Aba bahanzi, abanyamakuru b’imyidagaduro, abatunganya amajwi n’amashusho y'indirimbo bahuriye mu musangiro wateguwe na Isango Star, ubera i Nyamirambo muri The B Lounge ku mugoroba wa tariki 16 Ukuboza 2023.

Abitabiriye uyu muhuro barimo Juno Kizigenza, Yago, Element Elee, Shemi, Director Gad, Kozze , Prince Kiiz, Malani Manzi, Fayzo Pro n’abandi.

Uyu mwaka ibi bihembo byagarukanye impinduka zirimo ibitaramo bitatu bihuza abahanzi n’abakunzi babo bari hirya no hino ndetse n’icyiciro gihuje abahanzi b’i Burundi.

Uko abahanzi batahanye

Icyiciro cya Album yahize izindi (Best Album): “Essence” ya Tom Close, “Musomandera” ya Ruti Joel, “Rumuri” ya Alyn Sano, “Yaraje” ya Juno Kizigenza na “Life, Love & Light” ya Nel Ngabo.

Icyiciro cy’abahanzi bashya (Best New Artist): Yago, Malani Manzi, Shemi, na Linda Montez.

Icyiciro cy’abahanzikazi bahize abandi (Best Female Artist):Alyn Sano, Bwiza, Ariel Wayz, Vestine &Dorcas .

Icyiciro cy’abahanzi b’abagabo bahize abandi (Best Male Artist): Bruce Melodie, Danny Nanone, Juno Kizigenza na Israel Mbonyi.

Icyiciro cy’indirimbo ihuriweho nziza (Best collabo): “Say Less” Alyn Sano yahuriyemo na Fik Fameika ndetse na Sat B, “Fou de toi” yahuje Element Bruce Melodie na Ross Kana , “Lala” ya Chris Eazy na Kirikou Akili , “Nasara” ya Danny Nanone na Ariel Wayz, na “One More Time” ya Kenny Sol na Harmonize.

Icyiciro cy’abatunganya amashusho y’indirimbo bahize abandi (Best Video Director): Gad, Fayzo Pro, Meddy Saleh, na Chico Berry.

Icyiciro cy’abatunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi (Best Music Producers): Element, Prince Kiiz, Kozze na Santana Sauce.

Icyiciro cy’indirimbo nziza z’umwaka (Best song of the year): “Igitangaza” Juno Kizigenza yahuriyemo na Bruce Melodie ndetse na Kenny Sol , “Fou de toi” Element yakoranye na Bruce Melodie ndetse na Ross Kana , “Edeni” ya Chris Eazy, “Nasara” ya Danny Nanone na Ariel Wayz , na “Suwejo” ya Yago.

Icyiciro cy’abahanzi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bahize abandi (Best Gospel Artists): Israel Mbonyi , Aline Gahongayire, Josh Ishimwe na Vestine & Dorcas.

Icyiciro cy’abakora umuziki gakondo (Best Cultural Act): Inyamibwa, Inganzo ngari , Junior Rumaga na Ruti Joel.

Icyiciro cy’umuhanzi w’i Burundi witwaye neza (Best Burundian Artist): Drama T, Big Fizzo, Sat B na Natacha.

Yago Pon Dat , umwe mu bahanzi bashya bihariye n'uruganda rw'imyidagaduro uyu mwaka
Yago Pon Dat , umwe mu bahanzi bashya bihariye n'uruganda rw'imyidagaduro uyu mwaka
Yago (wambaye imyenda y'umukara) ari mu bahanzi bahataniye igihembo cy'umuhanzi mushya (Best New Artist)
Yago (wambaye imyenda y'umukara) ari mu bahanzi bahataniye igihembo cy'umuhanzi mushya (Best New Artist)
Umuraperi Danny Nanone (iburyo) ahataniye ibihembo bibiri uyu mwaka birimo igihembo cy'umuhanzi wahize abandi mu bagabo n'icy'indirimbo yahize izindi mu zahuriweho n'abahanzi barenze umwe
Umuraperi Danny Nanone (iburyo) ahataniye ibihembo bibiri uyu mwaka birimo igihembo cy'umuhanzi wahize abandi mu bagabo n'icy'indirimbo yahize izindi mu zahuriweho n'abahanzi barenze umwe
Umunyamakuru wa RadioTV10 , Khamiss Sango  yari mu bitabiriye
Umunyamakuru wa RadioTV10 , Khamiss Sango yari mu bitabiriye
Producer Kozze ahataniye igihembo kimwe mu cyiciro cya Best Producer
Producer Kozze ahataniye igihembo kimwe mu cyiciro cya Best Producer
Prince Kiiz uri mu bakora indirimbo  bagezweho, yari yitabiriye ibi birori
Prince Kiiz uri mu bakora indirimbo bagezweho, yari yitabiriye ibi birori
Nshimiyimana Gad umenyerewe mu gutunganya amashusho ni uku yaserutse
Nshimiyimana Gad umenyerewe mu gutunganya amashusho ni uku yaserutse
Laetitia Mugabo, Umuyobozi wa Isango star  (uri hagati) y'abanyamakuru b'imyidagaduro muri iki kigo Yvan na Tessy
Laetitia Mugabo, Umuyobozi wa Isango star (uri hagati) y'abanyamakuru b'imyidagaduro muri iki kigo Yvan na Tessy
Malani Manzi uhataniye igihembo cy'umuhanzi mushya yari yitabiriye ibi birori
Malani Manzi uhataniye igihembo cy'umuhanzi mushya yari yitabiriye ibi birori
Kemnique, umwe mu basore bamamariye ku rubuga rwa Twitter yari muri ibi birori
Kemnique, umwe mu basore bamamariye ku rubuga rwa Twitter yari muri ibi birori
Kayitesi Yvonne uzwi nka Tessy na Yvan Kubwimama, ni abanyamakuru ba Isango Star
Kayitesi Yvonne uzwi nka Tessy na Yvan Kubwimama, ni abanyamakuru ba Isango Star
Juno Kizigenza na Shemi uri mu bahanzi bahataniye igihembo cy'umuhanzi mushya wahize abandi
Juno Kizigenza na Shemi uri mu bahanzi bahataniye igihembo cy'umuhanzi mushya wahize abandi
Fayzo Pro ukora amashusho y'indirimbo, ahataniye igihembo kimwe uyu mwaka
Fayzo Pro ukora amashusho y'indirimbo, ahataniye igihembo kimwe uyu mwaka
Element  Elee  ahataniye ibihembo bitatu  uyu mwaka
Element Elee ahataniye ibihembo bitatu uyu mwaka
DJ Bob n'Umunyamakuru wa The New Times, Eddie Nsabimana ni bamwe mu bitabiriye ibi birori
DJ Bob n'Umunyamakuru wa The New Times, Eddie Nsabimana ni bamwe mu bitabiriye ibi birori