Uyu munsi tugiye kurebera hamwe uburyo ushobora guhitamo imyambaro wambara mu gihe witabiriye igitaramo runaka. Icya mbere uba ugomba kumenye ni ubwoko bw’igitaramo uri bujyemo n’igihe kizaberaho.
Ntabwo uba ugomba kumva ko igitaramo cyose ugiyemo wambara ibintu bimwe kuko niba ari nk’icya Hip Hop, ibyo wambara bigomba gutandukana n’ibyo wambara mu cy’indirimbo zo guhimbaza Imana.
Urugero niba ugiye mu gitaramo cy’indirimbo za Rap, uba ugomba guhitamo imyambaro itagufashe nk’ipantalo n’umupira binini n’inkweto za sneakers kuko ni na byo abakora iyi njyana bambara.
Bisaba kureba ubwoko bw’igitaramo ugiye kwitabira mu myambarire ukisanisha na bo. Ikindi uba ugomba kwitaho ni igihe n’aho igitaramo kiri bubere.
Niba ari igitaramo kigiye kuba mu ijoro bwije, uba ugumba guhitamo imyambaro yo kwambarwa icyo gihe, ijyanye n’amatara n’igipimo cy’ubushyuhe cyangwa ubukonje kiriho.
Niba ugiye mu gitaramo ari mu gihe cy’ubukonje ntabwo bisobanuye ko ugomba kugenda wifubitse cyane kuko niwambara umupira w’imbeho ukaza kugera igihe cyo kubyina uraza gushyuha.
Niba ari igihe cy’imbeho ushobora kwambara nk’umupira usanzwe w’amaboko maremare cyangwa amagufi, ukambara ibindi bintu byakumara imbeho nka furari, ingofero na ’gants’.
No mu guhitamo inkweto wambara zimwe ziribuze gutuma ushyuha nka ’boots’ aho kugira ngo ugende wifubitse cyane. Niba ari ku zuba wambara imyenda yorohereye ikozwe mu bitambaro bidakurura izuba cyangwa ukambara ibiciye amaboko cyangwa amakabutura.
Urubuga Faverie ruvuga ko mu guhitamo iyi myambaro uba ugomba kureba iyo usanzwe wiyumvamo kandi igendanye n’imibereho y’iwanyu, by’umwihariko ituma wisanzura ukabasha gukurikira igitaramo neza itakubangamiye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!