00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Eddy Kenzo yatorewe kuyobora ihuriro ry’abahanzi muri Uganda

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 6 May 2023 saa 09:39
Yasuwe :

Mu gihe mu Rwanda bikigoranye ko ihuriro ry’abahanzi ryahabwa imbaraga ku buryo bafatanya guteza imbere uruganda rw’umuziki, mu bindi bihugu bakomeje kubibona nk’inzira yatuma barushaho gutera imbere.

Kugeza ubu muri Uganda bamaze gushyiraho komite nshya y’ihuriro ry’abahanzi ba muzika.

Ni amatora yitabiriwe na Minisitiri w’Intebe wa Uganda Robinah Nabbanja, bigaragaza uko Leta y’iki gihugu ishyigikiye ubuhanzi by’umwihariko iyo ababukora bishyize hamwe.

Eddy Kenzo uherutse guhatanira ibihembo bya Grammy Awards 2022 ni we watorewe kuyobora ihuriro ry’abahanzi muri Uganda yungirizwa n’abarimo Sheebah Karungi, Pallaso (Pius Mayanja) na Juliana Kanyomozi.

Abagize komite barimo Bebe Cool ushinzwe umutungo, Daddy Andre ushinzwe iterambere ry’umuryango, Phina Masanyalaze yagizwe umuvugizi, Nina Rose ushizwe imyitwarire, n’abandi.

Minisitiri w’Intebe Robinah Nabbanja, yijeje komite yatowe ko azabafasha mu guharanira uburenganzira bw’abahanzi kandi yiyemeza ko guverinoma izashora imari muri iri huriro.

Yashimangiye ko Guverinoma izagira uruhare mu kuzamura iterambere ry’urunganda rw’umuziki muri Uganda.

Eddy Kenzo yavuze ko gukorera hamwe ari byo bizatuma batsinda urugamba rwo guharanira uburenganzira bw’abahanzi.

Ati “Nidukorera hamwe nk’ishyirahamwe ry’abahanzi b’igihugu cya Uganda, tuzatsinda. Tugomba gufatanya na guverinoma kuturinda kugira ngo natwe tuyirinde."

Irihuriro rigamije guhuriza hamwe abahanzi bo muri Uganda ,kurengera inyungu z’ibikorwa byabo ndetse no kurebera hamwe uburyo byakomeza kwamamazwa.

Muri Uganda hari hasanzwe hari ihuriro ry’abahanzi Uganda Musicians Association (UMA) gusa abahanzi bamwe ntibari baryishimiye bitandukanyije naryo.

Aba barimo Sheebah, Eddy Kenzo ni bamwe mu banze kuyoboka iri huriro, ubu bamaze gutangiza icyiswe Uganda National Musicians Federation (UNMF) ndetse bakaba bijejwe inkunga ya Leta.

Edrisah Kenzo Musuuza yatorewe kuyobora Ihuriro ry'abahanzi muri Uganda Uganda National Musicians Federation (UNMF)
Eddy Kenzo yasabye abahanzi gukorera hamwe kuko aryo ntwaro izabafasha gukemura ibibazo bahura nabyo mu rugendo rwa muzika
Umuhanzikazi Sheebah Karungi yagizwe Visi Perezida
Minisitiri w'intebe ,Robinah Nabbanja nyuma yo kwakira indahiro z'abayobozi ba Uganda National Musicians Federation (UNMF) yabijeje ubufanye ndetse n'inkunga ivuye kuri leta
Komite iyoboye Uganda National Musicians Federation (UNMF) igizwe n'abayobozi 13
Abahanzi barimo Daddy Andre , Pastor Wilson Bugembe, Bebe Cool, Sheebah Karungi ni bamwe mu bagize komite nshya y'uhuriro ry'abahanzi muri Uganda
Iri huriro rishya ry'abahanzi muri Uganda ryizejwe inkunga ya Leta
Abahanzi bashimiye Minisitiri w’intebe wa Uganda, Robinah Nabbanja waje kubashyigikira ndetse akabizeza ubufatanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages