Stade Amahoro yatashywe mu 2024, yuzuye itwaye arenga miliyoni 160 $, ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza. Ni mu gihe BK Arena yo yuzuye mu 2019 itwaye miliyoni 104$ , ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 10 bicaye neza.
Ni ibikorwaremezo bikomeje gufasha u Rwanda mu kwakira ibirori bikomeye byaba iby’imikino cyangwa imyidagaduro, ibiri mu murongo wo kuba igicumbi cy’ubukerarugendo bushingiye ku nama no kwakira ibikorwa bya siporo.
Nubwo ibi bikorwaremezo bifatiye runini igihugu, byagiye bivugwa ko kubyigondera bigoranye, bijyanye n’uko igiciro cyabyo gifatwa nk’ikiri hejuru.
IGIHE yagiranye ikiganiro na John Ntigengwa, Umuyobozi wa QA Venue Solutions mu Rwanda, icunga ibikorwaremezo birimo Stade Amahoro, BK Arena, Zaria Courts, Petit Stade na Pariki ya Nyandungu n’ibindi, agaruka ku ngingo zitandukanye zirimo n’iki kibazo.
IGIHE: Mukorana na Leta y’u Rwanda mute?
Ntigengwa:
‘QA Venue Solutions’ ni sosiyete ifitanye amasezerano na Leta yo gucunga ibi bikorwaremezo. Ni inshingano zitoroshye kuko icyo aya masezerano aba ashingiyeho ni uko izi nyubako zifatwa neza kandi zikabyazwa umusaruro.
Ni iki mwishimira mumaze kugeraho ubu?
Ibyo kwishimira ni byinshi, icya mbere ni uko ibigo byose dushinzwe bikora neza nubwo hatajya habura imbogamizi ariko ibyo ni ibisanzwe.
Twishimira n’ubufatanye dufitanye n’ibigo bya Leta dukorana kuko umuntu asubije amaso inyuma nk’ibikorwa binini twakiraga byabaga binyuze muri Leta.
Nk’umwaka wa 2023 wari umwaka mwiza cyane kuko twakiriye ibikorwa byinshi kandi byiza, FIFA Congress, BAL, Move Afrika, Giants of Africa… ibyo ni ibikorwa mpuzamahanga twakiriye ku bufatanye na Leta bikagenda neza.
Twishimira ko byagenze neza kandi na bo barishimye kuko ni ikintu gikomeye cyatweretse ko hari urwego rumwe twavuyeho, ubu tukaba turi ku rundi.
Ikindi twishimira ni uko izi nyubako ubwazo hari uko zigaragara nubwo kuzitaho biba bitoroshye ariko ni inshingano zacu kuko dufite ingero z’ahandi ibikorwa nk’ibi bititaweho uko bigenda.
Ni izihe imbogamizi muhura na zo muri aka kazi?
Imbogamizi ikomeye n’ubu tukigerageza gushakira igisubizo yaba muri BK Arena ndetse no muri Stade Amahoro, ni uko kugeza uyu munota abantu bifuza gukoresha izi nyubako badashobora kuzikoresha.
Ibyo bigira impamvu, icya mbere ni uko tutari tuzifite mu myaka itandatu ishize [...] nyuma yo kubaka ibi bikorwaremezo kandi bigomba kubyazwa umusaruro, hari ikiguzi bisaba ushaka kubikoresha kandi na cyo ntabwo giteze kumanuka.
Birumvikana, niba inzu igomba kubyazwa umusaruro kandi ikanabungwabungwa, hashyizweho igiciro fatizo byibuze cyafasha mu bikorwa bya buri munsi.
Igiciro fatizo ni angahe?
Hari igiciro fatizo kuri BK Arena. Iyo ufashe impuzandengo nko mu myaka itanu ishize yari miliyoni 5 Frw. Tucyita igiciro fatizo kuko byibuze ayo mafaranga yakwishyura iby’ibanze kugira ngo igikorwa wateguye kiberemo.
Icyakora nakubwiza ukuri nubwo miliyoni 5 Frw ari yo mpuzandengo, iyo ubaze ikiguzi cy’ibisabwa byibuze ku munsi w’igikorwa runaka ni miliyoni 9 Frw.
Gusa hari n’ibindi biguzi byiyongeraho bijyanye n’umubare w’abakora protocole, abakora isuku, abashinzwe umutekano n’abandi ariko bigaterwa n’umubare w’abantu bari bwitabire.
Uretse ibi ariko hari n’ibindi biguzi bisabwa bijyanye no kwita ku buzima bw’abantu n’ibindi binyuranye.
Ibyo ni na ko bimeze kuri stade Amahoro, twagerageje gushaka igiciro fatizo cyaho tugitangira, bigwa muri miliyoni 16 Frw. Icyakora dusanga dukwiye kuvugana n’abafatanyabikorwa, duhamagara Rwanda Premier League tujya inama turaganira birangira igiciro fatizo kigeze kuri miliyoni 3 Frw.
Kugeza ubu ntabwo twavuga ngo tumaze kugera aho twavuga ko Stade Amahoro izakoreshwa nk’uko tubishaka, ariko turi gushaka uburyo burimo gushaka abafatanyabikorwa, cyane cyane ibigo byamamaza, tukibaza ko nitugira abahagije na bya biciro bizagabanyuka ku buryo byakorohera n’amakipe gukorera muri sitade bitabahenze.
Ko numva BK Arena ihenze kurusha Stade Amahoro?
Oya, BK Arena iyo urebye bya biguzi twavugaga byiyongera ntabwo ari byinshi kuruta ibyo muri Stade Amahoro, ku buryo ugiye kubiteranya usanga byenda kungana.
Ikindi usanga biterwa n’abakiliya, buriya abantu bazana ibitaramo muri BK Arena ni uko baba babonye abafatanyabikorwa ahandi. Naho ubundi urebye isoko ryacu ukuntu bimeze, abantu bakoresha izi nyubako biragoye ko babona ikiguzi cyazo batabonye abaterankunga.
Kuki mutegeka abantu gukoresha abo muri ‘protocole n’abashinzwe umutekano banyu, ugasanga n’utanga ibyuma bisakaza amajwi ni umwe?
Ngira ngo turabasobanurira, ni uko biba bigoye kugira ngo buri wese abyumve kuko aba ashaka kureba uruhande rwe gusa. Hari ikintu cy’ibanze tutanateganya guhindura kubera ko izi nyubako ziba zigomba gucungwa mu buryo bw’umwuga.
Reka duhere kuri ‘protocole’ n’umutekano, abo ni abantu baba barabonye amahugurwa yo gukorera muri iyi nyubako, rero ntiwazana abantu bageze hano bwa mbere atanazi inyubako neza ngo agiye kuyobora abantu, kandi icyaba cyose ari twe turi bukibazwe.
Rimwe na rimwe umuntu aba ashaka no kwirinda ikintu cyakwangiza izina ry’izi nyubako.
Ku kijyanye n’utanga ibyuma bisakaza amajwi muri BK Arena, dusaba ufite ibiri ku rwego runaka. Iyo utubwiye ngo nanjye nabikora, reka nguhe urugero, biriya byo kumanika amatara n’ibyuma hejuru ni ibintu byigirwa, Rwanda Events ni yo gusa ifite ababyize.
Icyakora bitewe n’ibirori n’ibyo bikenera, kuvuga ko ari bo gusa dukorana byo baba babeshye, hari igihe umuntu aza adakeneye ibintu bihambaye akatwereka uwo bakorana, ntabwo tujya duhakana. Ngira ngo hari n’abandi mujya mubonamo.
Abategurira ibitaramo muri izi nyubako bakunze kwijujutira kuba bazana abantu, hanyuma ibikorwa byabo bigakorerwamo ubucuruzi butabungukira cyangwa ngo mubemerere bicururize. Byo mubivugaho iki?
Hari ibintu bibiri, kimwe muri rwa rwego rwo kugira ngo izi nyubako zigume ku rwego rwo hejuru, amafunguro n’ibinyobwa bitangirwa aha bigomba kuba byizewe, ni yo mpamvu twebwe twabifashe mu nshingano ntitwemerere buri wese kuba yacuruza.
Icya kabiri, niba izi nyubako tugomba kuzicunga no kuzibyaza umusaruro, hari aho ugomba kuva. Ni yo mpamvu mu gukodesha dushaka igiciro kiri hasi hanyuma asigaye tukayakura muri bya bindi.
Niba wibuka neza, nakubwiye ko ku munsi w’igikorwa cyabereye muri BK Arena byibuza bidutwara miliyoni 9 Frw, ariko twe tukabaca miliyoni 5 Frw. None se ni uko twahisemo guhomba? Oya! Ahubwo ni uko tuba tuvuga ngo kugira ngo tworohereze utugana hari ahantu twakura ibituma twunguka.
Hari abakunze kwijujutira gukodesha BK Arena ariko ugasanga hari imyanya y’abanyacyubahiro ‘Suites’ badahabwa. Biba byagenze bite?
Dufite ama ‘suites’ 14 muri BK Arena, amwe ari mu cyiciro twita VIP andi ari hakurya. Mu masezerano umukiliya asinya no mu byo yishyuye haba harimo ebyiri zonyine kuko izo ni zo twasigarije nyir’igikorwa kuko izindi zifite abakiliya bishyuye umwaka wose.
Ababagana bakunze kwijujutira 15% bakatwa ku matike, bagahamya ko ari igiciro kiri hejuru.
Ntekereza ko byabanje kuba ikibazo mu myaka ya mbere, ariko ntabwo byakagombye kuba bikiri ikibazo. Kuko nka ‘QA Venue Solution’ dufataho 3%, ababikora bagatwara 12%, asigaye akaba aya nyir’igikorwa kandi ibyo tubiganira mbere ndetse tukagira n’amasezerano dusinyana.
Ntimuteganya kuba mwanoza imikorere, ku buryo ibyo abakiliya batishimira mwazabiganiraho?
Turiteguye. Umukiliya wese ufite ukundi abibona yazatugana, tunakunda kwakira inama kuko ushobora kuzana inama z’igisubizo ku kibazo wenda cyari cyaratunaniye. Tubahaye ikaze, uwaba afite ikindi gitekerezo cyanoza imikoranire turahari.
Hari amasomo mwigiye mu gihe mumaze mucunga izi nyubako?
Twaje gusanga ikibazo atari ugucunga izi nyubako gusa ahubwo n’uburyo tuganira n’abafatanyabikorwa kugira ngo zikoreshwe.
Twigiyemo amasomo menshi ariko icyo twishimira ni uko tubona ko bigenda biza nubwo bidusaba imbaraga nyinshi. Tugomba gukomeza gushyiramo imbaraga nyinshi ariko zishingiye ku gukorana n’inzego zose harimo n’abo bikorera, abantu bakaganira bagashaka igisubizo aho kiri.
Mufite igitaramo cya UB40 Ft Ali Campbell. Imyiteguro igeze he?
Kugeza ubu imyiteguro imeze neza, ngira ngo muri no kubikurikirana. Turizera ko ari igitaramo kizitabirwa kuko mu gihe cyabo bariya bahanzi bari bakunzwe kandi hari abantu bagihari babumvise noneho indirimbo zabo ntabwo zigeze zita umwimerere. Ahubwo ku wa 9 Kamena 2026 tuzahurire muri BK Arena tuzatarame.
Iki ni kimwe mu bitaramo mwitegurira, ariko ibyanyu biracyari bike…
Biracyari bike, yego. Impamvu ntabwo ari uko abahanzi mpuzamahanga badahari ariko birahenze gutegura ibitaramo nk’iki. Ariko dufite itsinda riri kubikoraho ku buryo buri mwaka twajya tuba dufite nka bibiri muri BK Arena na kimwe muri Stade Amahoro.
Byaba ari ibintu byiza, ariko hari ukubashaka gusa hakaba hashakwa n’ikiguzi cyo kubazana. Tubirimo kandi kandi turizera ko bizakunda.
Hashize iminsi havugwa igitaramo kinini cyo gutaha Stade Amahoro, ndetse hakomozwa ku mazina akomeye nka Chris Brown na Burna Boy. Iyo gahunda irahari?
Turabyifuza natwe, ariko kugera uyu munota nta biraba. Ni byiza, bitwereka ko abantu bafite inyota n’ubushake bwo kugira igitaramo nk’icyo ariko turi gushaka uburyo twabona ubushobozi bwo kubazana. Cyaba ari igikorwa cyiza cyane.
Hari ubutumwa mufitiye abavuga ko ibi bikorwaremezo bihenze?
Icya mbere ni uko abategura ibikorwa binyuranye ari bo bafatanyabikorwa b’ibanze dufite. Ntibajye kure rero.
Icya kabiri ntibagendere mu kigare cy’ibivugwa gusa rimwe na rimwe bidafite impamvu ifatika, ahubwo nabasaba ko buri wese wifuza gukorera muri izi nyubako yajya aza tukaganira, tukumva ibyo yifuza natwe tukagira ibyo tumwereka, kuko byanze bikunze buri wese watwegereye yarazikoresheje.
Turasaba ko twazajya duhura tukaganira ku mishinga bafite, tukareba uko twakorana aho kugendera muri ya shusho y’uko bihenze.
Niba atari ibanga, umwaka ushize BK Arena yungutse nk’angahe?
Ntabwo tujya tubivuga kuko bigenda bihinduka ariko igihe mwazabishaka, mwazatwegera tukabibereka kuko birahari.
Hari umuhanzi w’Umunyarwanda uba wiyizeye ariko adafite ubushobozi bwo gukodesha izi nyubako. Yabigenza ate?
Cyane rwose, ni byo nahoze mvuga nti ‘ya shusho rusange tuyishyire ku ruhande ahubwo twegerane tuganire.’
Byanze bikunze umuntu ufite igitekerezo nk’icyo cyiza aba afite n’uko cyakorwa. Nibaze batwegere, tuganire kuko icyo tuba dushaka ni uko ibikorwa bibaho, inyubako igakoreshwa ariko hakagira n’igisigara.
Mwakiriye mute uburyo King James yagurishije amatike y’igitaramo cye mu minsi itatu?
Natwe byaradutunguye ariko ni ikimenyetso cy’uko afite abafana benshi. Hari ibiganiro by’uko hajyaho igitaramo cy’umunsi wa kabiri, ubwo nitugira ibyo twumvikana muzabimenya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!