00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyishimo by’ijuru rito rya Gilbert na Simbi bamamaye muri Chorale de Kigali (Amafoto& Video)

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 22 February 2019 saa 12:53
Yasuwe :

Ndizihiwe Simbi Yvette aramwenyura buri kanya, ibinezaneza biragaragara ku maso y’umugabo we Ndikubwimana Gilbert. Aho bicaye mu ntebe zo mu ruganiriro rwabo, nta na santimetero imwe bifuza ko yajya hagati yabo, bararebana akana ko mu jisho ndetse ntibanifuza ko ikiganza cyava mu kindi. Njye nabonye batakibarizwa muri Isi isanzwe bibereye mu ijuru rito!.

Nta kabuza ko abakunzi b’umuziki uririmbwa n’abahanga, bamaze kumenya izi nkingi za mwamba za Chorale de Kigali, imaze kuba ubukombe mu kuririmba neza umuziki wanditse [musique classique].

Umugabo aririmba ijwi rya Tenor naho umugore aririmba ijwi rya Soprano. Amajwi yabo atuma benshi basesa urumeza cyane cyane iyo bari kuririmba bonyine ibizwi nka ‘Solo’.

Bakoze ubukwe tariki 16 Gashyantare 2019, nyuma y’imyaka itandatu boga mu Nyanja y’urukundo rw’umuhama. Ni urugendo rw’ibyishimo rwatangiriye muri korali ari naho bahuriye none rwahindutse ijuru rito.

IGIHE yasuye urugo rwa Gilbert na Simbi, mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali. Tugikomanga twakiriwe n’umugabo, bidatinze umugore w’imibiri yombi, ushinguye, w’inyinya n’inseko nziza aza kudusanganira, aturamutsa.

Ubwuzu, urugwiro, urukundo ruri muri uyu muryango byakuryohera kurusha ibinyobwa, amafunguro cyangwa irindi zimano ryose ryahabwa umushyitsi w’imena.

Kurya ari abaririmbyi iwabo ntihabura umuziki! Tukinjira mu ruganiriro twakiriwe n’indirimbo yitwa Billie Jean ya Micheal Jackson. Batubwiye ko kuva batangira kubana ari we muhanzi bumva bakanareba ibihangano bye, kugeza bagiye kuryama.

Mu kiganiro kirekire cyamamaze isaha, batubwiye byinshi ku rugendo rw’urukundo rwabo kuva mu mwaka 2012 kugera 2019 biyemeje kubana nk’umugore n’umugabo bizihiye Imana.

IGIHE: Gilbert, gira icyo utubwira ku mugore wawe?

Gilbert: Simbi ni umugore mwiza ufite umutima munini wagutse, afite urukundo, akunda Imana, akunda abantu, akunda ibiremwa yaremye ku buryo muri wa mutima we munini nta kintu asigaza mu gukunda. Akaba ari na cyo kintu namukundiye, kuba ari umuntu ubasha kwakira abantu bose. Nubwo mujyanye Isi yose yagakwiye kuba irimo iramurwanira.

IGIHE: Simbi nawe tubwire ku mugabo wawe muri rusange?

Simbi: Njyewe uko mbyumva sinzi niba nabasha kubisobanurira abantu ariko Gilbert ni umuntu mwiza cyane ntabwo angora, turumvikana, arankunda kandi nanjye ndamukunda, akunda kuririmba, akunda ibisimba, aransetsa.

IGIHE: Ni bihe bisimba akunda?

Simbi: Akunda ibisimba byose ariko cyane cyane imbwa n’injangwe zo turanazifite. Nanjye ndazikuda mbona ari twiza nkunda ibiremwa by’Imana.

IGIHE: Mwahuye ryari bwa mbere? hari hehe?

Simbi: Twahuriye muri Saint Paul muri Chorale de Kigali mu 2012 mu Ukuboza, nibwo njye nari ninjiyemo nasanze amazemo umwaka.

IGIHE: Gilbert, ubundi ukimukubita amaso bwa mbere wamutekerejeho iki?

Gilbert: Yari mwiza pe nk’uku ubu mumubona asa! Nkimubona bwa mbere nabonye ari mwiza cyane, mbwira abantu twari twegeranye nti ‘uyu mukobwa ni mwiza cyane.’ Ariko nkumva tutakundana. Nabonaga ntamutereta pe! Ntabibasha. Nabonaga ari ku rundi rwego ari umukobwa mwiza cyane ku buryo ntabonaga aho namuhera

IGIHE: Ukimara kugera muri korali, Gilbert yakwakiriye ate?

Simbi: Yaramfashije muri 2013 ngitangira. Twari dufite misa y’Icyongereza hari n’indirimbo ntazi akajya amfasha kuziga no kuzimenyera, nuko twamenyanye urebye.

IGIHE: Gilbert, ubwo bufasha bwari buhatse iki, wari waramaze kubenguka?

Gilbert: (Aseka) kumufasha ntabwo nabigiriraga ko namukunze cyane kuko mu buzima busanzwe nkunda gufasha cyane cyane iyo ari ugufasha kuririmba. Urumva rero yansabye serivisi nari mfite, umwanya nawe awufite ndamwigisha ariko ikintu cyagiye kiduhuza cyane ni uko gukunda umuziki.

Ndabyibuka kugira ngo anamenye yasanze ndimo ndareba Sing Off araza turabireba turabikomezanya nawe yari yarabibonyeho, aribaza ‘ese hano muri Chorale de Kigali harimo umuntu ushobora kubireba’? Duhera aho abona ko umuziki wose ufunguye tuwureba, dutangira kuganira ariko tuvuga ku by’umuziki.

Uko muganira umuziki n’ubuzima busanzwe bugenda buzamo, ukumva muraganira ibintu byose mutishishanya mukageraho hakazamo no gukundana. Bitanatugoye cyane kuko twahuzaga ibintu byinshi n’imitima yagendaga ihuza ibintu byinshi cyane twashidutse dukundana nyuma y’amezi nk’atatu.

IGIHE: Ni ryari mwatangiye gukunda byeruye?

Gilbert: Muri 2013 ku munsi w’abakundana niho tuvuga ko twatangiye gukundana byeruye kuko nibwo twasohokanye bwa mbere.

IGIHE: Ni nde wateye intambwe ya mbere akabwira undi ko amukunda?

Gilbert: Ibintu byacu bizamo kuzuzanya cyane. Kuko mbere twabagaho mu buzima nk’ubw’abantu bakundana bitewe n’uko twaganiraga, twahamagaranaga kenshi ariko byarikoze muri rusange nubwo twabibwiranye kuri Saint Valentin.

IGIHE: Mbere y’uko mubyemeza kuri Saint Valentin wumvaga umeze ute?

Isimbi: Twatangiye kujya dusubiramo indirimbo twembi amenyereza, nibwo byagiye biza twaba tutahuye cyangwa tutavuganye nkumva hari ikintu kiri kubura, nkamwihamagarira cyangwa nawe akampamagara, n’iyo twabaga tutahuye twaravuganaga.

Bakirijwe icyo kunywa bazajya bazimanira abasuye urugo rwabo

IGIHE: Akenshi iyo umusore ahurira kenshi mu ruhame n’inshuti bimusaba kwigengesera ngo atamucishamo ijisho, nawe byakubayeho?

Gilbert: Ntabwo nabinyuzemo pe! Kuko Simbi icyo mukundira ni umuntu ufite umutima ukunda abantu ntabwo areba utwo tundu twose, ntabwo akunda ibintu mbese yankuze uko nari ndi icyo gihe. Nari ngiye kurangiza amasomo muri KIST urumva imyambarire y’abanyeshuri urayizi. Hari igihe nabaga nabyitayeho, ubundi ntabyitayeho.

Icyo gihe yarabibonaga byose ariko kuko yankundaga yangaga kuba yambaza ibyo. Kuko namwisanzuragaho na we anyisanzuraho, ntabwo nashoboraga kuba naba undi wundi nawe akankunda ndi wawundi.

IGIHE: Mbere y’uko ukundana na Simbi hari umuntu wigeze ubiganirizaho?

Gilbert: Nta muntu nigeze mbiganiriza kuko mu buzima busanzwe ukuntu nteye ntabwo nkunda kuganiriza abantu ibintu nk’ibyo.

IGIHE: Mukimara kubyemeza ko mukundana ni iki cyahindutse kuri mwe?

Simbi: Gukundana byariyongereye birumvikana, kuko iyo mumaze kubishyira ku mugaragaro mutangira gusohokana, mugasura abantu muri kumwe, mukabibwira abantu, n’abo mwabihishaga bagera aho bakabimenya.

IGIHE: Muri korali babimenye ryari?

Simbi: Barabyibwiye kuko twabaga turi kumwe buri gihe. Ntabwo twabibahishaga ariko nta n’ubwo twabibabwiraga. Bageze aho barabibona bakajya baduserereza!.

IGIHE: Muri korali bamaze kubimenya babafataga bate?

Gilbert: Bari batwishimiye muri rusange. Wabonaga bishimiye urukundo rwacu bakabyubaha nka kwa kundi mwaba musohotse mugiye ahantu baba bagusigiye umwanya bakamenya ko bagomba no gusiga uwa Simbi, ukabona ko hari ikintu cyahindutse. Ariko na none bakibaza ‘byagenze gute kugira ngo umuvugishe ko natwe twamushakaga’? Abasore niko bakundaga kumbaza.

IGIHE: Muri mwebwe nta muntu wigeze atekereza kwiha Imana?

Gilbert: Oya! Ntawe. Umuhamagaro wacu wari ugokorera Imana ariko turi abalayiki.

IGIHE: Mwatangiye gupanga kubana ryari?

Gilbert: Ubukwe rero nabonye twaratangiye kubupanga kera. Urebye 2014, 2015 twatangiye kugira igitekerezo cy’uko twabigenza ariko tukagira ibitekerezo gusa bitaragira umurongo.

2018 wasaga nk’aho ari umwaka wo kubitangaza, twari twabanje kujya mu rugo muri Werurwe, tubwira inshuti, nyuma yaho tujya kwigira umubano amezi atandatu.

Isimbi: Tariki 24 Mata 2018, nibwo yanyambitse impeta, gusezerana imbere y’amategeko no gusaba no gukwa byabaye tariki 26 Ukuboza 2018.

IGIHE: Ku wa Gatanu bucya ngo mukore ubukwe uwo munsi wari umeze ute?

Isimbi: Ku wa Gatanu twabyutse kare twagombaga kujya mu misa kuri St Michel, tugahabwa penetensiya, saa kumi n’ebyiri. Twavuye mu misa bajya kudukoresha umwiherero birangiye duhabwa penetensiya, birangiye duhura na Musenyeri Muvandimwe, wagombaga kudusezeranya ubwo byarangiye buri umwe ajya mu bye.

Simbi na Gilbert bari basazwe n'ibyishimo ku munsi wabo

IGIHE: Ni ikihe gice cy’ubukwe bwanyu cyagushimishije cyane?

Gilbert: Ikintu kitazansibagana mu mutwe ni ukuntu misa yagenze neza, noneho tugeze n’ahantu twiyakiririye na ho abantu bari bishimye.

Isimbi: Igice cy’ubukwe bwacu nibuka cyane cyananshimishije ni misa kuko habayemo ibintu byinshi byiza cyane. Isomo rya mbere ryasomwe n’ababyeyi ba Gilbert, irya kabiri risomwa n’ababyeyi banjye, noneho Zaburi turayiririmbira, hari n’irindi sengesho ry’abageni bavuga, ubusanzwe bararisoma ariko twebwe twararirimbye. Twari dufite abapadiri benshi, Misa yasomwe na Musenyeri Muvandimwe, iririmbwa na Chorale de Kigali.

IGIHE: Hari ikintu kitagenze nk’uko wabishakaga wumva wakosora inyuma biramutse bishobotse?

Simbi: Hari uburyo nifuzaga kwinjiramo n’indirimbo icuranze yitwa ‘Canon in d’ ya Pachelbel, niyo nifuzaga kwinjiramo ariko sinzi neza ikintu cyabaye turi kwinjira mu kiliziya nsanga muri korali bayihunduye bacuranga iyitwa ‘Here Come The Bride’.

Nayo ndayikunda ariko ntabwo nyikunda nk’iyo, rero byatumye ninjira mu kiliziya ntishimye neza nk’uko byagombaga ariko nagezemo maze kugera imbere mu ntebe ndavuga nti ‘oya! Reke nishime ni ubukwe bwanjye’. Ariko bishobotse ko bisubizwa inyuma nabihanagiriza abantu babishinzwe nkababwira nti ‘kariya kantu mukiteho’.

Gilbert: Twinjira ahabereye ubukwe, njyewe n’umuryango wanjye hari indirimbo twabyinaga, nyuma hinjira ba Simbi n’umuryango we nabo hari indirimbo babyinaga. Twebwe iyo twabyinaga wabonaga tutarayisubiyemo nkabo,twarinjiye tuyibyina tudahuza neza. Dusubiyemo ubukwe twakwitoza neza n’abavandimwe tukabikora nk’uko babikoze.

IGIHE: Ijoro rya mbere nyuma yo gukora ubukwe ryagenze gute?

Gilbert: Nari nishimye cyane ko ubukwe bwabaye kandi bwagenze neza. Numvaga ngomba gusohoka, twari twapanze umugoroba wo kwishimisha ariko na none twari twananiwe cyane. Mu gihe nari ndimo ndaganira na Parrain, uburyo tugiye kugenda nsanga yasinziriye! Parrain arambwira ati ‘rero ntabwo twagenda twenyine niko gushaka bimera’ ubwo gusohoka tuba turabisubitse. Mu gitondo mbyuka nkora utuntu nabwo agisinziriye.

IGIHE: Ni iki cyagutunguye nyuma yo kugera mu rugo?

Simbi: Nta kintu nari niteze kuko nari nziko ubukwe niburangira ntazasubira mu rugo, nzaza kuba aha urebye ntacyo nari niteze gusa bisaba kubimenyera. Nari menyereye ko nza aha ngataha ariko noneho kuhaba nk’iyo abana bo mu rugo baje kunsura bagataha mba numva ntabyumva, ariko na none birashimishije kuba ndi hano ndi kumwe na Gilbert.

IGIHE: Ni iki cyahindutse nyuma yo gukora ubukwe?

Gilbert: Muri rusange ubuzima bukomeza nk’ubusanzwe kuko iyo ugiye kubuhindura cyane hari igihe hazamo kwigora. N’ubundi muba musanzwe mufite uko muganira nta kiba gihindutse cyane, gusa ikintu cyanshimishije cyane nuko turi gupanga imishinga y’ubuzima bwacu turi kumwe. Ikintu cyanshimishije nuko ahari. Ntabwo azataha, bintera imbaraga. Kera nanjya nza nkicara njyenyine nkumva habura ikintu, rero yaraje kumubona mu gitondo ni ikintu cyiza cyane.

IGIHE: Iyo uri mu bandi baririmbyi Gilbert ari imbere aririmba uba wumva umeze ute?

Simbi: Wagira ngo uba undeba! Abantu dukunda kwicarana muri soprano; Germaine na Rosine nibo babizi. Iyo ari kuririmba mba ndi kubabaza nti ‘ese mwembwe muba mwuva mumeze mute’? Mba numva ari ari byiza pe! Ntabwo njya mumenyera.

IGIHE: Mwari mwaririmbana indirimbo mwembi mu gitaramo?

Simbi: Kuko muri korali akenshi iyo tugiye gukora ibitaramo baba bapanze uko ibintu bimeze, uko indirimbo zizaririmbwa ntabwo dukunda kuririmbana ariko mu bukwe twararimbanye byari ubwa mbere. Njyewe nahoraga mbishaka ko twazaririmbana rimwe ariko ntibijya bikunda.

IGIHE: Iyo muri mu rugo ntimujya muririmba?

Gilbert: Tujya turirimba tukanabyina iyo hari abantu benshi.

IGIHE: Urubyaro rutangwa n’Imana ariko muteganya kubyarana abana bangahe?

Gilbert: Turateganya kubyarana batatu cyangwa babiri Imana nibidushoboza.

IGIHE: Hari abantu bamwe baba bifuza ko imfura yabo yaba ari igitsina runaka, mwebe bite?

Simbi: Icyo kintu rero ntabwo abantu bose baba bacyumva kimwe. Njywe ku giti cyanjye numva nabanza umukobwa.

Gilbert: Nanjye rimwe na rimwe iyo mbitekereje hari igihe mvuga nti ‘ese mbyaye umuhungu byagenda gute? Ese mbyaye umukobwa byagenda gute’? nkagira ibitekerezo byinshi cyane kuri buri gitsina cy’umwana nabyara, ku buryo abaye umukobwa hari ibintu byinshi byiza cyane numva byanshimisha. Abaye ari umuhungu hari ibintu byinshi byiza numva nazamukorera, ugasanga umwana wese arashimishije, uwo Imana yaduha bwa mbere azadushimisha.

IGIHE: Kugira ngo urukundo rwanyu rushinge imizi mugere aho mwubakana, rwashingiye ku ki?

Simbi: Urukundo rwacu rwubakiye cyane ku cyizere, gukundana nyine no kuganira. Dukunda kuvugana cyane, akenshi tuba turi kumwe, rero uko guhura kenshi, uko kuvugana cyane, gukorera ibintu hamwe byatumye urukundo rwacu rugenda rukura.

Gilbert: Ikindi namwongereraho cyatumye urukundo rwacu rukomera cyane, ni imyitwarire duhuje. Ubusanzwe iyo nemeye ikintu ko kigenda gutya, kigenda gutyo. Iyo ushaka kunyumvisha ikintu, uzana ibitekerezo bifatika, iyo utabifite ndakwihorera. Simbi rero nawe ntabwo ari umukobwa ugendera mu kigare, ngo bamwe baciye aha n’abandi baciye aha. Niba ugiye guca aha uramubwira kubera iki ugiye kuhaca.

IGIHE: Ni izihe nama mwagira abantu bakundana kugira ngo urukundo rwabo ruzagere ku ntego?

Simbi: Icya mbere ni ukumva umutima wawe. Akenshi inama zituruka hanze hari iziba ari nziza ariko n’iyo zibaye nyinshi hari igihe zigucanga. Umuntu mukundana uba umuzi kuruta abo bantu bose, ariko ntibivuze ko mu gihe wabona umubano utameze neza wakwihangana ngo ubigumemo kugira ngo uzamere nka Simbi na Gilbert bamaze imyaka itandatu bakundana.

Icya mbere ni urukundo kwizerana no kwihanganirana twese turi abantu, nta muntu udakosa. Hari igihe umuntu akora akantu kakakubabaza ariko iyo umukunda uramubabarira, iyo atari ikintu kikugiraho ingaruka mbi zindi.

Gilbert: Inama ikomeye nagira urubyiruko muri iyi minsi ni iyo kugira inzozi niba ukundanye n’umuntu ukibaza ni iyihe mpamvu. Niba wumva ari umuntu mushobora kubana mu buzima bwose ukamuha agaciro kenshi cyane. Ntutangire kumutendeka nk’iby’iki gihe kuko abantu benshi batandukana kuko umwe yaciye undi inyuma kandi ari ibintu wakwirinda byoroshye. Rero nabagira inama yo kugira urukundo rufite intego ibindi bakabirekera Imana.

IGIHE: Tubifurije urugo rwiza, muzabyare hungu na kobwa!

Bose: Murakoze cyane!

Gilbert abwira umufasha we ati 'ku buzima bwacu.'
Gilbert na Simbi agatoki ku kandi badasigana
Ibinezaneza byari byose ku munsi bari bamaze igihe bitegura
Urukundo ruraryoha
Wari umunsi utazibagirana
Simbi Yvette yari aberewe
Simbi Yvette ahora yisekera
Ababyeyi ba Gilbert bari batewe ishema n'umuhungu wabo
Ababyeyi ba Simbi bishimiye umuryango
Byari ibyishimo ku mpande zose
Abavandimwe ba Simbi bamuherekeje
Abihayimana benshi baje kubashyigikira
Musenyeri Muvandimwe Jean Claude niwe wasezeranyije abageni
Musenyeri Muvandimwe asabira umugisha abageni
Byari ibyishimo kuri Gilbert na Simbi na bagenzi babo baririmbana muri Chorale de Kigali
Kuririmbira Imana byatumye bamenyana n'abapadiri benshi
Abavandimwe ba Gilbert babukereye
Umutsima bateguriwe wagaragazaga ko ari abanyamuziki
Gilbert na Simbi mu rugo rwabo baranezerewe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages