00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyamamare nyarwanda byize amayeri yo kubyaza umusaruro YouTube

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 17 January 2024 saa 11:24
Yasuwe :

Ibyamamare bifite amazina azwi mu myidagaduro Nyarwanda byahisemo kuyoboka ibiganiro byo kuri shene za YouTube mu rwego rwo gushaka amaramuko.

Uwavuga ko bitari bimenyerewe ntiyaba abeshye kuko guhera mu mwaka ushize wa 2023, bamwe mu bafite amazina akomeye bagaragaye mu biganiro byo kuri YouTube ku bwinshi.

Abo barimo abakinnyi ba filimi, abahanzi na ba nyampinga, batangije ibiganiro kuri YouTube mu buryo wakita ko butari bumenyerewe bwa "Vlog" bwibanda ku gusakaza amashusho na "Podcast" yibanda ku majwi.

Hari abahanzi bahindutse abasesenguzi b’imyidadaduro, abandi bahitamo kujya batumira bagenzi babo kugira ngo baganire ku makuru atandukanye yo mu myidagaduro.

Usesenguye usanga bose babikora bagamije kurushaho gushaka imibereho bitewe n’uko imyuga basanzwe bakora idahaza ibyifuzo byabo mu bushobozi bw’amafaranga.

Nubwo bimeze gutyo ariko, hari abahitamo kwirirwa batanga ibiganiro kugira ngo batibagirana mu isi y’ubwamamare kuko rimwe na rimwe usanga ubuhanzi bwabo buba bwarakendereye, butakijyanye n’umuziki uri ku isoko rya none, ibyo wakwita kuzima cyangwa se kwibura.

Iyi nkuru iragaruka kuri bamwe mu bazwi bayobotse YouTube mu gihe gito gishize.

Mutesi Jolly

Nyampinga w’u Rwanda wa 2016 yashyize imbaraga ku mashusho atambutsa kuri Vlog ye aho yibanda mu kwerekana ibyiza bitatse u Rwanda.

Mu biganiro Mutesi Jolly akunze gusangiza abamukurikira, agaruka ku rugendo rwo kwigirira icyizere, agasaba abakobwa kutemerera buri wese kubabera ikigusha kibabuza kugera ku ntego no kuba umugore cyangwa se umukobwa w’agaciro.

Mu mashusho aheruka gusangiza abamukurikira ku itariki 28 Gicurasi 2023, yarimo aganira n’umushoferi bari i Paris mu Bufaransa. Muri icyo kiganiro, uba wumva bahuje urugwiro ndetse abaza uwo mushoferi uburyo azi Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.

Mutesi Jolly aba ari gusobanurira umutwaye ko Perezida Kagame, ubuyobozi bwe bushyira imbere urubyiruko ari yo mpamvu akunzwe hirya no hino ku Isi.

Umushoferi abwira Mutesi Jolly ko azasura u Rwanda akirebera ibyiza birutatse akurikije uko abona baruvuga ku nsakazamashusho zo mu bitangazamakuru mpuzamahanga.

Mutesi Jolly yagiye agaragaza ibice byiza bitatse u Rwanda, yerekana Bk Arena no kuva i Kigali ujya i Karongi ku Kiyaga cya Kivu ari mu ndege nto ya Akagera Aviation.

Nishimwe Naomie

Nishimwe Naomie watwaye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020 ari mu byamamare byinjiye mu mwuga wo gutangaza ubuzima butandukanye yifashishije umuyoboro wa YouTube mu bizwi nka Vlog aho yibanda ku mideli n’ubwiza.

Mu mashusho ya mbere yasangije abamukurikira, yari kumwe n’inshuti n’umuryango bari kugira ibihe byiza.

Naomie ashyira buri kintu cyose aba yakoze kuri shene ye ya YouTube.

Usangaho amashusho y’igihembo yatanze cya Trace, mu birori byabereye muri Bk Arena ku itariki 21 Ukwakira 2023.

Nishimwe Naomie asangiza abamurikira amashusho yerekana ibihe byiza anyuranamo n’umukunzi we, ahantu heza yaba mu Rwanda no hanze.

Nkusi Linda

Nkusi Linda witabiriye Miss Rwanda ya 2021 n’iya 2022 ari mu bakobwa baharuriwe inzira n’ariya marushanwa, kuri ubu bari kubyaza umusaruro igikundiro bafite. Ku itariki 4 Ugushyingo 2023, yasangije abamukurikira ikiganiro kuri shene ye ya YouTube.

Muri iki kiganiro, Linda yagize ati ”Ndashaka gukora umunwa, amayeri yo kuba muri Kigali aranze...”

Ibiganiro akora byibanda ku buzima bwo mu cyaro, akagaragaza imiberero y’abatuye mu bice bitaratera imbere aho bavoma amazi bakoze urugendo rurerure.

Ni amashusho yerekana ishusho y’ubuzima bw’umukobwa uba mu buzima bwo mu cyaro, aho avoma ku iriba akoresheje ikibindi, akakikorera ku mutwe akoresheje ingata.

Kecapu

Mukayizere Jalia Nelly ukoresha izina rya Kecapu muri sinema, nyuma yo kumva ubusabe bw’inshuti ze n’abafana yafunguye shene ya YouTube.

Ku itariki 3 Nyakanga 2023 ni bwo yasangije amashusho, aha ikaze abantu bose bifuza kumukurikira.

Yagize ati ”Nyuma yo kubyara, namaze igihe ndeba ibiganiro kuri YouTube, nahisemo gufungura shene yanjye, mundebe kandi munshyigikire”.

Kecapu atambutsa ibiganiro byibanda ku buzima bwe, ibisekeje, ibiganiro na bagenzi be bakinana muri Bamenya Series, ubuzima bwo kurera abana batatu n’uko yakuze. Anerekana imibero y’urugo rwe binyuze mu nyigisho zo kubaka urugo ku bashakanye.

Ndimbati

Uwihoreye Jean Bosco wamamaye nka Ndimbati muri sinema Nyarwanda yinjiye ku mihanda ya YouTube.

Tariki ya 17 Ukwakira 2023 ni bwo Ndimbati yasangije abamukurikira ikiganiro cya mbere abwira abafana be ko bagiye kujya bamukurikira mu biganiro bitandukanye.

Yagarutsweho cyane hibazwa niba aje kuba umunyamakuru ubwo hasakaraga amashusho ye yagiye kwakira umubyinnyi Titi Brown, akumvikana aterana amagambo n’abanyamakuru bamubuzaga kuvuga kandi na we ashaka inkuru.

Ndimbati yakunze gusetsa abantu bitewe n’uko mu nkuru z’ibyamamare byabaga biri imbere y’ubutabera, yajyaga gutara inkuru agaterana amagambo n’abo babaga bahuriye ku rukiko.

Ku itariki 23 Ukwakira 2023, Ndimbati yabaye iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga ubwo Pasiteri Harelimana Joseph uzwi nka Apôtre Yongwe yaburanaga ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Icyo gihe yabajije Pasiteri Claude ati ”Ak’abapasiteri ubu ntikashobotse?” Undi na we atazuyaje aramusubiza ati ”Mwebwe se akabasitari ntikashobotse?”

Aya magambo yarasakaye cyane, abantu bakunda Ndimbati muri sinema bibaza niba ari gusaza yanduranya cyangwa se ari ukwagura imyuga dore ko nta kintu ahejwe gukora. Na nyuma yaho yakomeje kuba mu biganiro, hagati mu matsinda y’abakurikira imyidagaduro, abenshi bitsa cyane kuri Ndimbati wo muri sinema na Ndimbati wo kuri YouTube.

Nizzo Kaboss

Nshimiyimana Mohammed wamamaye nka Nizzo Kaboss, ku itariki 6 Ukwakira 2023 yafunguye studio akoreramo ibiganiro bizwi nka ‘Podcast’ mu rwego rwo gutambutsa ibitekerezo bye n’iby’abandi ku bijyanye n’imyidagaduro.

Nizzo Kaboss yafunguye shene ya YouTube ayita Kboss.Ent. Ikiganiro cya mbere kivuga ku buzima bwe abantu batamenye kuva abonye izuba kugeza abaye icyamamare, cyagiyeho ku itariki 25 Ukwakira 2023.

Nizzo Kaboss yagiye yakira abahanzi batandukanye barimo Davis D, bakaganira ku muziki n’ubuzima bw’ubwamamare ariko ubona ko abishyiramo imbaraga nke kuko hashize ibyumweru bibiri adashyiraho ikiganiro gishya.

Shene ye haherukaho ikiganiro cyo ku itariki 8 Ukuboza 2023 mbere yo gushyiraho ikindi ku wa 11 Mutarama 2024.

Nizzo Kaboss yahoze muri Urban Boyz yaje gutandukana mu 2017.

Bahati Makaca

Bahati Makaca wahoze mu Itsinda rya Just Family, ni umwe mu bahanzi banze kuva ku izima. Ni umugabo kuva yatandukana na bagenzi be udasiba kuvugwa mu itangazamakuru ry’imyidagaduro.

Ni umunyamayeri cyane kuko mu gihe bagenzi be bahoze bari kumwe bigorana kubabona mu nkuru zicaracara, we aba ari ahantu hose atwika nka ya mvugo yo muri iki gihe.

Yashoye imari muri filimi abona ntibihagije, yigira inama yo gufungura shene ya YouTube, akajya atanga ibiganiro bisesengura ingingo zo mu myidagaduro.

Amag The Black

Hakizimana Aman wamamaye nka Amag The Black ni umwe mu bahanzi bahoze bagezweho, akaba yarize undi muvuno wo gukora ibiganiro kuri shene yaba iye cyangwa se iz’abandi aho agaruka ku ngingo zitandukanye atanga ibitekerezo ku bivugwa muri iyo minsi.

Ibihangano bya Amag The Black ntibicyakirwa cyane nk’uko byahoze mu bihe bya Uruhinja, Twarayarangije, Turi ku ishuri n’izindi zamuzamuriye izina.

Amag The Black ntiyemera kurekura ubwamamare bitewe n’uko utumvise igihangano cye areba ibitekerezo atanga mu biganiro kandi hari abakunda ibiganiro akora kurusha ibihango ashyira hanze. Usanga imvugo ze zikwira ahantu hose kurusha imirongo yandika mu ndirimbo.

Urugero, hari aho yigeze kuvuga ko umugabo ukubita umugore aba ari imbwa. Ni imvugo yasakaye cyane nyamara biragoye kubaza abakurikira umuziki w’u Rwanda amwe mu magambo agize indirimbo ari gusohora muri iyi minsi.

Gafaranga na Murava

Nyuma y’uko Habiyaremye Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga akoze ubukwe na Annette Murava ku itariki 11 Gashyantare 2023, bombi biyemeje gutangiza shene ya YouTube batambutsaho ubuzima bwabo bwa buri munsi.

Mu kiganiro cya mbere bakoze bagarutse ku rugendo rw’urukundo rwabo n’ibizazane bahuye na byo mbere na nyuma yo gushakana.

Aba ni bamwe mu byamamare byayobotse YouTube mu buryo bwo gutanga ibiganiro, kuganira ku buzima bwihariye, gusesengura inkuru z’imyidagaduro no kwerekana ibyiza bitatse u Rwanda, ariko byose bikabikora bishaka imibereho nyuma yo kutanyurwa n’ayo byinjiza mu myuga abafana babyo babimenyeyeho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages