Iyi filime yasohotse mu mpeshyi ya 2021 yerekanwa bwa mbere mu iserukiramuco rya sinema rya Fribourg ryo mu Busuwisi no muri FESPACO aho yanegukanye igihembo cya filime yanditse neza (Best script).
Iyi filime yatangiye kwerekanwa guhera tariki 21 Mata 2023 mu nzu ya sinema za Canal Olympia zigera kuri 15 zo mu bihugu icyenda byo hirya no hino muri Afurika.
Ibi bihugu birimo, Congo Brazzaville, Cameroun, Togo, Niger, Burkina Faso, Gabon , Guinée Conakry, Sénégal, Benin n’ahandi.
Mutiganda wa Nkunda yatangarije IGIHE ko kuba filime ye yatangiye kwerekanwa mu bihugu icyenda bya Afurika ari amahirwe n’igisubizo ku bantu batandukanye bahora babaza aho barebera filime nyarwanda.
Ati “Ni gake cyane tubona filime zacu zerekanwa mu nzu ngari za sinema mpuzamahanga, akenshi usanga abantu batubaza aho bazireba bakahabura. Kuba filime yanjye iri kwerekanwa muri izi nzu za sinema ni iby’agaciro gakomeye kuko ni inzozi za buri muhanzi wese kubona igihangano cye kigera ku bo yagikoreye.”
Iyi filime imara iminota 90 nta handi ibasha kuboneka uretse muri Canal Olympia ariko kugeza ubu ntiharatangazwa amatariki izerekanirwaho.
Iyi filime icuruzwa n’ikigo cy’Abafaransa, Orange Studio cyafatnyije na Vivendi Group ifite mu nshingano izi nzu za sinema za Canal Olympia mu kuyimenyekanisha hirya no hino.
Ikinamo Yves Kijyana na Colombe Mukeshimana nk’abakinnyi b’imena, igaragaramo Ndimbati, Nicole Uwineza uzwi nka Mama Beni muri City Maid, Jules Niyomungeri uzwi nka Gatari muri City Maid n’abandi.
Kugeza ubu Mutiganda wa Nkunda afite gahunda yo kugeza iyi filime kuri televisiyo zitandukanye za canal+ muri Afurika guhera muri Nyakanga 2023.
Mutiganda yayoboye filime zitandukanye zirimo Inshuti (Friends), City Maid na La Femme Nue (The Naked Woman) yanditse filime nka Virunga School, Seburikoko n’izindi.
Reba hano inshamake z’iyi filime ya Mutinga wa Nkunda








Ibitekerezo 0