Uyu muhanzi utuye mu Buholandi amaze kwigarurira imitima ya benshi bitewe n’ubwitange, icyerekezo n’intego ashyira imbere mu muziki we, aho awufata nk’umuhamagaro kurusha kuwufata nk’umwuga usanzwe.

Yabwiye IGIHE ko yatangiye urugendo rwe mu muziki mu 2018, nyuma y’imyaka myinshi akina umupira w’amaguru. Ariko bikaba byarabaye nyuma y’umuntu wamuhanuriye ko azakorera Imana muri ubu buryo.

Serugo avuga ko umupira wari waramubereye inzozi akiri muto, ndetse awukina igihe kirekire, ariko uko imyaka yagiye ihita yaje gutahura ko umutima we wakururwaga cyane n’umuziki wo kuramya Imana.

Icyo cyemezo cyo kuva mu kibuga cy’umupira akajya mu “kibuga” cy’umuziki cyari kinini, ariko agifata nk’intambwe yagombaga guterwa.

Ati “Ni yo mahitamo meza nagize, mpitamo kwiyegurira umuziki wo kuramya Imana, nkatera umugongo ibyo numvaga nzakora kuva nkiri umwana. Umuhamagaro waraganje.”

Avuga ko akigera mu Buholandi, yasanze hari icyuho kinini cy’abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bwafasha Abanyarwanda bari mu gihugu n’abandi Banyarwanda baba mu mahanga kwegerana n’Imana.

Ibi byatumye yumva ko adakwiriye guhisha impano ye, ahubwo ahitamo kuyishyira ku mugaragaro agamije gufasha abantu kwegera Imana no kubona ihumure binyuze mu ndirimbo.

Mu rugendo rwe, Serugo Jacques yagiye afashwa no kumva ibihangano by’abandi bahanzi bo mu bihugu bitandukanye by’i Burayi, by’umwihariko mu Bubiligi. Ibi byamufashije kwagura imitekerereze ye y’umuziki no kumva ko ubutumwa bwo kuramya Imana butagira imbibi z’igihugu.

Uyu muhanzi ashimangira ko intego ye nyamukuru atari ugushaka kuba icyamamare, ahubwo ari ugukomeza gukorera Imana mu kuri, atanga ubutumwa bw’icyizere, ihumure n’urukundo, by’umwihariko ku bantu banyura mu bihe bigoye. Yifuza ko indirimbo ze zigera mu mahanga atandukanye, zigafasha benshi kumva ko batari bonyine.

Serugo Jacques avuga ko yishingikiriza ku Mana no ku bafana be bakomeje kumuba hafi, abasaba gukomeza kumushyigikira no gushyigikira umurimo w’Imana akora, kuko abona umuziki we nk’inzira yo guhindura ubuzima bwa benshi no kubaka ukwizera.

Reba zimwe mu ndirimbo z’uyu muhanzi

Serugo ni umwe mu banyempano mu muziki wo guhimbaza Imana
Serugo ni umwe mu banyempano mu muziki wo guhimbaza Imana
Serugo yihebeye umuziki wo kuramya Imana mu gihe yumvaga azavamo umukinnyi wa ruhago ukomeye
Serugo yihebeye umuziki wo kuramya Imana mu gihe yumvaga azavamo umukinnyi wa ruhago ukomeye