Ibi bitaramo byateguwe na Clapton Kibonge mu rwego rwo gufasha abaturarwanda gususuruka no kwishimana n’abanyarwenya biganjemo abakinnyi ba sinema harimo abamaze kumenyekana n’abandi bakizamuka.
Mu Rwanda abakunzi b’ikinamico bamenyereye izibera kuri radiyo zimaze igihe kinini, kuri televiziyo aho zisa n’izacitse intege n’izibera ku bibuga.
Kibonge avuga ko icyo azanye gitandukanye n’izindi ari uko zo zizajya zibera ahantu hamwe abantu basohokera mu gihe gihoraho bakabasha gukurikirana ikinamico imbonankubone mu gihe cy’umugoroba.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yatangaje ko ibi bitaramo bizatangira mu gihe cya vuba.
Ati “Ni gahunda yo gususurutsa Abanyarwanda binyuze mu ikinamico ivanze n’urwenya , izajya iba mu gihe cya ni mugoroba , izaba irimo abakinnyi bakina ikinamico mu Rwanda, abazwi n’abatazwi ndetse n’abanyarwenya.”
“Ikinamico nyinshi zibera kuri radiyo izindi zikabera ahantu hatandukanye hirya no hino mu gihugu gusa twe ni gahunda y’ibitaramo bihoraho by’ikinamico n’urwenya bizajya bibera ahantu hamwe ku buryo abantu bazajya bahasohokera baje kureba ikinamico, bigamije gusetsa no kwigisha Abanyarwanda hagendewe ku bihe runaka barimo.”
Iki gikorwa kizategurwa na Daymakers, sosiyete y’urwenya yashinzwe na Clapton Kibonge.
Kibonge avuga ko iki ari igikorwa yasabwe n’abantu batandukanye bakunda ibitaramo by’ikinamico. Kuri ubuaracyakusanya abaterankunga bazifuza gukorana na we muri iki gikorwa kizahuza abakinnyi b’abahanga mu ikinamico mu Rwanda.
Mugisha Emmanuel ni umukinnyi wa filime wamenyekanye cyane muri filime zitandukanye nka Seburikoko yanamamaye kubera umwuga wo gusetsa biciye mu bitaramo bitandukanye by’urwenya yagiye agaragaramo mu Rwanda n’amashusho ashyira ku mbuga nkoranyambaga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!