Iki ni igikorwa cyatangijwe n’umunyabugeni Kakizi Jemima kimaze iminsi itatu hamurikwa ibihangano by’ubugeni n’ibiganiro bihugura urubyiruko ruri hirya no hino mu mujyi wa Kigali, ku ngingo zitandukanye zihura n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Nyuma yo kunyura muri African Leadership University, ku wa 22 Gashyantare 2023 uru rugendo ‘Gendana na njye’ rwakomereje kuri Maison de Jeunes Kimisagara aho yari aherutse kumurikira ibihangano by’ubugeni nabyo byibanda kuri iyi ngingo.

Muri iki kigo cy’urubyiruko hahuriye abagera kuri 200 baganirijwe ku ngaruka z’inda ziterwa abangavu ku buzima bwabo bwo mu mutwe.

Ni ingingo abitabiriye iki kiganiro baganirizweho n’abarimo Me Mugabo Sharif Yusuf usanzwe ari umunyamategeko, Anna Mapendo uganiriza abafite ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe (psychologists) , Ishimwe Alliance Stella na Kakizi Jemima wateguye iki gikorwa.

Mu kiganiro yahaye IGIHE, Kakizi Jemima yavuze ko iyo umwana atewe inda akiri muto ahura n’ihungabana rikomeye kubera inshingano aba agiye kugira kandi na we akiri umwana.

Ati “Njye nagiye nkora ku mishinga yibanda ku bana batewe inda bakiri bato ariko tukibanda ku buzima bw’imyororokere gusa tukirengagiza ko babana burya bagira ibibazo by’ihungabana.”

“Ikiganiro cy’uyu munsi cyibanze ku buzima bwo mu mutwe bw’abakobwa babyara bakiri bato, kuko mu bushakashati bwakozwe byagaragaje ko iyo abana batewe inda bakiri abangavu bagira ihungabana n’agahinda gakabije (Depression) kuko baba batangiye kugira inshingano bakiri bato kandi nabo bagikene kurerwa n’ababyeyi.”

Ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco n'ibindi bigo bitandukanye iki gikorwa kizakomeza muri Werurwe gikomereza mu zindi ntara muri nyuma yo guhura n’urubyiruko ruri hirya no hino mu mujyi wa Kigali.

Uyu munyabugeni avuga ko iki gikorwa gikomeje gutanga umusaruro kuki hari abataha basobanuriwe neza uko bakirinda ibi bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe n’uko babyitwaramo baramutse bahuye nabyo cyangwa hari mugenzi wabo wahuye n’iki kibazo.

Ibigo by’urubyiruko n’amashuri iki gikorwa kizakomerezamo bizagenda bitangazwa binyuze ku mbuga nkoranyambaga z’uyu munyabugeni n’ahandi.

Nyuma y'umujyi wa Kigali,  uru rugendo rwa 'Gendana nanjye' ruzakomera hirya no hino mu ntara urubyiruko ruganirizwa ku ngingo zitandukanye zishobora gutuma bahura n'ibibazo byo mu mutwe
Nyuma y'umujyi wa Kigali, uru rugendo rwa 'Gendana nanjye' ruzakomera hirya no hino mu ntara urubyiruko ruganirizwa ku ngingo zitandukanye zishobora gutuma bahura n'ibibazo byo mu mutwe
Mu mwanya wo kubaza ibibazo bisanzuye babaza ibyo batumvise neza
Mu mwanya wo kubaza ibibazo bisanzuye babaza ibyo batumvise neza
Me Mugabo Sharif Yusuf yaganirije urubyiruko ku ngingo zitandukanye z'amategeko ashobora kubarengera
Me Mugabo Sharif Yusuf yaganirije urubyiruko ku ngingo zitandukanye z'amategeko ashobora kubarengera
Kakizi Jemima yavuze ko iyo umwana atewe inda akiri muto ahura n’ihungabana rikomeye kubera inshingano aba agiye kugira na we akirerwa n'ababyeyi
Kakizi Jemima yavuze ko iyo umwana atewe inda akiri muto ahura n’ihungabana rikomeye kubera inshingano aba agiye kugira na we akirerwa n'ababyeyi
Kakizi Jemima avuga ko iyi gahunda ya 'Gendana nanjye' imaze gutanga umusaruro kuko benshi bataha basobanukiwe ibyo batari bazi ku bijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe
Kakizi Jemima avuga ko iyi gahunda ya 'Gendana nanjye' imaze gutanga umusaruro kuko benshi bataha basobanukiwe ibyo batari bazi ku bijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe
Kakizi Jemima asobanurira urubyiruko uko abana b'abangavu bashobora guhura n'ihungabana kubera guterwa inda bakiri bato
Kakizi Jemima asobanurira urubyiruko uko abana b'abangavu bashobora guhura n'ihungabana kubera guterwa inda bakiri bato
Ishimwe Alliance Stella Impuguke mu by'Ubuzima mu kigo giteza imbere ubuzima n'uburenganzira bwa muntu HDI, akaba afite ubumenyi ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe
Ishimwe Alliance Stella Impuguke mu by'Ubuzima mu kigo giteza imbere ubuzima n'uburenganzira bwa muntu HDI, akaba afite ubumenyi ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe
Iki gikorwa cyibanze ku ngaruka z’inda ziterwa abangavu ku buzima bwabo bwo mu mutwe
Iki gikorwa cyibanze ku ngaruka z’inda ziterwa abangavu ku buzima bwabo bwo mu mutwe
Ibiganiro byitabiriwe n'urubyiruko rugera kuri 200
Ibiganiro byitabiriwe n'urubyiruko rugera kuri 200
Ibibazo byabajijwe na bamwe mu bangavu ni ibijyanye n'ubuzima bw'imyororokere
Ibibazo byabajijwe na bamwe mu bangavu ni ibijyanye n'ubuzima bw'imyororokere
Gahunda ya 'Gendana na njye' izakomereza mu bindi bice  by'igihugu
Gahunda ya 'Gendana na njye' izakomereza mu bindi bice by'igihugu
Anna Mapendo uganiriza abafite ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe (psychologists)  yaganirije abitabiriye uko bagerageza guhangana n'ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe
Anna Mapendo uganiriza abafite ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe (psychologists) yaganirije abitabiriye uko bagerageza guhangana n'ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe
Tadeo Talemwa, Umuyobozi wa Kimisagara Youth Center yakira abitabiriye iki gikorwa
Tadeo Talemwa, Umuyobozi wa Kimisagara Youth Center yakira abitabiriye iki gikorwa

Amafoto : Tripus Photo