Mu inyandiko abategura iri rushanwa bageneye itangazamakuru igaragaza ko uyu mwaka rizatangira ku wa 14-20 Nyakanga 2025. Buri munsi uzaba ugenewe igikorwa cyawo aho ku wa 14 Nyakanga 2025, tariki 14 Nyakanga azaba ari umunsi wahariwe ubuzima bwo mu mutwe.

Tariki 15 Nyakanga 2025, wahawe izina rya “Memory Caravan”, aho kuri uwo munsi hazabaho igikorwa kigamije kugeza isura y’iri serukiramuco hirya no hino mu gihugu, no guha icyubahiro imiryango yarokotse mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 .

Bizakorwa binyuze mu nkuru, ubuhanzi no mu bikorwa byo komora ibikomere. Memory Caravan yitezweho kuzamura amajwi akunze kwirengagizwa no kugirira akamaro abato n’abakuru. Iki gikorwa kizabera mu karere ka Bugesera ku rwibutso ruherereye ku Ruhuha.

Hope Azeda ukuriye Mashirika Performing Arts and Media yatangije iri serukiramuco, yabwiye IGIHE ko bateganyaga kugikorera mu gihugu hose, ahari inzibutso ariko ubushobozi bukaba buke.

Ati “Iki gikorwa twaterezaga ko cyabera ahantu hatandukanye mu gihugu hose, ariko ubu ubushobozi dufite butwemerera ko twakorera mu karere ka Bugesera gusa, mu gihe twaba twavuye mu Mujyi wa Kigali.”

Tariki 16–17 Nyakanga 2025 hazaba icyiswe “Cultural Diplomacy Unconference”. Iki gikorwa kizahuriza hamwe abahanzi mpuzamahanga, abadipolomate bita cyane ku muco, abafata ibyemezo bitandukanye n’abanyapolitiki n’abandi batekereza ku bijyanye n’uruhare rw’ubuhanzi mu gusobanura isi n’aho igana.

Uyu munsi watekerejwe hagamijwe gusangira ubunararibonye, gutekereza ku bibazo mu buryo bushya no guha agaciro inkuru z’abantu batandukanye.

Tariki 17 Nyakanga 2025 hari igikorwa cyiswe “Music is Humanity & Ikaze Night”. Aha ho bizaba ari igitaramo aho abahanzi nyafurika n’abo mu hanze yayo bazaririmba indirimbo zifite ubutumwa butandukanye bwitsa ku bumwe, ubumuntu n’amahoro ndetse bazashyira hamwe mu kwibutsa abantu ko umuziki ari ururimi mpuzamahanga rw’amahoro n’ubumwe.

Tariki 18–20 Nyakanga 2025 hateguwe icyiswe “Ubumuntu Classic”. Hazaba hatambutswa imikino, imbyino, imivugo n’ubuhanzi butandukanye bihuriweho n’abahanzi baturutse impande zose z’isi. Insanganyamatsiko zizibandwaho ni ‘ukwibuka, kwihangana, indangagaciro no kwizera ejo hazaza.’

Ukuyemo igikorwa cyo ku wa 15 Nyakanga 2025, kugeza ubu ibi bitaramo bizajya bibera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa yine z’ijoro (6:00 PM–10:00 PM).

Iserukiramuco rya ‘Ubumuntu Arts Festival’ ryatangiye mu 2015. Buri mwaka, ryakira abantu ibihumbi barimo abanyeshuri, abahanzi, abaharanira amahoro n’abayobozi batandukanye, bigatuma u Rwanda ruba isoko y’ibitekerezo bishingiye ku buhanzi n’imibereho myiza y’abantu.

Ibyihariye ku Iserukiramuco ‘Ubumuntu Arts Festival’ rigiye kuba ku nshuro ya 11
Ibyihariye ku Iserukiramuco ‘Ubumuntu Arts Festival’ rigiye kuba ku nshuro ya 11
Ubumuntu Arts Festival ni iserukiramuco riba mu rwego rwo gusakaza amahoro n'ubumwe
Ubumuntu Arts Festival ni iserukiramuco riba mu rwego rwo gusakaza amahoro n'ubumwe
Iserukiramuco rya 'Ubumuntu Arts Festival’ ryaherukaga kuba umwaka ushize
Iserukiramuco rya 'Ubumuntu Arts Festival’ ryaherukaga kuba umwaka ushize
Ubwo riheruka kuba umwaka ushize yizihizwaga imyaka 10 rimaze
Ubwo riheruka kuba umwaka ushize yizihizwaga imyaka 10 rimaze