TMZ yanditse ivuga ko urupfu rw’uyu mugore rwatunguranye kuko yagiye kuryama kare avuga ko yumva atameze neza mu gitondo agatinda kubyuka, abo mu muryango we bajya kumubyutsa ntakome, nyuma baza kuvumbura ko yavuye mu mubiri.
Porter wari ufite imyaka 47, yari amaze iminsi arwaye indwara zirimo izo mu buhumekero ariko mu minsi ishize yari ari gukurikiranwa n’abaganga.
Hari gukorwa iperereza harebwa niba nta cyorezo yaba yarakuye muri Afurika aherutse kugiriramo urugendo, kikaba aricyo cyamuhitanye mu buryo butunguranye.
Mu rugo rwe nta biyobyabwenge byahasanzwe bitemewe.
Ibyamamare bitandukanye muri Amerika byanditse bigaragaza ko agahinda byatewe n’urupfu rw’uyu mugore, icyo benshi bahurizagaho ni uko yari umugwaneza afite ubwiza ku mutima no ku mubiri inyuma.
Mu butumwa Rihanna yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, yagize ati “Twabuze umuntu w’ingirakamaro uyu munsi, umwiza imbere n’inyuma. Benshi bazagirwaho ingaruka n’urupfu rwe […] bamwe ntibazi ibyo ari byo ariko Isi yose yaheshejwe umugisha uturutse muri roho yawe.”
Yakomeje avuga ko yihanganishije ababyumva cyane ndetse banagiye babonera umugisha ku Kim Porter, abamukundaga ndetse n’urubyaro asize.
Miss Elliot nawe yavuze ko ababajwe bikomeye n’abana bane Kim asigiye agahinda kubera uko yabakundaga, yihanganisha P. Diddy muri ibi bihe bikomeye yatangiye.
Umunyarwenya Kevin Hart nawe yanditse avuga ko urupfu rwa Kim Porter rwamushenguye, ati “Amasengesho nyashyize ku muryango wawe n’abagukundaga.”
Mu bandi bagaragaje akababaro batewe n’urupfu rw’uyu mugore, harimo n’umuhanzi Usher wanditse amagambo maremare asobanura uburyo azamukumbura.
Kim Porter yakundanye na P. Diddy kuva mu 1994, mu rukundo rwabo akenshi bagiye bakunda gushwana bakongera bakiyunga ariko mu 2007 ruza kugera ku ndunduro.
Bafitanye abana batatu barimo impanga z’abakobwa zavutse mu 2006, Jessie James na D’Lila ndetse n’umuhungu witwa Christian wavutse mu 1998.
Kim Porter yari afite undi mwana witwa Quincy Brown yabyaranye n’umuhanzi Al B. Sure! Bakundanye mbere ya P. Diddy.
Umuryango wa Kim na P. Diddy wari uherutse kugaragara mu ruhame mu kwezi gushize ubwo umuhungu w’imfura w’uyu mugore witwa Quincy Brown yamurikaga filime yitwa Holiday Calendar.



















TANGA IGITEKEREZO