Iri ni iserukiramuco ryihariye kuko ari ryo ryonyine mu Rwanda rihuza ibikorwa byose bijyanye n’umuco wa hip-hop, birimo ibitaramo, imbyino za ‘breakdance’, graffiti, imurikagurisha rya streetwear, mixes za ba-DJs ndetse n’amasoko y’ibicuruzwa bijyanye n’uyu muco.

Intego yaryo ni ukwerekana ubuzima bwuzuye bwa hip-hop ndetse no gufasha abahanzi, ababyinnyi n’abandi bafite aho bahuriye n’iyi njyana kwegera abafana babo no gusangira ubuhanzi n’ubutumwa.

Ubuyobozi bwa Green Ferry Music bwabwiye IGIHE ko "I Am Hip Hop" ari urubuga rwo kuryoherwa n’umuco wa hip-hop, kwigira hamwe no guhanga udushya dutuma umuco werekeye iyi njyana ukura kandi ugafasha urubyiruko.

Buti “Intego ni ugukomeza gutegura igikorwa cy'umwimerere gishimisha, gitoza kandi gifasha abantu. Tugaragaza uburyo hip-hop nyarwanda ari nziza kandi itandukanye.”

Iri serukiramuco ryatangiye mu 2017 nk'uruhererekane rw’ibitaramo byabereye ahantu hatandukanye muri Kigali, kugeza mu 2024 ubwo ryahindukaga iserukiramuco rinini ryitabiriwe n’abahanzi batandukanye bakomeye muri Hip Hop Nyarwanda. Kuva ubwo, ryabaye urubuga rukomeye rihuza abahanzi ba Hip-Hop bo mu Rwanda n’abakunzi babo, rikanabafasha kwagura ibikorwa byabo.

Uyu mwaka iserukiramuco rya Hip Hop rizaba guhera ku wa 4-5 Nyakanga 2025 muri Institut Français du Rwanda.

Ubwo BullDogg yaririmbaga muri  I Am Hip Hop Festival 2024
Ubwo BullDogg yaririmbaga muri I Am Hip Hop Festival 2024
Slum Drip na  BullDogg ubwo baririmbaga muri I Am Hip Hop Festival 2024
Slum Drip na BullDogg ubwo baririmbaga muri I Am Hip Hop Festival 2024
Ubwo Insibika  na  Skid barimbaga muri I Am Hip Hop Festival 2024
Ubwo Insibika na Skid barimbaga muri I Am Hip Hop Festival 2024
Redink nawe umwaka ushize ni umwe mu bahanzi bahawe umwanya muri iri serukiramuco
Redink nawe umwaka ushize ni umwe mu bahanzi bahawe umwanya muri iri serukiramuco
Iserukiramuco rya I am Hip Hop rigiye kongera kuba
Iserukiramuco rya I am Hip Hop rigiye kongera kuba