Dr Nganji utunganya indirimbo muri studio ya Green Ferry Music, album ye yayise ‘OverdoseII’ akaba yarayihurijeho abahanzi 21.
Iyo wumvise indirimbo ziyigize usanga zikuyemo ubutumwa bugenewe abantu runaka ndetse n’izikubiyemo imvune abahanzi batandukanye bahura na zo.
Mu bahanzi bumvikana mu ndirimbo zigize iyi album barimo B-Threy, Bushali, Icenova, Angel Mutoni, White Monkey, Bill Ruzima, Kaya Byinshi, Slum Drip, Nillan YNB, Bruce the First, Amalon, Romeo Rapsatar, Iddo Wuld, Jawanzaa, Mvfasta, Ngaara, , NeeriWest, Dani Kard, n’abandi.
‘OverdoseII’ ni album yatwaye Dr. Nganji amezi arindwi ayitunganya yaje yuzuza igice cya mbere kiri kuri Mixtape yise ‘Overdose’ nayo ifite indirimbo 15.
Nubwo uyu musore ataririmba kuri izi ndirimbo icyo akora ni ugutunganya indirimbo ziyiriho no kuyobora ibyo abahanzi bandika n’uburyo baririmba ibyo banditse.
Ubutumwa bukubiye muri zimwe mu ndirimbo ziri kuri iyi Album ‘OverdoseII’
Zimwe mu ndirimbo ziri kuri iyi album harimo iyatuwe umukinnyi w’umupira w’amaguru ‘Haruna Niyonzima’ wakiniye ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ n’amakipe atandukanye mu Rwanda, Tanzania n’ahandi.
Iyi ndirimbo yiswe ‘Haruna Niyonzima’ yanditswe na White Monkey afatanyije na Dr. Nganji.
Uyu muraperi White Monkey yafashe ibigwi bya Haruna Niyonzima abihuza n’umusore ufite inzozi zo kuba Haruna wa muzika ashaka kwerekana ko ibyo yakoze mu mupira w’amaguru nawe ashobora kubikora mu muziki.
Iyi ndirimbo itangirana umudiho wa Kinyarwanda wahujwe n’injyana igezweho ya Drill , umuraperi White Monkey atondekanya amagambo agira ati “Iyo ndi mu kibuga mpora niruka nka kapiteni Niyonzima , White Monkey mu mukino wa Rap meze nka Niyonzima, imirongo kuri mikoro mbyitaho bikomeye mba meze nka Niyonzima ari ku mupira, amacenga menshi nkina mu njyana, bituma abanzi banjye bankurira ingofero.”
Wigize ibiki ?
Iyi ni indrimbo yumvikanamo amajwi ya Bruce The 1st na Nillan YNB igaruka ku nkuru y’umusore usaba urukundo ariko umukobwa akagorwa no kwemera ko bakundana bigatuma uyu musore ahora yibaza icyo abura ngo agere kuri uyu mukobwa.
Aba basore baririmba bagira bati “Ese nkeneye Rolls-Royce nanjye nkaba umukire , ndabizi ko mukunda abakire , mbwira ushaka nkore iki ? Nkugurire ipikipiki?, ese uba wigira ibiki ? kukubona bisaba iki?. ”
Uko Mbaho
Iyi ni indirimbo yahuriyemo abaraperi batatu barimo , Bushali , B.Threy na Slum Drip igaruka ku buzima bugoye babamo nubwo atari bo babuhisemo ariko usanga hari abantu babibarenganyizira.
Bagira bati “Mpora nkwereka uko mbaho, keretse niba ushaka ibirenzeho , ibyiza, ibibi n’ibisa nabyo tubicamo tutarabihisemo, reka nkwibutse itariki utazi ubu buzima busaba Imanzi, amahirwe watakaje utazi, urukundo wahaye abo utazi, iyi nzira iduha imiranzi ukisanga waheze mu myambi, agahinda ugashyira hasi ushakisha amafaranga.”
Iyi ni imwe mu ndirimbo ziri kuri iyi album zivuga uburyo abakora umuziki bagera aho imiziki ikababana myinshi n’ubutumwa bashaka gutanga bikagera n’aho bibagirwa izindi nshingano muri rusange, aho ni ho havuye izina ‘Overdose’.
Iyi ni album ya gatatu ya Dr Nganji ije isanga izindi yise ‘Dose’, ‘Afterdose’. Dr. Nganji avuga ko icyatumye yibanda ku ijambo ‘Dose’ kuri iyi mizingo biterwa nuko afata umuziki we nk’imiti aba atanga ku bantu runaka bitewe n’ubutumwa buri mu bihangano yakoze.
Indirimbo ‘Niyonzima Haruna’ indirimbo White Monkey yatuye umukinnyi w’umupira w’amaguru Haruna Niyonzima
‘Wigize Ibiki? Indirimbo yaririmbwe na Bruce The 1st na Nillan YNB






Ibitekerezo 0