Ni muri urwo rwego Itorero Indinzi ryashinzwe mu mwaka wa 2022, aho rifite intego yo kurinda, guteza imbere no gusangiza Isi yose ubwiza bw’umuco Nyarwanda, rihereye mu rubyiruko rw'u Rwanda.
Izina 'Indinzi' ubwaryo rikomoka ku nshinga 'kurinda', risobanura gusigasira no kubungabunga. Iri zina rihuye neza n’ubutumwa ryihaye ‘kurinda no kuraga umuco wacu ibisekuru bizaza’.
Abarenga 80% barigize ni urubyiruko rwari rufite inyota yo kumenya umuco Nyarwanda no kugira uruhare mu kuwusigasira.
N’ubwo batangiranye ubumenyi buke, icyabahurije hamwe ni urukundo n’inyota y’umuco. Biyemeje kwiga, kumenya, no gusangiza bagenzi babo ibyo bungutse, binyuze mu mbyino, indirimbo gakondo n’ibindi bikorwa by’ubugeni.
Umuyobozi waryo, Mvuzarusama Renfort yabitangarije IGIHE ko bari kwiyungura ubumenyi ku muco, ati "N’ubwo twatangiye dufite ubumenyi buke ku muco wacu, twari dufite inyota yo kumenya no kugira uruhare mu gusigasira umurage wacu. Intego yacu ni ukugera ku bantu b'ingeri zose ku Isi, kuva ku Banyarwanda baba mu mahanga kugeza ku bantu bose bakunda umuco wacu cyangwa bashaka kumenya byinshi ku Rwanda. Intego yacu ni ugufasha bose kubona ubwiza bw'umuco Nyarwanda no kuwukunda, aho bari hose n'aho bakomoka.”
Iri torero ryagiye rigaragara mu bitaramo bitandukanye n’ubwo ritamaze igihe kinini. Ibikorwa biheruka bakozemo birimo icya ‘Rwanda Player Breakfast’, ‘Rwanda Open Golf, ‘Rwanda Premier League Awards 2025’ n’ibindi. Uretse bamaze no gusohora ibihangano bitandukanye.










Ibitekerezo 0