00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itike ya make ni ibihumbi 50 Frw : Iby’ibanze wamenya ku gitaramo cya Kendrick Lamar i Kigali

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 3 November 2023 saa 12:41
Yasuwe :

Umuraperi Kendrick Lamar uri mu bakomeye muri muzika ku Isi, ategerejwe i Kigali mu gitaramo kizabera muri BK Arena ku wa 6 Ukuboza 2023.

Uyu muraperi azaba yitabiriye igitaramo cyiswe “Move Afrika: Rwanda” kiri gutegurwa na Global Citizen ku bufatanye n’ikigo cya PGLang cyashinzwe na Kendrick Lamar, afatanyije na Dave Free.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko ibi bigo byasinyanye amasezerano y’imyaka itanu byateguye ibitaramo bizabera hirya no hino muri Afurika byiswe “Move Afrika: A Global Citizen Experience”.

Ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB ibi bitaramo bya “Move Afrika: Rwanda” bizajya bibera i Kigali buri mwaka mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere, ni ukuvuga kugeza mu 2028.

Itike ya make muri iki gitaramo ni ibihumbi 50Frw, mu gihe hari andi y’ibihumbi 85Frw n’ay’ibihumbi 100Frw nk’uko bigaragara ku rubuga rusanzwe rucururizwaho amatike y’ibitaramo bibera muri BK Arena.

Kendrick Lamar azava i Kigali akomeza ibitaramo afite muri Afurika dore ko azataramira no muri Afurika y’Epfo ku wa 9 Ukuboza 2023.

Kendrick Lamar agiye gutaramira i Kigali
Global Citizen ku bufatanye n’ikigo PGLang cyashinzwe na Kendrick Lamar bateguye ibitaramo bitandukanye hirya no hino muri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages