00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyishimo byasabye ababyeyi ba Iradukunda Liliane Nyampinga w’u Rwanda (Video)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 26 February 2018 saa 10:53
Yasuwe :

Ibyishimo ni byose ku babyeyi ba Iradukunda Liliane uherutse kwambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda umwaka wa 2018, nyina yavuze ko ‘Imana yasubije isengesho rye’.

Miss Iradukunda Liliane upima ibilo 57 yatowe mu birori byabereye muri Kigali Convention Centre tariki ya 24 Gashyantare 2018.

Iradukunda Liliane w’imyaka 18 y’amavuko ni we Nyampinga mushya w’u Rwanda, areshya na 1.70 cm, akaba ari mu bari bahagarariye Intara y’Uburengerazuba. Igisonga cye cya Kabiri ni Irebe Natacha Ursule naho Igisonga cya Mbere ni Umunyana Shanitah uri mu bakobwa bavuzwe bikomeye.

Mu birori byo gutora Nyampinga w’u Rwanda, ababyeyi bombi ba Iradukunda Liliane bari babucyereye baje gushyigikira umwana wabo. Mu kiganiro bagiranye na IGIHE mbere y’uko ibirori bitangira, nyina w’uyu mukobwa yavuze ko “Liliane agomba kuba Nyampinga w’u Rwanda”.

Aba babyeyi bavugaga ko basanzwe bamuziho ubuhanga, uburanga n’igikundiro. Nyina wa Liliane Iradukunda yavuze ko kuba yagziwe Nyampinga w’u Rwanda ngo ni igisubizo Imana yamuhaye mu masengesho yari amaze iminsi ayitura.

Yagize ati “Nishimye cyane, nabwiye Imana ngo izamutoranye nk’uko yatoranyije Esiteri nongera kubwira Imana ngo izansetse nk’uko yasekeje Sara, irabikoze, ndishimye cyane […] Nejejwe n’uko ibyo nabwiye Imana ibikoze.”
Se wa Iradukunda Liliane we ngo ikamba umukobwa we yahawe ntiryamutunguye kuko asanzwe amuzi nk’umukobwa ufite ubuhanga, uburanga, no kugira igikundiro muri bagenzi be.

Yagize ati “Njye ndumva nta gitangaza kuko uriya mwana abijyamo yabigiyemo afite icyizere yizeye ko agomba gutsinda kandi nkaba nzi ko Liliane afite ubwenge, ubwitonzi n’ubushishozi akagira n’igikundiro. Ndifuza ko atagarukira aha hafi ahubwo ko yazahagararira u Rwanda no mu ruhando mpuzamahanga.”

Iradukunda Liliane, Nyampinga w'u Rwanda 2018

Iradukunda Liliane uhurutse kurangiza amashuri yisumbuye muri APADE Kicukiro, ni na we uzaserukira u Rwanda mu irushanwa rya Miss World 2018.

Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane n'ababyeyi be

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages