Muri aba bashinze ingo, harimo bake babanaga n’abakunzi babo mu buryo butemewe n’amategeko cyangwa butagororokeye Imana, bahitamo kuyigarukira bityo bakaba babanye nk’umugabo n’umugore kugeza igihe bazatandukanyirizwa n’urupfu nk’uko babyiyemeje ubwo basezeranaga.
Mu bakoze ubukwe, harimo abari bagamije ubucuruzi basaruye akayabo mu birori bakoze mu gihe hari n’abandi byasize mu gihombo kubera gukora ibirenze ubushobozi bwabo. Serena Williams na Alexis Ohanian n’abandi biganjemo abo hanze bakoze ubukwe baheje itangazamakuru kugira ngo bazabone uko bacuruza amafoto ndetse birinde uwabinjirira mu buzima bwite.
Mu bukwe bwabaye mu Rwanda, ubwa Safi bwari agahebuzo! Ubu bukwe bwaratunguranye, bwabaye bumaze ibyumweru bibiri Safi yerekanye umukunzi we witwa Niyonizera Judithe bahita basezerana mu buryo bw’ikubagahu.
Ubukwe bwa Safi na Judithe ntibuzibagirana mu bwatashye mu 2017, bwabaye butunguranye ndetse bukurikirwa n’ubushyamirane bwavutse hagati ya Safi na umutesi Parfine bahoze bakundana.
Safi na Parfine bagiranye intonganya ndetse bashyira hanze amabanga yabo; budacyeye kabiri umuzungu witwa Hilton wo muri Canada yadukana uburakari avuga uburyo Niyonizera Judithe yamubeshye urukundo akamucucura utwe yarangiza akaza mu Rwanda gukorana ubukwe na Safi. N’ubu ibyabo biracyari urukururano!
Nubwo nyinshi mu ngo z’ibyamamare zikunze gusenyuka, mu masezerano bagiranye mu kunoza umubano wabo biyemeje kuzabana akaramata ntawe uhemukiye undi. Imana yateganyije kandi ko amaherezo abana bakura bagasiga ababyeyi babo, nyamara umugabo n’umugore we bakomeza kuba umubiri umwe igihe cyose bakiriho.
“Urukundo rurihangana rukagira neza ntirushaka ibyarwo ntiruhutiraho ntirutekereza ikibi ku bandi, rubabarira byose, rwihanganira byose (1 Abakorinto 13:4-7)”
Serena Williams na Alexis Ohanian
Serena Williams na Alexis Ohanian barushinze ku wa Kane tariki ya 16 Ugushyingo 2017. Ni nyuma y’iminsi mike bibarutse umukobwa wavukiye mu bitaro byitwa St Mary mu Mujyi wa West Palm Beach wo muri Leta ya Florida, yavutse tariki 31 Kanama 2017.
Serena Williams na Alexis Ohanian bakoreye ubukwe ahitwa Contemporary Arts Center muri New Orleans, ibirori byabo byatashywe n’inshuti zabo za hafi zibarirwa muri 250.
Messi na Antonella Roccuzzo
Rutahizamu wa FC Barcelona n’ikipe y’igihugu ya Argentine, Lionel Messi yarushinze n’umukunzi we Antonella Roccuzzo bamenyanye kuva mu buto bwe afite imyaka itanu y’amavuko.
Ibi birori by’amateka mu buzima bw’aba bombi byabereye muri hotel City Center Rosario iherereye mu Mujyi wa Rosario muri Argentina, byitabirwa n’abarenga 250 barimo abakinnyi bakomeye ku Isi n’abakunzi babo.
Konshens na Latoya
Konshens na Latoya bashyingiranywe ku itariki 19 Ugushyingo 2017. Uyu muhanzi n’umukunzi we bari baragiranye isezerano ryo kuzabana kuva mu 2014, igihe yashinze ivi akabimusaba. Basanzwe bafitanye umwana umwe w’umuhungu bise Liam. Bamaze imyaka itandatu bakundana byeruye.
Irene Uwoya na Dogo Janja
Ubukwe bwabo bwabanje gufatwa nk’igihuha gusa tariki ya 30 Ukwakira 2017, Irene Uwoya yanditse ubutumwa bushimangira mu buryo bwa burundu ko ‘yamaze kuba umugore wa Dogo Janja’ ndetse ko atewe amashyushyu no kuzabana na we mu myaka basigaje ku Isi.
Irene Uwoya w’imyaka 30 na Dogo Janja wa 24 biravugwa ko barushinze nyuma y’umwaka umwe uyu mukinnyi wa filime atandukanye na Katauti. Batangaje byeruye ko batandukanye muri Nyakanga 2016.
Bahati na Diana Marua
Bahati umuhanzi ukomeye mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana muri Kenya yarushinganye n’umukobwa basanzwe basengana mu birori byabaye tariki ya 20 Ukwakira 2017.
Kioko Kevin [Bahati] yarushinganye na Diana Marua nawe usanzwe ari umunyamasengesho ukomeye ndetse ari mu bafana b’imena bagaragazaga gushyigikira umuziki w’uyu muhanzi mu gihe gishize.
Professor Jay na Grace
Umuhanzi ubimazemo igihe muri Tanzania, Joseph Haule [Professor Jay] yarushinganye na Grace Mgonjo nyuma y’imyaka myinshi bakundana. Ubukwe bwa Professor Jay n’umukunzi we Grace bwabaye kuwa Gatandatu tariki ya 8 Nyakanga 2017, basezeraniye muri Kiliziya ya Mutagatifu Yozefu mu Mujyi wa Dar es Salaam.
Dr Ndikumana Albert na Kiyobe Mary
Dr Ndikumana Albert usanzwe ukora umuziki w’indirimbo zihimbaza Imana yarushinganye n’umukobwa witwa Kiyobe Mwamikazi Mary bari bamaze imyaka ibiri bakundana.
Dr Albert na Kiyobe Mary basezeraniye mu muhango wabereye mu rusengero rwa Zion Temple kwa Gitwaza tariki ya 1 Nyakanga 2017 muri Zion Temple Gatenga ari naho akorera umurimo w’Imana.
Eugene Anangwe na Chamy
Umunyamakuru Kenneth Eugene Anangwe ukorera RBA yarushinganye n’umukunzi we mu muhango wabereye mu Mujyi wa Nyamata tariki ya 2 Ukuboza 2017.
Ubukwe bwa Diane Nyirashimwe[True Promises]
Umuririmbyi Diane Nyirashimwe wamenyekanye mu matsinda yo kuramya no guhimbaza Imana ya True Promises na Healing Worship Team yahamije isezerano ryo kubana na Mpore Mutabazi Eric uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Texas bamaze igihe bari mu munyenga w’urukundo. Nyirashimwe n’umukunzi we bambikanye impeta y’urudashira tariki ya 30 Nzeri 2017.
Ubukwe bwa Neema Marie Jeanne
Neema Marie Jeanne umuririmbyi ukomeye muri Korali Iriba y’i Huye mu itorero rya ADEPR yamenyekanye mu ndirimbo Ntakibasha, Witinya n’izindi. Ni Umuyobozi w’itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rya New Melody. Yakoze ubukwe na Aimé Ndayambaje tariki 7 Mutarama 2017.
Ciney na Tumusiime Ronald
Ciney uri mu bakobwa bakunzwe muri Hip Hop yo mu Rwanda aherutse kurushingana na Tumusiime Ronald bari bamaze imyaka ine bakundana, ibyishimo byikubye inshuro zitabarika ku bw’isezerano bahanye nk’umugabo n’umugore.
Umuraperi Ciney na Ronald bambikanye impeta y’urudashira mu rusengero rwa St Etienne i Nyamirambo ku itariki ya tariki 2 Nyakanga 2017.
Miss Umutoni Uwase Belinda na Gakire
Umutoni Uwase Belinda, umwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017, yarushinganye na Theo Gakire Ntarugera mu birori byabereye mu Mujyi wa Karongi ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu ahitwa Moriah Hill Resort.
Safi Madiba na Niyonizera Judithe
Niyibikora Safi wahoze aririmba muri Urban Boyz akayisezera, yarushinganye bitunguranye na Niyonizera Judithe wari usanzwe aba muri Canada. Ubukwe bwo gusaba no gukwa [ari nabwo bakoze gusa] bwabaye ku itariki ya 1 Ukwakira 2017.
N Felix na Malayika Claudette
Nsabigaba Felix [N Felix] wahimbye ‘Kivamvari’ yasezeranye imbere y’Imana n’umukobwa witwa Malayika Claudette bari bamaze igihe kinini bakundana, barushinze kuwa Gatandatu tariki ya 19 Kanama 2017.
Umutare Gaby na Nzere
Umutare Gaby [ubusanzwe witwa Nikuze Gabriel] yarushinganye na Nzere tariki 16 Nyakanga 2017, ni nyuma y’igihe cyari gishize bivugwa ko bazarushinga bakajya gutura mu mahanga ndetse ubu bimukiye muri Australia umugabo yavuye mu byo kuririmba.
Ubukwe bwa Rutangarwamaboko na Umuziranenge
Umupfumu Rutangarwamaboko Modeste Nzayisenga yarongoye umukobwa bamaze igihe kinini bakundana witwa Umuziranenge Sana Cynthia, bakoze ubukwe bwihariye bwaranze n’ibirori byuje udushya tutamenyerewe mu bukwe bw’iki gihe.
Rutangarwamaboko na Umuziranenge barushinze ku ya 30 Nyakanga 2017, ubukwe bwabo bwabereye mu Ntara y’Amajyepfo mu Bibungo bya Mukinga i Nyamurasa ho mu Karere ka Kamonyi ari naho uyu mupfumu avuka.
VD Frank na Uwizeye
Mugisha Frank [VD Frank] wakoze umuziki igihe kinini akaza kubivamo yasezeranye imbere y’Imana n’umukobwa witwa Chantal bamaze imyaka irenga ine bakundana, basezeranye imbere ya Pasiteri mu muhango wabereye muri salle ya Creative ku Kimironko tariki ya 5 Ugushyingo 2017.
Ubukwe bwa Pilote Esther Mbabazi
Mbabazi Esther wabaye umugore wa mbere utwara indege mu Rwanda yarushinze n’umucuranzi Olivier Habiyaremye wo mu itsinda Beauty For Ashes rikora umuziki w’indirimbo zihimbaza Imana. Ubukwe bw’aba bombi bwabereye mu Mujyi wa Mombasa, mu gace kitwa Diani kuri Hotel yitwa Lantana Galu Beach tariki ya 16 Nzeri 2017.
MC Murenzi na Aline
Murenzi uba muri Amerika yagiye gusaba umugeni muri Canada tariki ya 4 Kanama 2017, ubu hasigaye gusezerana imbere y’Imana. MC Murenzi n’umukunzi we Aline Rudakenga bamaranye imyaka igera kuri itatu, yavuze ko mu byo yakundiye uyu mukobwa ku isonga ‘afite imitekerereze n’indero nziza ndetse ngo barahuza muri byose’.
Ubukwe bwa Miss Ikirezi Sandrine
Ikirezi Sandrine, Nyampinga wa Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Imari n’Amabanki [CBE] agiye gusezerana imbere y’Imana n’umukunzi we Kamugisha George bamaze igihe bakundana. Uyu mukobwa w’imyaka 20 y’amavuko agiye kurushingana n’umusore witwa George Kamugisha, bazasezerana mu Itorero ry’Abadiventisiti tariki ya 31 Ukuboza 2017.
Iradukunda Michele na David
Miss Iradukunda Michele, umunyamakuru kuri Televiziyo y’u Rwanda na Magic FM yarushinganye n’umusore bamaze igihe bakundana, ubukwe bwabo bwabereye mu Mujyi wa Huye tariki ya 12 Kanama 2017 mu busitani bw’Inzu Ndangamurage y’u Rwanda i Butare.
Miss Jojo na Salim Minani
Umuririmbyi wakunzwe mu Rwanda, Miss Jojo yarushinganye n’umusore witwa Salim Minani. Miss Jojo washyize ku ruhande iby’umuziki yarushinze tariki ya 29 Nyakanga 2017 mu birori byabereye ahitwa Rugende Park mu Karere ka Kicukiro.
Saleh, umukunzi w’akahise wa Miss Jojo
Munyampundu Saleh wakundanye igihe kinini na Miss Jojo yarushinze mu mpera z’ukwakira 2017, yakoze ubukwe nyuma y’amezi atatu uyu muhanzi arongowe. Saleh yanamamaye cyane ku bw’urukundo yakundanye na Miss Jojo byanavugwaga ko bari bagiye kubana bitewe n’uko yari amaze gutuma umukobwa ahindura idini akaba umwisilamukazi asanzemo Saleh, ariko bakaza gutandukana.
Bably na Hasna Umubyeyi
Umuraperi Bably wamamaye mu ndirimbo ‘Imbohe zizabohoka’, ‘Isezerano rya kera’ n’izindi yarushinganye n’umukobwa bari bamaranye imyaka irindwi bakundana, ibirori byabo byabaye kuwa 1 Mata 2017.
Niyonshuti Adrien na Umutesi
Ubukwe bwa Niyonshuti w’imyaka 30 na Umutesi Elyse bwabaye kuri uyu wa Gatandatu, aho abageni basezeraniye muri Kiliziya Gatolika ku Kicukiro, biyakirira muri Hotel Dove ku Gisozi, mu Mujyi wa Kigali.
Bashunga Abouba na Cyuzuzo
Umunyezamu wa Rayon Sports, Bashunga Abouba, ku tariki 9 Ukuboza 2017 yambikanye impeta y’urudashira n’umukunzi we Cyuzuzo Djamila bari bamaze imyaka hafi itanu bakundana.
Makeda na Sasha
Makeda Mahadeo [Dj Makeda], umwe mu bakobwa bakomeye mu mwuga wo kuvanga imiziki mu Rwanda yarushinganye n’umusore witwa Sacha. Makeda yasabwe tariki ya 26 Ugushyingo 2017 mu muhango wabereye mu Murenge wa Remera nyuma y’iminsi ibiri bajya gusezeranira mu Mujyi wa Karongi.
Ev. Ndamukunda Patrick na Tuyishime Martine
Umuvugabutumwa wo mu Itorero rya ADEPR muri Paruwase ya Nyarugenge, Ndamukunda Patrick yambikanye impeta y’urudashira na Tuyishime Martine bari bamaze imyaka isaga ine bakundana. Ibirori by’aba bombi byabaye ku ya 9 Ukuboza 2017.
Rugwiro Hervé na Mugabekazi Carine
Myugariro wa APR FC Hervé Rugwiro yasabye anahabwa Mugabekazi Carine mu birori byabaye ku ya 4 Werurwe 2017.
Sibomana Patrick na Uwase Housnat Sultan
Sibomana Patrick wakiniraga APR FC kuri ubu uri mu ikipe ya Shakhtyor Soligorsk ikina mu cyiciro cya mbere muri Belarus, tariki 20 Gicurasi 2017 yarushinze n’umukunzi we Uwase Housnat Sultan bamaranye imyaka itanu bakundana.
Manzi Nelson wa Ambassadors of Christ na Irakiza Eunice
Manzi Nelson uririmba muri Korali Ambassadors of Christ yo mu Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi yarushinze na Irakiza Eunice bari bamaze igihe bakundana mu birori byabaye ku ya 15 Ukwakira 2017.



















TANGA IGITEKEREZO