Uwimana Clementine wari witabiriye iri rushanwa mu 2020, nyuma yo kutabasha kurenga umutaru kuko atari agejeje ku burebure nkenerwa, ni umwe mu bari kwicinya icyara kuko imbogamizi yahuye nazo zakuweho.
Uyu mukobwa uri muri 37 bari guhatanira imyanya 20 y’abazajya mu mwiherero wa Miss Rwanda uyu mwaka, yabwiye IGIHE ko yishimiye kongera kwitabira iri rushanwa kuko yari yamenye ko imbogamizi yahuye nazo ubushize zakuweho.
Ati “Mu 2020 nitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda sinabasha gukomeza kubera ko bimwe mu byo basabaga ntari mbyujuje, mu 2021 impamvu niyamamaje ni uko ibyasabwaga ntari nujuje birimo uburebure byakuweho.”
Uwimana avuga ko iwabo bakiriye neza kuba yarongeye kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda atari yahiriwemo.
Ubusanzwe umukobwa witabiraga irushanwa rya Miss Rwanda yasabwaga kuba afite metero 1,70; Uwimana ntiyabashije kugira iyo ndeshyo.
Ni irushanwa ryamuteye ubwoba cyane mu ntangiriro, bituma adakurikirana amashusho yatambutse kuri televiziyo ndetse n’ikiganiro cyatangarijwemo 37 bakomeje, yagikurikiranye igice.
Uyu mukobwa afata Miss Rwanda nk’urubuga rushyigikira umwana w’umukobwa gushyira inzozi ze mu bikorwa, bikanamufasha kwigira no kugira abandi binyuze mu mushinga we.
Ati “Ndamutse negukanye ikamba byamfasha gushyira mu bikorwa umushinga wanjye mu buryo bwihuse, nifuza gukangurira urubyiruko kwizigamira mu matsinda, by’umwihariko abakiri mu mashuri.”
Gushyigikira Uwimana Clementine, ni ukujya ahandikirwa ubutumwa bugufi ‘sms’ ukandika ijambo ‘Miss’ ugasiga akanya ukandika ‘37’ ukohereza kuri 1525.
Ushobora ariko kandi kunyura kuri IGIHE ukareba ku rutonde rw’abari guhatanira ikamba, ugakanda ku izina rye ukaba umuhaye amahirwe.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!