Tariki 22 Kamena 2019 nibwo mu Karere ka Musanze habereye igitaramo cya mbere cy’Iserukiramuco rya Iwacu Muzika ryatangiye muri uyu mwaka.
Ni iserukiramuco ryitabiriwe n’abahanzi bagezweho muri iki gihe ariko by’umwihariko hagaragaramo Orchestre Impala nk’abahanzi bakanyujijeho mu bihe byashize.
Orchestre Impala ni itsinda ry’abacuranzi ryakunzwe cyane guhera mu 1975, kugeza mu 1990 ubwo ryacikagamo ibice, abandi bitaba Imana barimo Sebanani Andre wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu 2013 nibwo Orchestre Impala yongeye gukora irimo abaririmbyi babiri mu bahoze mu ya mbere ari bo Sebigeri Paul [Mimi La Rose] na Ngenzi Fidele.
Bongeyemo abandi baririmbyi n’abacuranzi barimo Munyanshoza Dieudonné uzwi mu nka Mibirizi.
Nyuma yo kongera gucuranga, Orchestre Impala yakunze gucurangira muri za hoteli no mu tubari, ibimenyerewe nk’igisope. Ibitaramo bakoze birimo abantu benshi ni bike cyane bafatwaga nk’abo batari abahanzi.
Mimi La Rose yabwiye IGIHE ko gutumirwa muri Iwacu muzika Festival byabashimishije cyane kuko bari bagiye kwiyereka abakunzi babo batari babaherutse.
Yagaragaje ko bishimiye uko bakiriwe n’abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru barimo n’abana bakiri bato bumva Impala mu mateka.
Ati “Abantu batwakiriye neza kandi bari bishimye ariko nyuma y’akavura kaje kugwa abantu basa n’abakonje, ariko mbere abantu bari bishimye babyina, nabonye hari n’abana bato batwishimiye twabyakiriye neza cyane.”
Mimi La Rose wari warifuje gutegura igitaramo bahuriyemo n’ahabanzi bo mu kiragano gishya, yongeyeho ko yishimiye ko babashije guhura n’abahanzi bakiri bato bakaganira.
Ati “Nigeze kubitekerezaho ndavuga nti uwashaka uko twabonana na bariya bana, tugakora ibitaramo bizenguruka u Rwanda, birananira ndabireka, ariko byibuze ibi byaranshimishije kuba twarahuye na bariya basore tukaganira tugasabana kurushaho.”
Kugeza ubu Orchestre Impala baracyaririmba indirimbo bakoze mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mimi La Rose avuga bamaze gutegura izindi ndirimbo nshya bateganya gushyira hanze.
Amafoto: Muhizi Serge



















TANGA IGITEKEREZO