera umunsi nyir’izina ari ko bazakomeza kumenyeshwa ibijyanye no Kwita Izina n’abazabyitabira.

Kevin Little ubwo yari mu gitaramo i Musanze

Kimwe n’uko byagenze mu mwaka ushize, kuri iyi nshuro ya 10 u Rwanda rugiye Kwita Izina ingagi hateguwe igitaramo cy’imbaturamugabo kizabera mu Karere ka Musanze kikitabirwa n’amatorero , abahanzi nyarwanda n’abazaba baturutse hanze y’igihugu nubwo kugeza ubu bakigizwe ibanga.

Iki gitaramo kizaba ku itariki ya 30 Kamena 2014 mbere gato y’uyu muhango wo Kwita Izina abana b’ingagi 18.

Bamwe mu bahanzi bataramiye abari bitabiriye Kwita Izina mu mwaka ushize harimo Dr Claude, Knowless, Tom Close, Rafiki, Jay Polly, Kevin Little, Ali Kiba n’abandi.

Bamwe mu bayobozi n’ibyamamare byitabiriye uyu muhango ku nshuro ya 9 harimo Rifai Taleb umunyamabanga mukuru w’ikigo cy’isi gishinzwe ubukerarugendo, Isaiah Washington(umukinnyi wa filimi), Lieke van Lexmond, umuholandi werekana imideli agakora no kuri Televiziyo, Mark van Eeuwin, umuholandi ukina filimi ukora kuri TV agakora n’amafilimi, Cyprian Chitundu – ushinzwe isosiyete ya ZESCO Ltd yo muri Zambia, Dr. Paula Kahumbu umuyobozi nshingwabikorwa ushinzwe ubutaka no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri Kenya akaba n’umuyobozi w’ihuriro ry’inshuti z’abakunda Pariki z’ibihugu.

Washington n'umuryango we bari bitabiriye uyu muhango.

Hari kandi, Paul Dalgleish - ushinzwe ubucuruzi no kumenyekanisha ibikorwa bya Hoteli mpuzamahanga yaMarriott mu burasirazuba bwo hagati bw’Afurika , Jeffrey David Sachs, impuguke mu by’ubukungu yo muri Amerika akaba n’umuyobozi w’ikigo cyigisha iby’ubutaka muri Kaminuza ya Columbia, Ramsey Tokunbo Nouah Jr umunya Nijeriya akaba n’umukinnyi ukomeye w’amafilime muri Holly Wood, Kazuya Ogawa – Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda n’abandi batandukanye.

Umukinnyi ukomeye wa sinema muri Amerika, Ramsey ubwo yarimo yita izina ingagi mu Kinigi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages