Yamamaye mu ndirimbo ‘Ayiola’ ndetse n’izo yahuriyemo n’umuyobozi we Diamond muri Wasafi harimo nka ‘Bado’ n’izindi. Ni umwe mu baririmbyi ba Wasafi Records b’imena, igitaramo cye i Kigali cyitabiriwe n’abafana bake ugereranyije n’ubunini bw’ihema ryari ryateguwe muri Camp Kigali.
Harmonize ubusanzwe witwa Rajab Abdul Kahali, ni we muhanzi mukuru wari utegerejwe. Yaririmbye nyuma y’abandi bahanzi bo mu Rwanda barimo Khalfan, Uncle Austin, Marina, Safi Madiba n’abandi.
Ubwitabire bw’abafana bwari hasi byagera ku gipimo cy’ibyishimo bigahumira ku mirari; ibi byigaragaje kuva igitaramo gitangiye kugeza ku munota wa nyuma aho benshi batashye bivovota mu kugaragaza ko ‘batanyuzwe’.
Uyu Munya-Tanzania ukomoka mu Ntara ya Mtwara yazengurutse amahanga aririmba by’umwihariko ku Mugabane wa Afurika. Mu gitaramo yakoreye mu Mujyi wa Kigali, Harmonize yagiye avuga kenshi amagambo yiganjemo ‘Wasafi Records’ anayishimira mu gihe icyamuzanye mu Rwanda ari ukumurika The Mane Music Label.
Icyamusigaye mu mutwe mu gihe amaze mu Rwanda ni uko yahasanze isuku n’iterambere rikomeye, ibi yanabishimangiye mu kiganiro yakoze mbere yo kuririmba avuga ko “u Rwanda ruri heza!”
Muri iki gitaramo cye, Harmonize yagaragaje imbaraga nyinshi haba mu miririmbire ye, ndetse yerekana ko ari umuhanga mu kumenya gushimisha no kuganiriza abafana be. Hafi nyuma ya buri ndirimbo Harmonize yaganiraga n’abafana, ababaza uko bameze, ababwira ko yishimiye cyane u Rwanda, agasaba abishimye nkawe kubimwereka bityo ubuzima bukarushaho kuryoha.
Abitabiriye igitaramo bagaragazaga ko hari indirimbo ze zikomeye bazi cyane, kandi bakunda kuko nk’igihe bumvaga ‘Bado’, ‘Show Me ft Rick Mavoko’, ‘Shulala ft Korede Bello’ n’izindi abantu wabonaga bateye hejuru cyane, ndetse bakaziririmbana nawe bagaragaza ko bazifashe mu mutwe.
Ku maso y’abafana, wabonaga bafite amatsiko yo kureba uko Harmonize ari bwitware muri iki gitaramo yagiriye mu Rwanda ndetse nyuma yacyo benshi wumvaga bahuriza ku kuvuga ngo “Harmonize afite ijwi rifite imbaraga”.
Mu kiganiro na IGIHE, uwitwa Amata Umutoniwase yagize ati “Njye nari naje kureba Harmonize, nubwo yaririmbye playback nishimye, wabonaga ko yabyiteguye ikindi wumvaga ijwi rye ari rya rindi tuzi kuri Radio.”
Harmonize yaririmbye aherekejwe n’ibyuma na Dj Bissosso wagendaga amavangira imiziki ahereye ku yo uyu muhanzi ubwe yari yajonjoye ku rutonde rw’izo yaririmbye i Kigali.
Ntibyari bisanzwe kuri bamwe! Ubwo Harmonize yaririmbaga, hari ubwo Dj yasobwaga agahagarika indirimbo cyangwa agacuranga iyo atavuganyeho n’uyu musore ukunda kwiyita Konde Boy bityo bakarebana urujijo.
Igitaramo cya Harmonize cyasojwe saa sine n’iminota 15 z’ijoro (12:15am), ariko bamwe bavuze ko uyu musore yaririmbye igihe gito, ko bifuzaga gukomeza igitaramo bananenga byinshi by’umwihariko ‘abahanzi baririmbiye kuri CD n’akajagari kari ahabereye igitaramo’.
Harmonize yageze imbere y’abafana saa sita z’ijoro zibura umunota umwe aririmba mu gihe cy’iminota cumi n’itanu ubundi azinga ibyuma aritahira. Abafana nta mashyi bamuhaye amuherekeza nk’ikimenyetso cy’uko bashobora kuba batanyuzwe byuzuye!
Umuyobozi wa The Mane, Bad Rama mu ijambo risoza igitaramo yagize ati “Nka The Mane ibi birahagije, ku mezi atandatu gusa ibi birahagije […] Mwari bake beza!”
Yahise avuga ko hari agaseke ashaka gupfundurira mu maso yabo maze ahamagara Queen Cha undi arabura. Bad Rama yahamagaye izina ‘Queen Cha’ inshuro eshanu amusaba ko yaza imbere y’abafana aramubura, undi ati “Ubwo wasanga yatashye!”
Yasezeye ku bafana yise “bake beza” ubona ko atanezerewe byuzuye; abafana na bo batashye ubona ibyishimo ari bike gusa byari bike cyane ku baguze itike z’ibihumbi icumi kuzamura bari baje kureba umuziki bagasanga ibyinshi bateguriwe ni CD.
Amafoto: Niyonzima Moses



















TANGA IGITEKEREZO