00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo birabareba? Jolly Mutesi ku bibaza aho akura amafaranga ye (Video)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 November 2025 saa 10:21
Yasuwe :

Miss Mutesi Jolly uheruka kugura imodoka igura amafaranga asaga miliyoni 350 Frw, yavuze ko abantu bashishikazwa no kumenya aho akura amafaranga, bitabareba bityo bakwiriye gutuza bakamuha agahenge.

Yabigarutseho mu birori bya ‘The Silver Gala’ byateguwe na Sherrie Silver Foundation y’umubyinnyi akaba n’umukinnyi wa filime, Sherrie Silver, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru.

Aha umunyamakuru yamubajije ati ‘duheruka gutaha imodoka yawe nshya bamwe bayibazaho, bati amafaranga avahe? Ubundi akora iki?’

Undi mu gusubiza yahise agira ati “Aho ayo mafaranga ava ntabwo bibareba. Ntabwo nabibonye ni amateshwa. Ubundi se bibarebaho iki muri rusange? Bihorere.”

Miss Mutesi Jolly ubitse ikamba rya Miss Rwanda 2016, mu minsi ishize nibwo yaguze imodoka iri mu zihenze zikorwa n’uruganda rwa Mercedes-Benz.

Uyu mukobwa yaguze imodoka iri mu bwoko bwa Mercedes-Benz G-Class (izwi nka G-Wagon 63 yo mu 2025). Uraranganyije amaso ku mbuga zitandukanye zerekana ko iyi modoka igura miliyoni zirenga 359 Frw.

Uretse iyi modoka kandi hari amakuru avuga ko, mu minsi yashize yujuje umuturirwa nawo utapfa kwigonderwa na benshi, bafite agatubutse mu mujyi wa Kigali. Iyi nzu bivugwa ifite agaciro ka miliyari 1Frw, yubatse i Kibagabaga.

Mutesi Jolly ubwo yasohokaga mu modoka ye aheruka kugura ikavugisha benshi
Mutesi Jolly ni umwe mu bitabiriye ibirori byateguwe na Sherrie Silver
Mutesi Jolly yavuze ko abibaza inkomoko y'amafaranga ye bitabareba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages