Uyu mukobwa w’imyaka 19, afite uburebure 1.70 cm n’ibiro 58 akaba imfura mu bana bane. Yavukiye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Yasoje amashuri yisumbuye mu ishami ry’Imibare, Ubugenge n’Ibinyabuzima muri Collège Saint Marie ku Kibuye.

Ishimwe yanitabiriye irushanwa rya Miss Elegancy 2018 aba Igisonga cya kabiri bimutera imbaraga zo kubona ashoboye ndetse ko anitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda yagera kure.

Ati “Bwa mbere ubundi nari naritabiriye Miss Elegancy nza no kuba igisonga, naricaye ndavuga nti niba mbonye aya ni kuki ntajya no muri Miss Rwanda nkagerageza amahirwe ni uko byaje.”

Yakomeje ati “Buriya icya mbere nabonye ni ukwigirira icyizere ikindi ni ukuba ubasha kuvugira mu ruhame, uko witwara nabonye biri mu bintu byongera amanota. Ni ubunararibonye nakuye muri Miss Elegancy ndetse nemeza ko aribyo byatumye mbona amahirwe yo gukatishiriza itike i Musanze.”

Ishimwe Bella (No 04)
Ishimwe Bella (No 04)

Ashaka kugabanya kwibeshya kwajyaga kubaho mu guha imiti abarwayi

Uyu mukobwa afite umushinga wo kuzahuza indangamuntu n’ikoranabuhanga abantu bakajya bivuza mu buryo bworoshye.

Ati “Nk’uko nize ibijyanye n’ubuzima mu mashuri yisumbuye mba numva nzakora ku bintu bijyanye nabwo n’ubundi mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda. Nshyaka gukora ibijyanye n’ubuganga muri rusange.”

Yakomeje ati”Turashaka guhuza imyirondoro y’umuntu n’ikoranabuhanga aho umuntu azajya aba afite indangamuntu akajya kwa muganga agatanga izina rye gusa bagahita babona imyirondoro ye n’ibyo yigeze kwivuza. Muri make nshaka kugabanya kwibeshya kwajyaga kubaho mu guha imiti abarwayi nk’uko umuntu hari igihe ajya kwa muganga afite ikibazo cy’uburibwe ariko ugasanga bamuhaye imiti y’igifu, urumva ko bashobora kumuha imiti igabanya uburibwe ariko bikagira ingaruka ku gifu.”

Ishimwe akomeza avuga ko bizatuma igihe abantu bataga ku mirongo yo kwa muganga kigabanuka, umuganga akajya ajya kuvura umuntu azi indwara zose yigeze kurwara bikamufasha mu buryo bwo kumwitaho.

Ngo ntabwo bizamugora cyane kuko mu Rwanda hari aho byatangiye, aho ujyana indangamuntu bayandika muri mudasobwa bagahita bamenya imyirondoro yawe yose.

Uyu mukobwa nta buhanga buhambaye afite mu ikorabuhanga ariko avuga ko biturutse ku bitekerezo bye azifashisha abahanga mu bya mudasobwa mu kunoza uyu mushinga we.

'Nintakomeza nzaharira abandi'

Ishimwe Bella yahigiye kuzakomeza umushinga yaba yatwaye ikamba rya Nyampinga cyangwa ataritwaye ndetse n’igihe azaba atabashije kurenga ijonjora rizavamo abajya mu mwiherero avuga ko azakomeza gahunda ye.

Ati “Ntabwo navuga ko nindamuka ntabonye amahirwe yo kugera kure nzongera kwitabira irushanwa kuko mfite byinshi byo gukora. Ndamutse ntakomeje ubu naharira n’abandi bakareba uko bimeze kuko kuri njye maze kugira ubunararibonye.”

Yagishije inama nyirarume

Avuga ko ajya gutangira gutekereza uyu mushinga we byavuye kuri nyirarume usanzwe nawe azobereye mu by’ubuvuzi.

Ati “Nagaraniriye na marume wanjye w’Umudogiteri, twarabiganiriye arambwira ati gushoboka byo byabaho ariko byafata igihe kirekire ariko na none bikazagerwaho.”

Asanzwe yakira abantu muri restaurant

Uyu mukobwa ubusanzwe amaze amezi atandatu akora muri restaurant ya Monaco Café iherereye mu Mujyi wa Kigali.

Yemeza ko ari akazi katajya kamutera ipfunwe n’ubwo yabaye igisonga cya kabiri cya Miss Elegancy 2018 ndetse akaba ari no mu bashaka kuba Nyampinga w’u Rwanda.

Ati “Mu buzima busanzwe ndi umuntu ukunda guhura n’abantu benshi. Njye nta kibazo bintera kuko umuntu aba agomba guterwa ishema n’akazi akora kuko aba abikora abikunze kandi bimutunze.”

Yakomeje ati “Ndabizi abakobwa benshi ntabwo babikunda kuko baba bafite ipfunnwe ryo kubonwa n’abantu. Mbonereho no kuvuga iki kintu, impamvu urubyiruko rwinshi ruri mu bushomeri ni uko rwumva ko hari akazi rutakora.”

Binkundiye nagakomeza ndi na Nyampinga

Ati “Binkundiye aka kazi nagakomeza igihe naba mbaye nyampinga cyangwa se nkaba igisonga gusa kuko haba hajemo inshingano nshya bifata umwanya munini kubifatanya biragoye ariko nzagerageza.”

Akomeza avuga ko buri muntu wese agira amahitamo ye ndetse akemeza adashobora gupfa kureka akazi mu gihe kamwinjiriza amafaranga.

Ati “Icya mbere ni mu mutwe burya iyo wumvise ko ushobora gukora ikintu kandi ukagikora neza ariko mu gihe wumva ngo karasebetse nta hantu ushobora kuzagera kuko nabo twita abaherwe bahereye hasi. Burya ntabwo umuntu avuka ngo ahite agera kure.”

Uyu mukobwa yitwaje iturufu y’ikinyabupfura, kwitwara neza no gukomeza kwitoza byinshi kugira ngo azaserukane umucyo ku wa 5 Mutarama 2019 ubwo hazaba hatoranywa abakowa bazajya mu mwiherero wa Miss Rwanda.

Uyu mukobwa afite gahunda yo guhindura uburyo abantu bivuzamo
Uyu mukobwa afite gahunda yo guhindura uburyo abantu bivuzamo
Icyizere ni cyose kuri Bella wifuza ko ikoranabuhanga rikataza mu bijyanye n'ubuvuzi
Icyizere ni cyose kuri Bella wifuza ko ikoranabuhanga rikataza mu bijyanye n'ubuvuzi
Ishimwe Bella ntatewe ipfunwe no kuba akora muri restaurant
Ishimwe Bella ntatewe ipfunwe no kuba akora muri restaurant
Ishimwe ari mu bakobwa batanu baboneye itike ya Miss Rwanda i Musanze
Ishimwe ari mu bakobwa batanu baboneye itike ya Miss Rwanda i Musanze
Uyu mukobwa asanzwe akora akazi ko kwakira abakiriye muri restaurant mu Mujyi wa Kigali
Uyu mukobwa asanzwe akora akazi ko kwakira abakiriye muri restaurant mu Mujyi wa Kigali