00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo umukunzi wa cyenda wa Jennifer Lopez agomba kuba yujuje

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 5 January 2026 saa 11:47
Yasuwe :

Umuhanzi n’umukinnyi wa filime w’icyamamare Jennifer Lopez, ufite imyaka 56, yatangaje ko umukunzi mushya uzaza mu buzima bwe azasabwa kumwakira uko ari, kumwubaha no kumufata neza, aho yavuze ko urukundo rwe ruzahabwa uwaruharaniye.

Ibi Lopez yabitangarije ku rubyiniro mu gitaramo cye yabereye i Las Vegas ku wa Gatandatu, ubwo yaririmbaga indirimbo ye yo mu 1999 yise “If You Had My Love”.

Yagarutse ku magambo yayo nyuma y’imyaka irenga 20, ndetse n’igihe amaze anyura mu rukundo rwaranzwe n’ibigeragezo, birimo no gutandukana n’abagabo benshi barimo na Ben Affleck uheruka.

Yabwiye abafana ati “Ubwo naririmbaga iyi ndirimbo bwa mbere nari nkiri muto cyane, kandi nari mfite icyizere cyinshi. Nayiririmbye nkiri mu kababaro, nayiririmbye nishimye. Ariko uyu munsi iyi ndirimbo muzi uko nyiririmba? nyiririmba n’imbaraga.”

Yakomeje avuga ko ubu asobanukiwe neza agaciro k’urukundo rwe, agira ati “Ukuri ni uko uwifuza urukundo rwanjye agomba kurukorera. Agomba kumfata neza, akanyubaha, akanyakira uko ndi, akanankunda niba ashaka urukundo rwanjye.”

Uyu muhanzi kandi yagaragaje ko asobanukiwe ko urukundo atari ikintu cyoroshye, avuga ko rudashobora kubaho rutajyanye n’agahinda.

Yakomeje avuga ko ibyabaye byarangiye kandi ko ubu ari mu gihe cyo kwiga no gukura, ati “Byararangiye. Byose ni byiza. Amakuru meza ni uko ndi kwiga kandi ndi gukura. Ubu turi mu bihe byacu by’ibyishimo.”

Jennifer Lopez azwi cyane kuba yarashatse abagabo bane mu bihe bitandukanye, bose ntibarambane.

Uyu mugore mu 1997-1998 yashakanye na Ojani Noa, mu 2001–2003 ashakana na Cris Judd mu gihe Marc Anthony bashakanye mu 2004 kugeza mu 2014 ndetse bafitanye impanga z’imyaka 17. Hari kandi Ben Affleck baheruka gutandukana bashakanye mu 2022, bagatandukana mu 2024.

Uretse aba bagabo bashakanye Jennifer Lopez yigeze no kwambika impeta y’urukundo n’abarimo Alex Rodriguez (2017–2021), ndetse yanakundanye n’abandi barimo Sean “Diddy” Combs (1999–2001), Casper Smart (2012–2016) ndetse na Drake mu gihe gito mu 2016.

Marc Anthony ni we wenyine babyaranye abana babiri b’impanga Jennifer Lopez afite. Aba ni Emme Maribel Muñiz na Max Muñiz.

Iyo urebye Jennifer Lopez akenshi ntabwo wamukekera imyaka 56 afite
Jennifer Lopez ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye ku Isi
Jennifer Lopez avuga ko nubwo ageze mu za bukuru agishaka umukunzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages