Junior Rumaga umaze gushinga imizi mu mwuga w’ubuhanzi bwimakaza ubusizi, yahawe umwanya ari kumwe n’umusizi Uwamariya Violette ufite ibigwi mu busizi dore ko amaze imyaka irenga 11.
Rumaga watashywe n’ibyishimo byo kugera kuri imwe mu ntego yakuranye mu buzima bwe yabwiye IGIHE ko ari ibintu bidasanzwe. Ati “Ni imwe mu ntego nari mfite mpamije naho inzozi ziracyari zose”.
Junior Rumaga uhagaze neza mu busizi yasobanuye ko ubu akazi gatangiye.
Ati “Ni iby’agaciro bisa no kwisanga mu ikipe ibanza mu kibuga, gusa nyine urabyumva ubundi nibwo imyitozo iba itangiye.”
“Nk’uko bisanzwe iyo ibyo nateguye byagenze neza ni ibyishimo ariko cyane burya ubundi mu Kinyarwanda mu bituma umuntu yemererwa kwitwa Izina umusizi harimo no kuba waratuye igisigo Umukuru w’Igihugu, urumva rero ko ari intambwe, ibisigaye ni bike ngo mbe umusizi”.
Uwamariya Violette yabwiye IGIHE ko yishimiye gusiga igisigo imbere ya Perezida Kagame.
Ati “Ni ibintu byanshimishije kuba ndi umusizi w’umugore nkatanga igitekerezo cyanjye binyuze mu gihangano. Ubwo nari mpagarariye abasizi bose b’abagore”.
Uwamariye yasobanuye ko Igisingizo cy’Umugore bagihimbye bafatanyije we na Junior Rumaga.
Ni igisigo gikubiyemo ubutumwa bwo kwerekana uruhare rw’umugore mu mibereho ya muntu.
Uwamariya ati “Umugore arenze kuba umuntu adahari abagabo ntibabaho kuko ni we twese utubyara. Kandi umugore ni iterambere.”
Igisigo basize ntabwo kirajya ahacururizwa ibihangano ariko mu minsi ya vuba bashobora kuzagikora neza buri wese ugikeneye kikamugeraho.
Umva Umugore si umuntu, igisigo cya Junior Rumaga



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!