Gusezerana kwa bo byatangajwe mu buryo budasanzwe kuko écran zo hanze kuri Madison Square Garden zanyujijwemo ubutumwa bugira buti “JUST&T MARRIED!”, bisobanura ko Taylor na Travis bamaze gushyingiranwa.
Ni ubukwe bwakozwe mu ibanga rikomeye.
Abashyitsi babarirwa hafi ku 1000, barimo ibyamamare byo mu muziki, sinema na siporo, nibo babwitabiriye. Umutekano wari wakajijwe.
Amakuru yatangajwe avuga ko telefone zitari zemewe imbere, mu kurinda ko amafoto n’amashusho asohoka mbere y’uko abageni babyemeza.
Umukinnyi wa filimi, Adam Sandler ni we wayoboye umuhango wo gusezeranya aba bombi. Taylor Swift yasohowe na musaza we Austin Swift mu gihe Travis Kelce yari yambariwe na mukuru we Jason Kelce.
Nta bakobwa cyangwa abasore bambarira abageni bari bahari.
Imyambarire na yo yavugishije benshi. Taylor na Travis bambaye imyambaro yakozwe na Christian Dior, Taylor yambara imitako ya Cartier n’inkweto za Christian Louboutin. Vogue yatangaje ko ikanzu ya Taylor yari iya Dior couture.
Ubu bukwe bwasoje inkuru y’urukundo yatangiye mu 2023.
Inyubako yabereyemo ubu bukwe isanzwe iberamo imikino n’ibitaramo. Yakira abantu barenga ibihumbi 19.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!