Bimwe mu bintu Bishop Gafaranga yishimira harimo kubona Annette Murava mu ishusho y’umugore uzamukundira abana be bane niyo yaba atagihari.
Uyu mugabo mu kiganiro yashyize ku muyoboro wa YouTube ahuriyeho n’umugore we, yagarutse kubyiyumvo afite nyuma yo kubyarana na Murava umwana w’umuhungu uje asanga abandi bana batatu yabyaye ku mugore wa mbere batakibana.
Ati “Nishimiye ukuntu mbona ari umuntu uzita ku muryango wanjye, ku bana banjye kandi ndamutse mpfuye mfite icyizere ko Murava yarera abana banjye kandi bose , utagira ngo ni uyu gusa.”
“Ndamushimira ku bwo kwemera kumbera umugore, impamvu mbimushimira ni uko ari iby’agaciro, ni umugore unkundira ibitekerezo byanjye, mfite umugore mwiza ndabishimira Imana, ni umugore unkundira abana n’abana ahantu ari aziko nzamukundira abana.”
Gafaranga yavuze ko igihe yafataga urugendo ajya gusura umwana we mukuru wari ugiye kwiga mu mashuri yisumbuye i Zaza, Annette Murava ni umwe mu bamuherekeje nubwo yari akuriwe.
Bishop Gafaranga avuga ko ibintu Murava yamukundiye birimo kuvugisha ukuri dore ko bwa mbere ataratangira kumutereta, yamubwiye ko afite abana batatu ndetse yatandukanye n’umugore.
Kurikira ikiganiro kirambuye



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!