Aba bombi banamaze kwemeranya kubana, baheruka gutangaza ko bafite ubukwe ku wa 5 Nzeri 2025.
Mu kiganiro bagiranye na Kelly Madla usanzwe ari nyirasenge wa Kathia Uwase Kamali na Miss Nishimwe Naomie, bagarutse ku rugendo rwabo rw’urukundo, uko baziyumva babaye ababyeyi n’ibindi abantu benshi babibazaho.
Kathia yabajijwe icyo gukora ubukwe bivuze kuri we, agaragaza ko ari indi ntambwe ikomeye mu buzima bwe.
Ati “Kurushinga bivuze ko ngiye kumarana igihe cyose nzamara ku Isi, n’umuntu nkunda kurusha abandi ku Isi. Ntabwo kurushinga bizampindura ahubwo bizatuma naguka mu ntekerezo. Bizatuma nkura.’’
Adonis yavuze ko ikintu cyatumye ahitamo Kathia Kamali ari uko ari umukobwa wiyoroshya, kandi utamutesha umutwe.
Ati "Ntabwo antesha umutwe, yoroshya ibintu, ni cyo kintu mukundira. Ariko hejuru ya byose azi uko amvugisha, nyine ntabwo azamura ijwi cyane. Ntajya anagira umujinya cyangwa imyitwarire mibi."
Kathia abajijwe niba narushinga hari ibintu bimwe bitazahinduka kuri we, yasubije ko azakomeza kuba uwo ari we cyane ko umugabo we atajya amushyiraho igitutu cy’ibyo agomba gukora.
Ati “Numva ari kimwe mu byatumye nanjye mpitamo Adonis. Ni uko atari umuntu untegeka ibyo gukora. Ahora ansetsa. Ariko ntantegeka cyangwa ngo ambwire ibyo gukora. Ntiyambwira ngo wambaye ibi cyangwa ugomba gukora ibi. Nkeneye gusa kuba njye ubwanjye. Ntekereza ko umwimerere wanjye utazahinduka. Nzaguma kuba uwo ndi we.”
Adonis we yabajijwe uko yumva azaba ameze mu gihe azaba amaze kuba umugabo, asubiza ko ari ukuba umuntu ukorera umugore we ibikenewe byose.
Ati “Numva ari nko kuba umurinzi n’utanga ibikenewe mu rugo. Sinishimira iyo atameze neza, hari ibintu bitagenda neza mu buzima bwe ndetse n’iyo abantu batamuvugisha neza. Iyo ari njyewe bavuga nabi sinabigira ikibazo cyane. Ariko iyo ari we bavuga nabi, bihita biba ikibazo.”
Kathia yabajijwe uko yumva bizaba bimeze naba umubyeyi, atera urwenya avuga ko buri gihe iyo abonye umwana ahita yishyira mu mwanya wo kuba ‘mama’.
Ati “Mujye mwirinda kuzana abana hafi yanjye kuko buri gihe iyo mbonye umwana mpita nishyira mu mwanya wo kuba mama. Si njye uzabona mbaye umubyeyi. Ariko nanone sinshyira igitutu kuri njye cyangwa kuri we[Adonis]. Nta gitutu na gito. Nzishimira kuba nyina w’umwana.”
Yakomeje ati “Icyo ntinya cyane ni uko rimwe na rimwe nibaza niba nzaba umubyeyi mwiza, kuko nshaka kuba uw’ikirenga. Ariko nzi ko hamwe n’Imana byose bizagenda neza.”
Adonis yabajijwe uko yumva kuba umubyeyi bizaba bimeze, asubiza ko bizaba ari ibyishimo ariko bivanze no kugira ubwoba muri we.
Ati “Ikizanshimisha ni uko nzaba mbona, akandi gato ka njyewe. Yaba ari umuhungu cyangwa umukobwa, [...] Nshishikajwe no kureba uko nzamurera, indangagaciro nzamutoza n’ibindi nk’ibyo. Bizanshimisha kureba uko azakura n’ibindi nk’ibyo. Icyo ntinya ni kimwe nk’uko yabivuze [Kathia], gutinya kutaba umubyeyi mwiza.”
Kathia yagaragaje ko impamvu yemeye kwambikwa impeta na Adonis Filer ari uko yasanze bahuje, kandi bakaba baramenyanye mbere yo gukundana, akamenya intege nke ze ndetse akaba ari we yifuzaga.
Ati “Numvaga turi inshuti magara mbere yo gukundana. Ntabwo byose byari ntamakemwa, ariko ibyo bike namenye kuri wowe, ya makosa make ni yo yatumye nkwishimira cyane.”
Yakomeje avuga ko Adonis ari inyangamugayo “akakubwira icyo atekereza cyose, nta bwoba afite, kuko ntabwo yari azi ko namukundaga mbere y’uko ankunda.”
Adonis yahise amuca mu ijambo ati “Yambwiye ko yankundaga mbere y’uko mukunda.”
Kathia yabajijwe ibintu by’ingenzi mu rushako, asubiza ko icya mbere ari ukubahana, gushyira Imana imbere ndetse no kuba indahemuka.
Adonis yambitse impeta y’urukundo Kathia Kamali ku wa 1 Mutarama 2025. Ni inkuru uyu mukobwa yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.
Kathia ubwo yambikwaga impeta, yari kumwe n’inshuti ze za hafi ndetse n’umuvandimwe we, Miss Nishimwe Naomie n’umugabo we Michael Tesfay..



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!