00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyano n’amatako! Ihurizo kuri Dr Uwamahoro utoranya uhagararira u Rwanda muri Miss Supranational

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 26 November 2018 saa 09:40
Yasuwe :

Kuva mu 2011 u Rwanda rwinjiye mu bihugu bisaga 80 bikunze kwitabira irushanwa ry’ubwiza ngarukamwaka rya Miss Supranational ribera muri Pologne.

Ku ikubitiro muri uwo mwaka hagiyeyo Uwamahoro Yvonne, mu 2012 hajyayo Kubwimana Simbi Sabrina, mu 2013 hajyayo Mutesi Aurore Kayibanda , 2014 hagenda Umwali Neema Larissa, Gisa Sonia ajyayo mu 2015, Akiwacu Colombe mu 2016 , Ingabire Habiba mu 2017 na Uwase Clementine wagiye uyu mwaka.

Dr Uwamahoro Yvonne wagiye muri iri rushanwa bwa mbere ahagarariye u Rwanda, ni nawe wahise ahabwa inshingano zo kujya atoranya umukobwa uruserukira.

Mu yindi myaka guhitamo umukobwa byasaga nk’ibyikora kuko uwatoranywaga akenshi yabaga uwo ntihagire ibindi bikurikira guhabwa uyu mwanya.

Uyu mwaka waje ari urwandiko! Uwamahoro yaratoranyije araruha ndetse kubona userukira u Rwanda byabaye nka tombola kuko Uwase Clementine [Tina] wagiyeyo nawe yari yabanje kubyanga kubera impamvu zirimo gutinya uruvugo no kuba yari ari mu bihe by’akababaro amaze iminsi apfushije nyirakuru.

Bijya gutangira, muri Nyakanga Uwamahoro yatoranyije umukobwa ariko biza gupfuba, iwabo baratsemba bavuga ko umukobwa wabo batazamwerera kujya mu irushanwa bajyamo bakerekana ibyano n’amatako!

Amakuru avuga ko uyu mukobwa wagizwe ubwiru ari umwe bari bahatanye muri Miss Rwanda ya 2017.

Kuri Dr Uwamahoro byabaye iyobera arashinyiriza yihagararaho arwana no gushaka undi vuba na bwangu kuko iminsi yari iri kwegereza kandi ibihugu bimwe byatangiye gutangaza abazabihagararira.

Bidatinze yaje kubona uwitwa Akimana Fanny ukomoka mu Rwanda ariko aba mu Busuwisi. Uyu nawe byaje kwanga biba ngombwa ko yamburwa uyu mwanya mu gihe yari yatangiye kwishyira mu mwanya yumva ko ari we ugiye guhagararira u Rwanda muri Miss Supranational.

Mu ntangiro za Nzeri uyu mwaka, Yvonne yaje gutangaza ko yamaze guhitamo uwitwa Djazira Munyaneza usanzwe ari umwe mu bakobwa bamurikira imideli muri Nigeria.

Icyo gihe benshi bumvaga ikibazo gikemutse cyane ko uyu mukobwa asanzwe ari inararibonye mu ntambuko n’imyiyerekano bikaba ari na bimwe mu bikunzwe gukomozwaho cyane mu marushanwa y’ubwiza binatuma umukobwa agera kure.

Djazira wari guhagararira u Rwanda akaza kwamburwa umwanya

‘Djazira namunambyeho kubera kugorana kwe ngeze aho mva ku izima!’

Ku wa 29 Ukwakira 2018 hasakaye amakuru ko Munyaneza Djazira wagombaga guhagararira u Rwanda muri Miss Supranational, yambuwe uyu mwanya kubera amafoto n’amashusho y’urukozasoni yari amaze iminsi ashyira hanze.

Uyu mwanzuro washimangiwe n’itangazo Dr. Uwamahoro Yvonne utoranya yashyize hanze ku wa 5 Ugushyingo.

Yemezaga ko uyu mukobwa yihanangirijwe ariko akinangira biza kuvamo gufata umwanzuro wo kumwambura umwanya wo guhagararira u Rwanda.

Dr Uwamahoro mu kiganiro yahaye IGIHE yavuze ko Djazira atahagaritswe kubera kwambara ikariso gusa no kwerekana imyanya y’ibanga, ko ahubwo muri rusange yagoranye.

Ati “Nateguye igikorwa ngo bamufotore baramutegereza baramubura! Hari n’ibindi byabaye mu Rwanda byo kwiruka agomba kujyamo, uyu mukobwa ntiyigeze ajyayo.”

Akomeza avuga ko abantu bo mu Nteko y’Ururimi n’Umuco, RALC, nabo bavuganye bagapanga gahunda ibintu byose akabishyira ku murongo, akamuha nimero za telefoni zabo ngo abavugishe azaze mu Rwanda ahure nabo nabyo akabura!

Ati “Kujya kumuhagarika nari hafi gusara, nari mukomeyeho mbona ari umukobwa ushobora kugera ku rwego rwo hejuru yujuje ibintu byose ririya rushanwa risaba nari mukomeyeho cyane […] ariko nageze aho ndavuga nti ‘nta kwihangana nakomeza kugira’ numvaga byarandenze ndetse nshobora gutegura ibintu byose ntagende.”

Djazira mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE we yavuze ko Dr Uwamahoro ariwe wamubengutse binyuze kuri Instagram, ndetse yari asanzwe abona imyitwarire ye ku buryo mu bintu yakoze akimara kumutoranya nta na kimwe cyagombaga kumutungura.

Ariko uyu mukobwa nawe yumvikanishaga ko hari gahunda nyinshi yagiye apanga na Dr Uwamahoro akabura kubera umwanya muke.

Uwase n’Imana yamunyihereye

Ku gicamunsi cyo ku wa 22 Ugushyingo nibwo mu buryo butunguranye hatangajwe ko Uwase Clementine agiye muri Pologne guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational.

Byabaye abandi bamaze iminsi itatu baratangiye kugera ahabera irushanwa nta byiciro bihambaye bitangirwamo amanota byari byagatangiye guhatanirwa.

Dr Uwamahoro yavuze ko yabonaga byarangiye u Rwanda rushobora kubura mu bihugu bihatanira ikamba rya Miss Supranational.

Ati “Ni abantu bamumbwiye, ukuntu namuguyeho rwose mbona ari Imana yabikoze, Tina ni umukobwa mwiza kandi uretse na Miss Supranational hari andi ma rushanwa yitabiriye ku rwego rw’Isi. Mbese mbona ari umukobwa ufite amahirwe menshi ikamba rya Miss Supranational.”

Nta mahame azwi agenderwaho mu gutoranya umukobwa userukira u Rwanda muri Miss Supranational. Gusa ariko iyo uganira akenshi na Uwamahoro Yvonne akubwira ko mu gutoranya umukobwa uhagararira u Rwanda areba ku miterere n’ikimero by’umubiri we niba bijyanye n’ibya ba Nyampinga.

Dr Uwamahoro yatangaje ko kuri iyi nshuro yagowe no gutoranya umukobwa uhagararira u Rwanda kuko hari uwo yabonye ababyeyi be bakamwangira kuko yari kuzagaragaza amatako ye
Akimana Fanny nawe yari agiye guhagararira u Rwanda muri uyu mwaka birapfuba
Akimana ubusanzwe aba mu Busuwisi
E-mail yemezaga ko Fanny ari we ugomba guhagararira u Rwanda muri Miss Supranational 2018
Fanny yari yaratangiye gushyira ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga yemeza ko ari we uzahagararira u Rwanda muri Miss Supranational 2018
Kwiyerekana yambaye ikariso kiri mu byatumye atakarizwa icyizere
Dr Yvonne Uwamahoro avuga ko Uwase ari umuhanga kandi ashobora kuzagera kure muri iri rushanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages