Urugero nk’urwaye uburwayi bw’ibibara (Vitiligo), benshi mu babufite bagorwa no kwiyakira bitewe n’uko uruhu rwabo ruba rugaragara cyane cyane iyo bigeze ku byamamare.
Umuhanzi Confy aherutse gutangariza IGIHE ko amaze umwaka urenga arwana no kwakira ubu burwayi bwafashe mu isura bukamutera ihungabana ryari rigiye gutuma areka umuziki.
Kugeza ubu, birashoboka ko umuntu uzwi cyane warwaye Vitiligo yari Michael Jackson, wagarutse cyane kuri ubu burwayi mu kiganiro yagiranye na Oprah mu 1993.
Kuva icyo gihe, hari abandi bantu benshi barimo abakinnyi ba filime, abanyamideli n’ababyinnyi bahisemo gusangiza abandi inkuru zabo z’uko bahanganya n’ubu burwayi.
Vitiligo cyangwa se Ibibara ni indwara ikunze kwibasira igice runaka cyo ku mubiri w’umuntu, akarangwa n’amabara aza ku ruhu, akaba yanakwira umubiri wose.
Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe bamwe mu bafite amazina akomeye muri muzika, sinema, siporo, imideli n’ibindi bahanganye n’ubu burwayi.
Michael Jackson
Umunyabigwi muri muzika, Michael Jackson, mu 1993 yemereye Oprah Winfrey ko arwaye uburwayi bw’ibibara (Vitiligo) .
Inzobere mu kuvura indwara z’uruhu, Arnold Klein wari umuganga w’uyu muhanzi, yavuze ko mu 1983 ari bwo yabonye ko Jackson yari arwaye Vitiligo.
Nyuma y’urupfu rwe mu 2009, isuzuma ry’umurambo ryakozwe na ryo ryagaragaje ko uyu munyamuziki yari rwaye ubu burwayi.
Jon Hamm
Jon Hamm ni umukinnyi wa filime wamamaye nka Don Draper muri filime y’uruherekane yitwa “Mad Men”, yegukana igihembo cya Golden Globe.
Uyu mugabo w’imyaka 52 yatangiye kugaragaza ibimenyetso by’ubu burwayi mu ifatwa ry’amashusho y’iyi filime Mad Men.
Mu 2015, Jon Hamm yatangaje ko yagize ihungabana ubwo yari atangiye kugaragaza ubu burwayi.
Holly Marie Combs
Holly Marie Combs yamamaye nka Piper Halliwell muri filime y’uruherekane Pretty Little Liars.
Marie Combs ahantu henshi yabaga ari yahishaga ubu burwayi bwafashe ibiganza bye akoresheje ibirungo byongera ubwiza.
Uyu mubyeyi w’imyaka 49, nyuma yo kuganirizwa n’abaganga ni bwo yaje kwiyakira arirekura akajya agaragaza intoki ze.
Shahad Salman
Umunyamideli Shahad Salman wo muri Arabie Saoudite yirinze guheranwa n’ipfunwe yaterwaga n’uburwayi bwa Vilitigo agana inzira yo kumurika imideli.
Uyu mukobwa w’imyaka 25 avuga ko yakuze benshi bamuca intege cyangwa bamuserereza kubera ubu burwayi yagize akiri muto.
Winnie Harlow
Umunyamideli Winnie Harlow yarwaye iyi ndwara ubwo yari afite imyaka ine, yibasirwa na benshi akiri muto bituma akurana intumbero zo kuvugira abantu bafite ubu burwayi.
Uyu mukobwa wavukiye muri Canada, abifashijwemo n’umuryango yinjiye mu bijyanye no kumurika imideli.
Winnie Harlow w’imyaka 29, yabaye umunyamideli wa mbere urwaye Vitiligo witabiriye ibirori by’imideli bya Victoria’s Secret Fashion Show. Ubu ni umwe mu byamamare byamamariza uruganda rwa Puma.
Ubushakashatsi bugaragaza ko iyi ndwara y’Ibibara ‘Vitiligo’ iterwa ahanini no kubura umusemburo uba mu mubiri w’umuntu witwa ‘Melanin’ uboneka mu ruhu.
Ibura ry’uyu musemburo riterwa no kwangirika cyangwa gupfa k’uturemangingo tuwukora.
Iyi ndwara kandi ifata abantu abo ari bo bose baba abazungu cyangwa abirabura. Ishobora kuba yavurwa, rimwe na rimwe igakira cyangwa ntikire kubera ikigero igezeho.
Ibimenyetso byayo bikunda kugaragara mu maso, ku ntoki, ku biganza, ku minwa, ku myanya ndangagitsina n’ahandi ku mubiri.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!