Iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya mbere cyiswe “Kigali Kulture Konnect” cyahurijwemo abahanzi barimo , Ruti Joel, Junior Rumaga, Itorero Inyamibwa na Shauku Band.
Ni igitaramo kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV), ku wa 24 Ugushyingo 2023, cyateguwe na MA Africa mu rwo gukomeza gukangurira abato gukunda umuco.
Abateguye iki gitaramo bavuga ko kizajya cyibanda ku bahanzi batandukanye bamenyerewe mu njyana gakondo yaba abo mu Rwanda no hanze yarwo.
Mu dushya tuzaba tugize iki gitaramo turimo ibyo kurya no kunywa byateguwe bizaba ari ibya Kinyarwanda gusa, ndetse kizakinirwamo imikino itandukanye nko Kunyabanwa, Kubuguza no kumasha.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umuyobozi w’itorero Inyamibwa , Rusagara Rodrigue yatangaje ko mu mbyino bazakora harimo izo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.
Ati “Ni igitaramo kigamije gukundisha urubyiruko umuco. Kubera ko tuzaba turi kumwe n’abandi b’abanyafurika, hari imbyino twateguye turi kwitoza zo mu bindi bihugu kuburyo nazo tuzazerekana.”
Ngayaboshya Emmanuel (Chef Emma) usanzwe utegura ibitaramo bya “Intango Cultural Night” byibanda ku ndyo gakondo, ni we uzategura amafunguro azakirizwa buri wese uzitabira iki gitaramo muri Camp Kigali.
Junior Rumaga wari uhagarariye MA Africa yateguye iki gitaramo, avuga ko kizaba gikubiyemo ibikorwa by’umuco w’u Rwanda ndetse n’ahandi muri Afurika bifuza ko cyajya kiba buri kwezi.
Ati “Ni igitaramo kitazashingira mu gutaramo gusa, ni Kulture Konnect , ni umuco wa hano n’uw'ahandi. Niba Inyamibwa zizabyina Amaraba, bakongeraho Ikinyemera cyangwa indi mbyino y’ahandi, ibyo bintu iyo bihuriye hamwe ntabwo byabura kuguha ibyishimo , ni indyo yuzuye.”
“Ntabwo dushaka ko ibi biguma aha gusa, bigomba kugera ku rwego mpuzamahanga ndetse hakaba hazamo n’abahanzi b’i mahanga muri Afurika, ku buryo tuzagira Afurika imwe ifite umuco umwe ufite igisobanuro.”
Kwinjira muri iki gitaramo mu myanya isanzwe bizaba ari 5 000 Frw, VIP ari 10.000 Frw, VVIP ari 25.000 Frw mu gihe ku meza y’abantu batandatu bizaba ari 200.000 Frw.
Ushaka kugura itike izakwinjiza muri iki gitaramo mu ba mbere wakanda Hano.









Ibitekerezo 0