I Huye, abakobwa bitabiriye ijonjora ku bwinshi cyane ko hihariye mu kugira abakobwa b’ibizungerezi, hakaba n'iwabo wa Kaminuza y’u Rwanda.

Hari bimwe mu byaragaye muri iki gikorwa wasigarana:

- Ubwitabire bwo ku rwego rwo hejuru

Gushakisha abazitabira Miss Rwanda 2019 byatangiriye i Musanze ku wa 15 Ukuboza 2018, abakobwa 32 bariyandikisha maze 15 bujuje ibisabwa, banyura imbere y’akanama nkemurampaka. Batanu muri bo bemerewe gukomeza mukindi cyiciro.

Ku wa 16 Ukuboza irushanwa ryakomereje Iburengerazuba mu Karere ka Rubavu, hiyandikisha abakobwa 17 maze 13 bujuje ibisabwa banyura imbere y’akanama nkemurampaka. Havuye abakobwa batandatu barimo na Mwiseneza Josiane wavugishije benshi kubera kuza ahaberaga ijonjora agenda n’amaguru.

Ijonjora ry'i Huye mu ntara y’Amajyepfo ryo ryiyandikishijemo abakobwa 67 ariko muri 40 bageze ahaberaga igikorwa, 20 nibo bujuje ibisabwa, bemerewe kunyura imbere y’akanama nkemurampaka.

Ni ubwa kuva iri jonjora ryatangira habaho ubwitabire bwo ku rwego rwo hejuru ugereranyije n’ahandi rimaze kunyura, ndetse abakobwa 10, benshi kurusha mu zindi ntara, bemererwa gukomeza mu irushanwa bahagarariye Amajyepfo.

- Abakobwa bamwe batashye batanyuzwe

Mu bakobwa 40 bageze ahabereye ijonjora, abatarabashije gukomeza ahanini byatewe n'ikibazo cy'uburebure budahagije.

Umwe mu baganiriye na IGIHE yatangaje ko ahari ibipimo byo muri Miss Rwanda bitandukanye n’ibindi.

Ati ”Njyewe hari aho nigeze kwipimisha mbona mfite 1.70m ariko natunguwe n’uko basanze ntujuje ubu bureburebure bigatuma ntakomeza.”

Hari n’undi witwa Aline (niryo zina ryonyine yavuze) wari wanze gutaha kubera ko basanze afite ibipimo we yumvaga atari byo, impaka zishira ari uko bamugaruye abandi bose bamaze kwikubura, bongeye gupima asanga ibyo bamubwiye ariko bimeze.

Uyu we yari yanarize, ataha yimyoza kuko yumvaga afite ishyaka ryo guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2019.

- Abakobwa bagaragaye mu irushanwa inshuro zirenze imwe

Abo bakobwa barimo uwitwa Umutoni Gisele wiyamamarije i Musanze, i Rubavu ndetse akaba yagiye n’i Huye; Uwingeneye Safa Claudia wiyamamarije i Rubavu ntahirwe agahitamo kugerageza amahirwe ye n'i Huye n’uwitwa Mugwaneza Henriette wiyamamaje i Musanze ntabashe gukomeza.

Muri aba bose nta n’umwe wahiriwe ngo akomeze mu kindi cyiciro.

Umutoni yavuze ko azakomeza guhanyanyaza no mu bindi bice by'igihugu kugeza abakemurampaka bamuhaye 'PASS'.

- Ibyiza by’iwacu harimo na Gereza…

Umukobwa witwa Umukundwa Clémence w’imyaka 19 ukomoka mu karere ka Muhanga, yagiye kwiyamamariza i Huye.

Aha Michelle Iradukunda uri mu kanama nkemurampaka yamubajije ati ”Umuntu utazi Akarere ka Muhanga ni ikihe kintu wamushishikariza kujya kurebayo?”

Mu gusubiza ati”Namushishikariza kuza kuko ni akarere keza, karimo ibigo by’amashuri tunahana abakoze ibyaha kuko hari na gereza.”

Kubera uburyo yasubije ibindi bibazo n'uburanga afite, Umukundwa yemerewe gukomeza mu kindi cyiciro.

- Tuyishimire yavugishije benshi!

Tuyishimire Cyiza Vanessa w’imyaka 19, yiga muri Akilah Institute for Women, mu bijyanye n’ubukerarugendo.

Akigera imbere y’akanama nkemurampaka, amaze kwivuga imyirondoro, Iradukunda Michelle yahise amubwira ati ”Vanessa wiriwe neza? Useka neza cyane.”

Abari mu cyumba cyatangirwagamo amanota bamwe bajujuraga bavuga ko ari ‘Igisabo’. Uyu mukobwa wari wambaye nimero 20 yahawe 'Yego' eshatu, yemererwa gukomeza mu kindi cyiciro.

Abakobwa icumi baboneye itike i Huye muri Miss Rwanda 2019 ni
Mutoni Olive (No 10), Niyonsaba Josiane (No 18), Uwase Muyango Claudine (No 2), Umukundwa Clemence (No 5), Umurungi Sandrine (No 9), Uwicyeza Pamela (No 11), Teta Fabiola (No 15), Uwase Nadine (No 7), Uwihirwe Roselyne (No 16) na Tuyishimire Cyiza Vanessa (No 20).

Gutoranya abazavamo Miss Rwanda 2019 birakomereza i Kayonza mu Burasirazuba kuri uyu wa 23 Ukuboza 2018 naho mu Mujyi wa Kigali ni ku wa 29 Ukuboza 2018.

Abazagera mu cyiciro cya nyuma bazamenyekana ku wa 5 Mutarama 2019, Miss Rwanda mushya amenyekane ku wa 26 Mutarama 2019.

I Huye hiyandikishije abakobwa benshi kurusha mu zindi ntara
I Huye hiyandikishije abakobwa benshi kurusha mu zindi ntara
Abakobwa bitabiriye ijonjora uko ari 20, bafashe ifoto rusange mbere y'uko bajya gutegereza itangazwa ry'abakomeza mu kindi cyiciro
Abakobwa bitabiriye ijonjora uko ari 20, bafashe ifoto rusange mbere y'uko bajya gutegereza itangazwa ry'abakomeza mu kindi cyiciro
Mu gihe abakemurampaka barimo kubarura amajwi bareba abahize abandi, Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane yagiye kuba aganiriza abakobwa bitabiriye ijonjora ry'i Huye
Mu gihe abakemurampaka barimo kubarura amajwi bareba abahize abandi, Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane yagiye kuba aganiriza abakobwa bitabiriye ijonjora ry'i Huye
Ifoto y'abakobwa 10 bazahagararira Amajyepfo muri Miss Rwanda 2019
Ifoto y'abakobwa 10 bazahagararira Amajyepfo muri Miss Rwanda 2019
Uwase Nadine yakomeje mu kindi cyiciro
Uwase Nadine yakomeje mu kindi cyiciro
Byari ibyishimo kuri Teta Fabiola nyuma yo kwemererwa gukomeza mu irushanwa
Byari ibyishimo kuri Teta Fabiola nyuma yo kwemererwa gukomeza mu irushanwa
Umukundwa Clemence yari anezerewe
Umukundwa Clemence yari anezerewe
Akanyamuneza kari kose kuri Uwase Muyango Claudine
Akanyamuneza kari kose kuri Uwase Muyango Claudine
Mutoni Olive
Mutoni Olive
Uwihirwe Roselyne
Uwihirwe Roselyne
Niyonsaba Josiane
Niyonsaba Josiane
Uwicyeza Pamela
Uwicyeza Pamela
Tuyishimire Cyiza Vanessa
Tuyishimire Cyiza Vanessa
Umurungi Sandrine
Umurungi Sandrine

Amafoto: Muhizi Serge