Ni amashusho yanyuze benshi bishimiye kubona Beyoncé n’umukobwa we babyinana indirimbo “My Power”.
Mu kiganiro yagiranye na Gayle King, Jay-Z yagarutse kuri ibi bitaramo by’umugore we n’uko yakiriye kubona umukobwa we ku myaka 11 abasha guhagarara imbere y’abantu barenga ibihumbi 60 akabyina.
Uyu muraperi yavuze ko bwa mbere abona Blue Ivy ku rubyiniro yasheshe urumeza.
Ati “Ni ikintu kintera ishema cyane n’ubu iyo mubonye atambuka ku rubyiniro nsesa urumeza.
“Urabizi Blue Ivy kuva yavuka, yakurikiranwe n’abantu benshi kandi akabona uburyo abantu bose bafite igitekerezo ku mukobwa muto nkawe, urugero, n’uburyo yita ku musatsi; kuri we rero kunyura kuri ruriya rubyiniro bimusubizamo imbaraga, dore ko n’indirimbo yitwa “My Power”.
Jay Z yakomeje avuga ko ari inzozi zabaye impamo kuri iyi mfura ye yahoraga isaba kubyinana n’umubyeyi we mu ijoro rya mbere rya Renaissance World Tour.
Icyakora, ababyeyi be bifuzaga ko yabanza akabimenya neza, bityo bamusaba gukora imyitozo mbere yo gutaramira ibihumbi n’ibihumbi by’abantu bakurikiye ibitaramo bya Beyoncé.
Jay Z yagize ati “Afite imyaka 11, aba afite ubwoba, ndabizi ko yari afite ubwoba, ndamuzi ariko nyine yashakaga kubikora. ”
“Yashakaga kubikora mu ijoro rya mbere, gusa twaravuze tuti niba ari ikintu ushaka gukora, ntushobora kujya ku rubyiniro gutyo gusa. Ugomba kubanza kujya gukorana n’ababyinnyi.”
Jay Z yavuze ko uyu mukobwa we ahora mu myitozo ku buryo mu minsi iri imbere ashobora no kuba yajya ku rubyiniro atari kumwe n’umubyeyi we.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!