Ni imurika ry’ubugeni ryabereye Rwandex ahazwi nka Mundi Center ku wa 26 Werurwe 2023.
Iri murika ryitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda nk’uhagarariye u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair na Ambasaderi wa Suède mu Rwanda, Johanna Teague.
Ni gikorwa cyarimo abanyabugeni batandukanye barimo Seeing Hands Rwanda, sosiyete ikora massage ikoresha abafite ubumuga bwo kutabona ndetse na Imagine We, ikigo gikora ibijyanye no guhugura abashaka kuba abanditsi.
Hari kandi itsinda ry’abanyabugeni bihurije mu Kigo cyitwa ‘Kigali Deaf Art Gallery’ cy’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bakora ibihangano bitandukanye, amatsinda atandukanye akora imitako y’intoki mu birere n’ibindi bikoresho bya Kinyafurika arimo Tubiteho, Nyamirambo Women Centre n’abandi.
Abanyamideli na bo bamuritse imyambaro bakora barimo Inkanda House, Rwanda Union of Little People (RULP) n’umushinga wa Project Sufuri.
Hari n’abandi bakora ibikorwa bitandukanye birimo ububumbyi nka Community of Potters of Rwanda (COPORWA) n’indi miryango nka Rwanda Union of the Blind (RUB), Organization for the Integration and Promotion of People with Albinism (OIPPA).
Abitabiriye iri murika bataramiwe n’itsinda ry’abakobwa bavukana rya Seastarz ndetse n’umuhanzi Mani Martin wabatuye indirimbo yise ‘It’s Okay’.
Iyi ndirimbo Mani Martin yavuze ko ishishikariza abantu kutagira ipfunwe ry’uko bateye bakakira uko bari batitaye ku magambo mabi asangwa muri sosiyete zibaheza.
Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair yabwiye IGIHE ko bateguye iki gikorwa mu rwego rwo kwerekana ibyihariye ku Rwanda nk’igihugu kitagira uwo giheza.
Avuga ko rimwe na rimwe guheza abantu ugendeye ku miterere yabo bidakwiye kuko na bo ari abantu kandi bafite ibyo bashoboye gukora bidasanzwe.
Ati “Ikaze Baazar ni imurika ryashyize imbere kuguragaza no kumurikira Isi ibyo abantu bamwe bakandamizwa na sosiyete bashoboye.”
“Ibi ni ibyihariye ku Rwanda nk’igihugu kidaheza mwabonye ko bafite ibikorwa bidasanzwe byishimiwe n’ababagana.”
Benjamin Nkwitonda (Ben Rwanda) yamuritse umuvugo yise ‘Arazira Iki?’ uvugira abafite ubumuga ndetse n’abandi bantu batakirwa neza muri sosiyete bitewe n’imitere yabo.
Abitabiriye ‘Ikaze Bazaar’ bishimiye ibihangano bitandukanye bamurikiwe basaba ko iki gikorwa cyaba kenshi gashoboka kuko biteza imbere ababikora.
Amafoto : Salomon Nezerwa



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!