Kigali Streetball ni ibirori bya Basketball biba bivanze n’imbyino, indirimbo mu njyana ya Rap n’ibindi.
Muri iki gikorwa abantu bazahatana mu buryo butandukanye burimo kuririmba, gukina umukino wa Basketball mu buryo butandukanye ndetse no kubyina.
MC Murenzi mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa Kane tariki 17 Nyakanga 2025, aho yari ari kumwe na bamwe mu bahanzi bazamushyigikira muri iki gikorwa barimo Bulldogg, Trizzie Ninety Six, B-Threy ndetse na Angell Mutoni, yagaragaje ko hari ibintu bitandukanye abantu bazitabira bakwitega.
Ati “Kuri iyi nshuro iyi muyite ‘Kigali Streetball’ ivuguruye. Izaba irimo ibintu bitandukanye bishya. Twashatse kugumisha muri Petit Stade iki gikorwa kuko ariho abantu bakizi kuva kera, ariho bakimenyeye. Ikindi gukorera hanze birahenda bisaba kubaka urubyiniro n’ibindi.”
Yakomeje avuga ko hari abanyempano batandukanye bazitabira barimo abaturutse muri RDC, u Burundi ndetse na Canada, agaragaza ko bifuje ko hakwitabira amakipe y’abakobwa mu mukino wa basketball ariko aza kubura.
Ati “Twahamagaje abakobwa turababura haje ikipe imwe, tubura uko tubigenza. Twabashishikarije kwiyandikisha umwe kuri umwe. Muzababona.”
Mu mikino ikipe ya mbere izahembwa ibihumbi 800 Frw mu gihe umuntu umwe kuri umwe mu bazakina azahabwa ibihumbi 200 Frw. Murenzi avuga ko kandi iki gikorwa kuva ubwo yakigezaga ku Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), cyakiranywe ubwuzu akanaterwa inkunga naryo.
Yavuze ko hazakina amakipe umunani aho azakina buri imwe itanguranwa n’iyo bizaba biri gukina amanota 21.
MC Murenzi yavuze ko kandi hari indirimbo yahurijemo abahanzi barimo Bushali na P-Fla n’abandi, izagaragazwa ubwo iki gikorwa kizaba gishyirwaho akadomo. Iyi ndirimbo izanagaragaramo abaraperi bazahiga abandi muri iri rushanwa rigiye kuba. Anavuga ko kandi uko umwaka uzajya uza undi ugataha hazajya habaho kuvugurura iyi ndirimbo hakongerwamo abahanzi bashya babashije guhiga bagenzi babo.
Kigali Streetball iteganyijwe ku wa 19-20 Nyakanga 2025 izitabirwa n’abahanzi barimo Bull Dogg, B Threy, Bushali, Angell Mutoni n’abandi.
Kwinjira bizaba ari 5000 Frw ndetse na 15000 Frw, ku bazagura amatike mbere. Ushaka kugura itike wakanda hano.
Iki gikorwa cyatangiye mu 2006. Cyari kimaze imyaka 18 kitaba kuko cyaherukaga mu 2007 ubwo cyategurwaga na Contact FM ku gitekerezo cya Albert Rudatsimburwa.
MC Murenzi mu minsi ishize yavuze ko imirimo yo gutegura Kigali Streetball imaze gutwara arenga miliyoni 40 Frw.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!