Nyuma y’uru rugendo Sonia yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ko afite ibyishimo birenze urugero.
Ati “Mbega ibihe byiza nagize ntemberezwa nerekwa ibyiza by’u Rwanda ndi muri kajugujugu. Mwakoze cyane Akagera Aviation.”
Sonia Rolland yaje mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye ku wa 7 Ugushyingo.
Ku wa 8 Ugushyingo uyu Munyarwandakazi w’imyaka 37 yari mu bashyitsi b’icyubahiro bitabiriye ifungurwa ku mugaragaro rya Onomo Hotel iherereye mu Mujyi wa Kigali ndetse ni Ambasaderi wayo.
Sonia yagizwe Ambasaderi wa Onomo Hotel abisabwe na Visi Perezida wayo, Olivier Thery bahuriye i Dakar.
Yashimye icyerekezo cyayo cyo kwita ku muco Nyarwanda, ashimangira ko kuyimenyekanisha bimuteye ishema.



















TANGA IGITEKEREZO