Iyi myigaragambyo ikomeje gufata intera. Kuri uyu wa 25 Kamena 2024 uru rubyiruko rwatwitse igice cy’ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko ndetse bangiza na bimwe mu bikoresho biri muri iyi nyubako.
Umuhanzi Otile Brown yasabye ko habaho guhagarika kwicwa ku rubyiruko rukomeje kwigaragambiriza uburenganzira bwarwo, Willy Paul nawe yagaragarye ayoboye igikundi cy’abigaragambya.
Iyi myigaragambyo yateguwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga yatangiye tariki ya 18 Kamena, ubwo guverinoma yateganyaga kugeza uyu mushinga mu Nteko Ishinga Amategeko abaturage babyamaganiye kure bavuga ko ibi byazamura ikiguzi cy’ubuzima bwabo kandi basanzwe bagowe n’imibereho.
Ubukwe bwa Davido na Chioma bwahuruje imbaga
Muri Nigeria mu mujyi wa Lagos, ibitangazamakuru bigaruka ku myidagaduro n’imbuga nkoranyambaga byiriwe bihanze amaso ubukwe bwa Davido na Chioma Avril Rowland bamaze kubyarana abana batatu mu myaka isaga 10 bamaranye.
Muri ubu bukwe bwitabiriwe na benshi Chioma yapfukamye hasi agaburira umugabo we nyuma yo kwemererwa kubana nk’ umugabo n’umugore mu buryo bwemewe n’amategeko, Davido nawe amuha impano y’imodoka nshya.
Ni ubukwe bwitabiriwe n’ibyamamare ndetse n’abanyacyubahiro barimo, Oluṣẹgun Ọbasanjo wayoboye Nigeria kuva 1999 kugeza 2007, Sanwo Olu Mayor w’umujyi wa Lagos. Don Jazzy, Mr P , Rudeboy , Patoranking, Chike, Lojay , Mayorkun , Zlatan Ibile, Peruzzi, Dremo, Poco Lee.
Inda ya Sheebah Karungi ikomeje kuvugisha benshi
Umuhanzikazi Sheebah Karungi akomeje kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragara mu bitabiriye igitaramo cy’itsinda Blu*3 Reunion concert cyabereye Sheraton Kampala Gardens muri weekend ishize.
Amashusho yavuye muri iki gitaramo yatumye benshi bemeza ko Sheebah Karungi atwite nyuma y’ukwezi kumwe ibi byari bimaze bisakazwa ku mbuga nkoranyambaga ariko hakabura ikibyemeza.
Abavuga ibi bashingira ku mashusho ya Sheebah ahoberana na Lydia Jazmine bigaragara ko inda atwite itangiye kuba nkuru.
Will Smith azataramira abazitabira itangwa ry’ibihembo bya BET
Will Smith uherutse kurwanira mu itangwa ry’ibihembo bya Oscars 2022 akubita urushyi umunyarwenya Chris Rock, ubu yashyizwe mu bahanzi bazasusurutsa abazitabira itangwa ry’ibihembo bya BET bizatanga ku wa 30 Kamena 2023.
Uyu mugabo aje yiyongera ku bandi bahanzi barimo, Tyla, Victoria Monét, Ice Spice, Lauryn Hill, YG Marley, GloRilla, Latto, Muni Long, n’abandi.
Ibi birori bizabera i Los Angeles, bikazayoborwa n’umukinnyi wa filime Taraji P. Henson, mu gihe umuhanzi Usher ategereje guhabwa igihembo cya "Lifetime Achievement".
Cardi B yateguje album iri mu rurimi rw’Icyespanyolo
Umuraperi Cardi B uherutse gutangaza ko azamurika album nshya muri Nzeri 2024 yahishuriye abakunzi be ko agiye gushyira hanze album iriho indirimbo ziri mu rurimi rw’Icyespanyolo.
Uyu muraperi yabanje kubaza abamukurikira kuri Instagram niba bakwishimira kumva iyo album ye, abagera kuri miliyoni eshatu babonye ubu butumwa bamwe muri bo bagera ku bihumbi 380 bagaragaje ko bakwishimira kuyumva, mu gihe abandi bagera ku bihumbi 78 bagaragaza ko batayishimiye.
Camila Cabello yibasiye Shawn Mendes bahoze bakundana
Umuhanzikazi Camila Cabello ubwo yari mu gitaramo yakoreye i Lisbon muri Portugal yavuze amagambo yafashwe nko kwishongora kuri Shawn Mendes bakundanye imyaka ibiri baza gutandukana mu 2021.
Camilla yavuye aya magambo ubwo yari ageze ku ndirimbo “Señorita” yakoranye na Shawn Mendes yabanje kubaza abitabiriye igitaramo niba bazi iyi ndirimbo.
Ubwo yari amaze kuyiririmba Camilla yavuze ko yakundanye na Shawn Mendes ariko budakeye kabiri bagatandukana ariko ubu atangazwa no kumubona ku mbuga nkoranyambaga yifotoza nk’uwihebye.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga ntibishimiye ubu butumwa buka inabi uyu muhanzikazi gusa yabasubije ko atari agambiriye gusebanya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!