Ni album amuritse nyuma y’imyaka irindwi atangiye ibikorwa bya muzika, mu birori byabereye kuri Saint Joseph Kicukiro Parish Main hall, byafatiwemo amashusho y’indirimbo zigize iyi album yise ‘Inshuti’ yaririmbye mu masaha ane.
Uyu muririmbyi wa Chorale Saint Paul Kicukiro yamuritse uyu muzingo w’indirimbo icyenda ku mugoroba wo kuwa 26 Gicurasi 2023 itariki ihura n’umunsi yavutseho mu 1994.
Uyu muzingo mushya wakoze ku marangamutima ya padiri mukuru wa paruwasi, Sibomana Ignace, ukubiyeho ubutumwa bugamije kwamamaza urukundo, gusingiza Imana ndetse no guhumuriza abababaye.
Padiri Sibomana yashimiye Nyituriki Denys kuba yarakoze indirimbo zibasha guhagurutsa urubyiruko rwa kiliziya.
Ubwo yari afashe ijambo yagize ati “Twishimiye ibyiza wazaniye aba basore n’inkumi, ni ubwa mbere umuririmbyi wacu akoze igikorwa nk’iki ndetse akagikorera aho asengera kandi yari afite ubushobozi bwo kuba yakijyana ahandi hagari.”
“Abajene benshi hari igihe bavuga ngo muri Kiliziya baradusinziriza, ariko buriya niho hari byose ari ibishyushye nkibi , ibyoroheje n’ibindi, turashima rero ko iyi album ihari idufasha kumva ko hakiri amizero kuko urubyiruko ari amizero ku gihugu na Kiliziya, ni ugushimira Nyituriki Denys ubasha kubahuriza hamwe nk’uku.”
Umwe mu babyeyi ba Nyituriki Denys, nyina yitabiriye iki gitaramo atinze kubera akazi ariko akora ibishoboka byose aza kwifatanya n’umuhungu we wari ufite isabukuru y’amavuko.
Uyu mubyeyi yavuze ko aterwa ishema no kubona umuhungu we aririmba indirimbo zihimbaza Imana amusaba gukomera ku ntego nziza yiyemeje.
Bamwe mu bitabiriye iki gikorwa bifuje gutaha uyu muzingo w'indiririmbo icyenda bagiye bayiguze mu byiciro bitandukanye aho uwayiguze amafaranga make yatanze igihumbi 50Frw gusa igitaramo cyarangiye hatanzwe ibihumbi 500Frw yose hamwe.
Iyi Album iriho indirimbo “Muze dusingize Imana” yanditswe na Se wa Nyituriki Denys utabonetse muri iki gitaramo, gusa uyu mubyeyi yahaye uyu musore we iyi ndirimbo nyuma yo kubona ko ari gukura atera ikirenge mu cye muri muzika.
Indirimbo yise ‘Inshuti’ igaruka ku nzira ya muntu aho uyu muririmbyi atangamo ubutumwa busaba abantu gushaka inshuti y’ukuri ariyo Yezu Kristu.
Hariho indirimbo “Niwe gisubizo” aho asaba abantu gushakira ibisubizo muri Yezu Kristu.
“Mpindura mushya” ni ndirimbo isaba abanyabyaha cyangwa abumva baremerewe gusaba Imana kubahindura bashya bakaba abantu bahesha Imana icyubahiro.
“Ndinda ishyari” muri iyi ndirimbo uyu muririmbyi asaba Imana kumuha imbaraga zimurinda ishyari yaterwa n’ibyo bagenzi be bagezeho ahubwo asaba ko byamutera ishyaka ryo gukora ibye biciye mu mucyo.
“Ndakugarukiye” iyi ndirimbo ishishikariza abantu kugaruka ku Mana kuko yiteguye kubaha imbabazi niba koko bemeye kureba inzira mbi bagakora ibihesha Imana icyubahiro.
Uyu mwanditsi w’indirimbo akaba n’umuyobozi w’imiririmbire ya Chorale Saint Paul avuga ko kuba akoze album ye ku giti cye bitazagira ingaruka mbi kuri iyi chorale amazemo imyaka itandatu.
Nyituriki Denys yemereye IGIHE ko iyi Chorale yemerewe gukoresha izi ndirimbo ze igihe cyose.
Mu 2016 Nyituriki Denys yaririmbaga muri Chorale de Kigali ayivamo mu 2017 yerekeza muri Chorale St Paul Kicukiro , ubu ni n’umwe mu bagize itsinda rya Bright 5 Singers.
Iyi album ije isanga izindi ndirimbo yahimbiye amakipe atandukanye yo mu Rwanda, “APR FC (Gitinyiro) anthem”, “Rayon Sports FC (Gikundiro) anthem” na “Gasogi United FC anthem”.
Zimwe mu ndirimbo Denys Nyituriki yanditse zirimo “Ni we gisubizo”, “Ndakugarukiye”, “Ndinda ishyari”, “Mpora nibaza urukundo”, “Rukundo wanjye”, “Rwanda horana ibyiza”, “Turirimbe Noheli”, n’izindi.
‘Ndakugarukiye’ imwe mu ndirimbo zaririmbwe na Denys Nyituriki
‘Aravutse umwana Yezu’ indirimbo Denys Nyituriki yahuriyemo na Christelle
‘Uri umwami mwiza rwose’ indirimbo ya Mgr Dominique Ngirabanyiginya yasubiwemo na Denys Nyituriki





















Amafoto: Ramzy Photos


Ibitekerezo 0