Bruce Melodie yahishuriye abakunzi ba muzika ko ubu yatangiye imirimo yo kwitunganyiriza indirimbo z’abakobwa be babiri nyuma yo kubona ko ari kimwe mu bikorwa bakunda gukora.
Uyu muhanzi yagarutse kuri ibi mu kiganiro yagiranye na Kiss FM aho yabajijwe ibijyanye n’amashusho aherutse kujya hanze amugaragaza ari gucurangira abana be.
Bruce ntiyazuyaje kuko yahise avuga ko yatangiye gukorera abana be indirimbo ndetse ko ari we uri kwitunganyiriza album yabo.
Ati “Ni bimwe wumva ngo mwene samusure avukana isunzu nyine, yego indirimbo zigomba gusohoka, nzababwira, gahunda yanjye ni ukubakorera album indirimbo zigasohoka gake gake. Noneho nabyigiriyemo, ni njye uri kubibakorera.”
Yakomeje ati “Umuto ntabwo aramenya kuririmba neza gusa umukuru we amaze kumenya uko atwara ijwi, gucuranga piano ashobora kuririmba indirimbo zitagoranye, ndi kugerageza kuzibatunganyiriza igihe nikigera tuzazibamurikira buhoro buhoro, erega kubona uwawe aririmba ntako bisa.”
Bruce Melodie avuga ko atagiye kubinjiza mu muziki mu buryo bw’umwuga ahubwo ari bo bazihitiramo niba babikomeza, gusa aterwa ishema no kubabona baririmba.
Uyu muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda no hanze yarwo ni umubyeyi w’abana babiri b’abakobwa , imfura ye yavutse tariki 12 Gicurasi 2015 mu gihe umukurikira yavutse tariki 24 Ukwakira 2019.
Yakomoje no kuri Album ye
Bruce Melodie yagaragaje ko imirimo yo gutunganya indirimbo yahuriyeho n'abandi bahanzi bari hanze y'u Rwanda ari imwe mu mbogamizi ituma album yise “Colorful Generation” itinda gusohoka.
Iyi album igizwe n’indirimbo 16 zabimburiwe na "When she's around" ndetse na "Sowe" yagombaga kujya hanze bitarenze ukwezi kwa Nzeri nk'uko yari yarabisezeranyije abakunzi be.
Bruce Melodie yatangarije Kiss FM ko album ye yamaze gutungana gusa igenda yigizwa inyuma bitewe n’ibikorwa ashaka kuyongeraho birimo n’abahanzi bashya bari gukorana indirimbo yifuza ko zizasohokana n’amashusho yazo.
Ati “Iriho collabo z’abahanzi batandukanye ariko badafite umwanya uhagije kuko igihe mbashakiye si cyo mbabonera kandi bamwe na bamwe nasanze kugira ngo indirimbo zabo zimere uko mbyifuza ari uko twazikorera amashusho. Ibyo rero biri mu bikomeza gutuma album itinda gusohoka.”
“Nta ndirimbo ndi gukuramo cyangwa ngo nongeremo ahubwo ndi kongeramo abantu urebye ni ho bigoraniye, buriya akenshi abahanzi bajya kungeraho narateguye indirimbo yabo, ubu noneho hari imiryango iri kugenda ikinguka.”
Bamwe mu bahanzi bazasohoka kuri iyi album barimo itsinda Blaq Diamond ryo muri Afurika y’Epfo rimaze gutaramira mu Rwanda mu bitaramo bitandukanye.
Yakomeje agira ati “Abahanzi bitwa Blaq Diamond bo muri Afurika y’Epfo bangezeho mfite indirimbo nateganyije nyiboherereje mbona bitereye hejuru ndavuga nti ‘ndagufite wowe’.”
Bruce Melodie yemeje ko harimo amazina azwi y’abahanzi bo muri Afurika y’Epfo, Nigeria, Kenya, n’ahandi, nubwo ateruye ngo avuge abandi bahanzi bose bakoranye kuri iyi album.
Iyi album ya Bruce Melodie imaze igihe kinini itegerejwe n’abakunzi be, aho yagombaga gusohoka muri Gicurasi gusa byabaye ngombwa ko yigizwa inyuma kugeza igihe kitazwi.






Ibitekerezo 0