AY [ukunda kwiyita Mzee Wa Commercial] yasabye anatanga inkwano mu muryango w’Umunyarwandakazi witwa Remy mu muhango waba ku itariki ya 10 Gashyantare 2018.
Nyuma yo gusubira iwabo muri Tanzania, AY yagaragaje ko atewe ishema rikomeye no kuba yarakuye umugeni mu Rwanda by’umwihariko akaba yishimiye ko agiye ‘kubana n’umukunzi w’ubuzima bwe’.
Ku munsi w’abakundanye wizihijwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Gashyantare, AY yanditse kuri Insgram ati “Ntabwo nshobora kuzibagirwa uyu munsi tariki ya 10 Gashyantare 2018. Ni umwe mu minsi y’ingenzi mu buzima bwacu.”
Ubukwe bwa AY bwabereye kuri Golden Tulip Hotel, hari harinzwe cyane ku buryo nta munyamakuru cyangwa umufotozi wigenga wari wemerewe kuhakandagira. Abageni nabo ntibigeze bashyira hanze amafoto yabo, ayageze ku mbuga nkoranyambaga ni ayafashwe na telefone nayo adasa neza; bivugwa ko umukobwa ari we wasabye ko ibyabo byakorerwa mu miryango gusa ntibijye mu itangazamakuru.
Mu gutanga inkwano, AY yaherekejwe na bake mu byamamare muri Tanzania, mu bagaragaye harimo umuraperi Mwana FA,umujyanama wa Diamond Sallam Sk[uyu ni nawe ufasha AY], hari kandi Producer Hermy B [umutunganyiriza indirimbo].

Allen Yessayah n’umuryango we basabye umugeni bahagarariwe n’uwitwa Bizima. Nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa hazakurikiraho gusezerana mu musigiti mu muhango uzabera i Dar es Salaam tariki ya 24 Gashyantare 2018.








Ibitekerezo 0