Iki gitaramo cyabereye muri Impact Hub iherereye mu Kiyovu mu mpera z’icyumweru cyaranzwe n’ubwitabire bw’abantu benshi bakunda umuziki w’umwimerere babigaragaje no mu mbyino bagafatanya n’abahanzi babasusurukije.
Haririmbye abahanzi batandukanye bakizamuka ariko bagaragaza ubuhanga mu njyana gakondo ari bo Audia Intore, Paccy Nyirantwari, Victor Rukotana n’uwitwa Ruti Joel [Mubyara wa Jules Sentore] watunguye bagenzi be bitabiriye igitaramo mu ndirimbo zakanyujijeho bigatinda.
Usibye aba baririmbyi ba gakondo hanaririmbye Peace Jolis ukora injyana ituje, Munyakazi atarama acuranga inanga. Iki gitaramo cyanahawe umugisha na Nyiranyamibwa Suzane nk’umuhanzi mukuru wafatanyije n’abakibyiruka gushimangira uburyohe bw’injyana ya kinyarwanda abitabiriye bakarushaho kunyurwa.
Mu kiganiro na IGIHE, Kayitare Mustapha uri mu batangije itegurwa ry’ibi bitaramo yavuze ko ari uburyo bushya bwo gufasha abakunda injyana gakondo kwidagadura kandi bikaba bizajya bibaho buri kwezi bagatumira abahanzi batandukanye bakora gakondo n’undi umwe mu bafite ibigwi bikomeye mu Rwanda.
Yagize ati “Igitaramo cyari cyiza. Mu by’ukuri uko cyagenze byatunyuze, mwabonye ko cyitabiriwe cyane ndetse imyanya ikageraho igashira. Ni ibigaragaza ko abantu bakunda injyana gakondo, bityo turimo turatekereza niba habaho guhindura aho kibera hagashakwa ahagutse cyangwa niba twaguma hano bitewe n’abafatanyabikorwa bacu.”
Yongeyeho ati “Icy’ibanze ni uko abantu bakunda gakondo bazajya bisanga muri ibi bitaramo, mwanabonye ko n’abafite impano tubaha umwanya bakayigaragaza ibyishimo bigasangirwa.”
Uraranganyije amaso mu bitabiriye iki gitaramo bagaragazaga ibyishimo bisa n’inseko kuri bamwe mu banyamahanga batuye mu Mujyi wa Kigali bari banyuzwe n’umudiho w’injyana gakondo zo mu Rwanda.
Turatimana Élisée, umwe mu bitabiriye iki gitaramo baganiriye na IGIHE, yavuze ko “Byaba ari umuco mwiza hagiye habaho ibitaramo byinshi nk’ibi, kuko bitoza abakibyiruka gukunda iby’iwabo ndetse bigakumbuza abakuze gutarama byo mu Rwanda rwo hambere”.
Ni ku nshuro ya mbere iki gitaramo cya Gakondo Acoustic kibaye. Abasusurukije abitabiriye bibanze ku ndirimbo z’abahanzi bakomeye bakanyujijeho mu muziki wo hambere baba abakiriho n’abatakiriho.



















TANGA IGITEKEREZO