Kuva ku munsi wo gutoranya Nyampinga w’u Rwanda wa 2018, Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly, yinjiye mu bagize akanama nkemurampaka k’iri rushanwa ngarukamwaka rimaze gushinga imizi mu Rwanda.
Mu irushanwa ryatangiye muri uku kwezi yifashishijwe nk'umwe mu bagize aka kanama gatanga amanota muri iri rushanwa, mu majonjora yatangiye ku wa 15 Ukuboza 2018.
Abakobwa benshi bitabira imitima idiha bakavuga ko akenshi bafitiye ubwoba uyu mukobwa ukunze kugaragaza igitsure no kubazanya ubwenge bwinshi kandi kubona ‘Yego’ ye bikagorana.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 22, Umukobwa witwa Umurungi Sandrine wari wambaye nimero 9, yahawe ‘Yego’ eshatu rugikubita, kubera uko yisobanuye ndetse nyuma yo kwemeza Mutesi Jolly akamuha ‘Yego’ umuhuza w’ibiganiro ataraza imbere.
Umunyamakuru Luckyman Nzeyimana wa RBA, wahise aza imbere avuga ko ibi ari ubwa mbere bibaye kuva irushanwa ry’uyu mwaka ryatangira, yamubajije umukemurampaka yaje afitiye ubwoba, ati “Munyemerere mvugishe ukuri, naje natinye Miss Jolly!”
Uyu waje kwisanga mu 10 bakomeje, mu kiganiro yagiranye na IGIHE nyuma y’irushanwa yavuze ko yishimye cyane.
Ati”Byanejeje cyane! Nzakomeza gukora igishobora cyose ngo ndebe ko nakwegukana ikamba. Nzasenga cyane kandi nziko bizakunda.”
Umurungi yabajijwe impamvu yavuze ko yaje afitiye ubwoba Jolly avuga ko ari uko abaza ibibazo bikomeye cyane.
Ati”Impamvu nabivuze ni uko ntatekerezaga kubona ‘Yego’ ye nk’uko nabiteganyaga ku bandi ariko byantunguye kubona ariwe wayimpaye mbere.”
Yakomeje ati”Miss Jolly ndamukunda cyane abaza ibibazo birimo ubwenge bisaba gutekereza, kumutinya si ukumuhabuka ahubwo ni ukumwubaha.”
Ibanga uyu mukobwa yakoresheje avuga ko nta rindi ryihariye ahubwo ari ukubera Imana.
Yanakurikije ijambo yakunze kubwirwa n’inshuti n’umuryango rivuga ngo”ntuzagire ubwoba, ntuzarebere ku bandi kuko urashoboye, ntuzarebe ngo harimo abeza kukurusha cyangwa abashabutse ahubwo uzirebe wowe ubwawe.”
Afite umushinga wo gufasha abakobwa babyariye iwabo bagasubira mu ishuri cyangwa se abo bidashoboka akabafasha kwihangira imirimo.
Ati”Umushinga wanjye urebye n’ubu narawutangiye wenda Miss Rwanda izaba ipfundo rizawukomeza, wibanda cyane ku bakobwa batwaye inda zitateganyijwe bari munsi y’imyaka 19 batishoboye bacikirije amashuri bahuye n’ibibazo bitandukanye bari mu rugo barumva ko ariho ubuzima bwarangiriye ariko ndashaka kubegera nkabafasha.”
Yakomeje ati”Umushinga wanjye nawutangiriye mu nshuti zanjye byabayeho , nka batatu muri bo bamaze gusubira mu ishuri hari n’abandi bari gushaka ibyo bakora. Nkunda gufasha cyane.”
Umurungi Sandrine ni ubwa mbere yari aje mu marushanwa ariko avuga ko yari afite uburyo yitozagamo abifashijwemo n’inshuti ze zamugiraga inama kandi zikamuba hafi.






Ibitekerezo 0